Search
Close this search box.

Igisubizo ku cyo wakora uteganyiriza ubuzima bw’ahazaza hawe

Sinarondora inshuro nicara mu cyumba nkibaza icyo ahazaza hampishiye, ngatekereza ku bintu byose nshaka gukora ariko kandi nkanatangira kwibona nabigezeho gusa inzira igana ku hazaza ntisobanutse neza.

Nibwiraga ko ari njye gusa uba muri ibyo, ariko inshuti zanjye ziza kumbwira ko na zo ari bwo buzima ziberamo bituma nsanga abantu benshi bakunda kubyibaza by’umwihariko urubyiruko. Kugira ubwoba bw’ahazaza bidutera kwibaza niba turi gukora ibintu bizima cyangwa niba turi gutakaza igihe cyacu.

Ku bantu bamwe na bamwe rero igitutu cyo kwibaza ku hazaza, gituma bigereranya n’abandi bo mu kiragano cyabo n’urungano ku buryo bitera kwibaza niba kwibaza ku hazaza ari ingenzi cyangwa ari n’ibintu bikwiriye guhora byibazwaho.

Mu nyandiko ye “A Guide for Young People: What to Do with Your Life?” yanditswe na Leo Babauta, Umwanditsi akaba n’Umuhanga mu by’Imitekerereze, akomoza ku byo twakabaye dukora aho kumara igihe cyacu duhangayitse tukemera ukuri tukamira icyo kinini kabone n’ubwo cyaba gisharira ariko ikibazo kigakemuka.

Reka mbasangize zimwe mu nama ziri kumfasha naboneye muri iyo nyandiko zishobora kugira icyo zibungura namwe.

Babauta agaragaza ko icya mbere ari ukubanza guhagarika umuhangayiko twibaza ku cyo ahazaza hatubikiye, ahubwo tugatangira gutekereza ku kintu dushobora gukora neza. Ni byiza kwishimira igihe dufite none kuko tutaba duteze kuzongera kuba bato ukundi. Icyo gihe rero uba ukwiye kwigamo ibintu bishya, ukagira ibyo wubaka, ukarema Inshuti wubaka imibanire ari nako ugenda ugerageza gutembera.

Iki gihe ntukwiye kugitakaza rero, ugomba kukibyaza umusaruro utegura ahazaza hawe ukiha intego ugahiga kandi ugaharanira kwesa uwo muhigo. Mu byo ukora byose, ugomba guharania kubikora ubiba icyizere n’ubunyangamugayo kuko abantu baba bakeneye gukorana n’umuntu bafitiye icyizere kuko abantu b’inyangamugayo atari giseseka, uba ukwiye gukora ibishoboka ukaba muri abo bantu bake bo kwizerwa.

Icya kabiri; ugomba kwimenyereza uburyo bwo gutuza igihe ibintu bitagenze neza nk’uko ubishaka. Ubuzima ntabwo ari umurongo ugororotse ahubwo ni urusobe rw’ibihe bitandukanye ku buryo kugira ngo ubashe kwesa wa muhigo bigusaba kurenga impinga n’imisozi ari nako uca mu bikombe. Ntugomba gutitizwa no kuba ibintu bitarimo bigenda mu buryo bwacu.

Ikindi gikomeye ni ukurangwa n’ikinyabupfura no kwirinda ibirangaza mu buryo bwose, tukagabanya igihe dutakariza ku mbuga nkoranyambaga tukagikoresha tugerageza kuvumbura ibintu bishya bizadufasha kumenya ibyo dushobora gukora neza cyane kurusha ibindi. Nanjye ubwanjye ibi biracyangora, ariko ndagerageza.

Ni ingenzi kwiga uburyo bwo kugenzura intekerezo n’amarangamutima yacu. Ntugomba gutekereza cyane kuri buri kintu ahubwo dukwiye kureka kugenzurwa n’ubwoba tugatuza. Bizadufasha gukura imbere muri twebwe, ndetse muri ibi byose twagiriwemo inama, nababwiza ukuri ko bikora.

Ibi byose sindabasha kubikeneka neza kuko maze igihe gito mbigerageza, icyakora ndimo ndabona ibimenyetso byiza ku buryo uko ndushaho kwibanda ku byo nakora neza ni ko ndushaho kubona Isi mu bundi buryo.

Nshobora kugira amakosa nkora, ariko navuga ko ari bimwe mu bigize urugendo kandi ibyo sinabyirenganyiriza. Uru ni urugendo kandi na we ushobora kurugiramo uruhare. Ndakwizeza ko utazicuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter