Search
Close this search box.

Uko urugendo rwo kwiyungura ubumenyi rwabagejeje ku kubaka ubukerarugendo buhamye (Amafoto & Video)

Urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo ni rumwe mu ziri gukurana ingoga mu Rwanda by’umwihariko rukaba mu ziza ku isonga mu guha akazi abagore n’urubyiruko. Abahawe ubumenyi bwisumbuyeho bagaragaje uko bwabafashije kwagura ibyo bakora.

Usubije amaso inyuma ukareba mu bihe bishize, urwego rw’ubukerarugendo rwabaye isoko y’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda. Imibare yo mu 2019, yerekana ko rwahaye akazi abagera ku bihumbi 164.

Ni urwego rusaba gukorwamo n’abantu babifitiye ubumenyi ariko rukanagira imirimo itagombera abaminuje cyangwa ab’ubumenyi buhambaye ku buryo usanga rufasha abantu b’ubushobozi butandukanye, icyakora byose bigahuriza hamwe ku gutuma umukiliya abona ibyo akeneye byose, guhera ku kwakirwa neza, gufungura neza no kubona isuku ihagije.

Guverinoma y’u Rwanda n’imiryango itandukanye bihora bishaka uko byateza imbere urwego rw’ubukerarugendo binyuze mu mishinga igamije gufasha urubyiruko nka “Hanga Ahazaza”, wongerera ubumenyi urubyiruko no kurufasha kubona akazi.

Uyu mushinga watangijwe na Mastercard Foundation mu 2018, ukaba ufite abafatanyabikorwa batandukanye hagamijwe kongera amahirwe yo kubona akazi mu rubyiruko no kwagura urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo mu Rwanda. Binyuze muri iyi gahunda, urubyiruko ruhugurwa mu itumanaho, gukoresha ikoranabuhanga no kwakira abakiliya.

Elie Musafiri, Vanessa Munyabutembo na Jamila Uwimana ni bamwe mu bakuze mu mwuga wabo babikesha amahirwe yo kongerera ubumenyi abakozi bahawe binyuze muri Cornell Hanga Ahazaza Initiative.

Musafiri yari umutetsi muri Java House ubwo yatangiraga guhugurwa hifashishijwe internet. Yari yaribanze mu bijyanye na ‘Hospitality Management’ mu rwego rw’Imari ndetse amahugurwa yamufashije gutera imbere mu mwuga.

Ati “Aya mahugurwa yamfashije kuva ku rwego rw’umutetsi usanzwe angeza ku rwo kuba umuyobozi wisumbuye muri byo none ubu maze kuba umuyobozi uhambaye w’igikoni.”

Elie Musafiri avuga ko ubumenyi bushya aribwo bwatumye atera imbere

Jamila Uwimana we ku myaka 26 gusa, ubu ni Umuyobozi Mukuru wa Hertage Safaris Limited, avuga ko guhugurwa byamufashije kwaguka mu byo akora.

Ati “Aya mahugurwa atuma uba umunyamwuga, mu buryo ushobora gukoreshamo impano yawe.”

Vanessa Kanyabutembo wari usanzwe afite inshingano yo kwakira abakiliya muri White Stones Apartments mbere y’uko ahabwa amahugurwa mu 2020, avuga ko nyuma yo kuyahabwa byamubashishije kuzamurwa mu ntera, aba umuyobozi.

Ati “Nigiyemo ibijyanye n’imicungire y’ibiribwa n’ibinyobwa, niga ibijyanye n’ubucuruzi n’imenyekanishabikorwa, tutibagiwe ibaruramari no kwita ku bakiliya. Ubwo bumenyi ni ingenzi cyane iyo ukora mu rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo.’’

Kanyabutembo avuga ko yibona mu myaka iri imbere ari umuyobozi

Ubwo bumenyi Uwimana yahawe binyuze muri eCornell avuga ko nyuma y’umwaka ari bwo bwamuhesheje kuba Umukozi w’Umwaka mu bo bari bafite inshingano zimwe, bikanamuhesha kuzamurwa.

Aya masomo yanatumye abahungu bitahuraho ubundi bushobozi bifitemo. Ibi bishimangirwa na Uwimana uvuga ko “buri somo ryose nigaga ryamfashaga gutahura ubumenyi n’impano nifitemo n’uburyo bwo kubibyaza umusaruro mu nyungu z’ikigo cyacu cy’ubukerarugendo.”

Intego afite ni ukuzibona mu bihe biri imbere yarashinze ikigo cye cy’ubukerarugendo.

Uwimana yahawe kuba umuyobozi w’ikigo akoramo ku myaka 26 gusa

Uwimana agira inama urubyiruko ko rwakwizerera mu nzozi zarwo rukaniyizera rwo ubwarwo hanyuma rukirebera uko amahirwe arusekera kandi ashimangira ko iyo ukora ibyo ukunda utera imbere.

Musafiri na we kubera ibyo yungutse, ubu yibona mu nzozi zo kuzavamo Umuyobozi Mukuru wa Hoteli y’inyenyeri eshanu cyangwa resitora yo ku rwego.

Kanyabutembo yifuza kuzavamo Umuyobozi Mukuru mu bigo bitandukanye bitanga serivisi z’amahoteli n’ubukerarugendo.

Reba Video

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter