Nta n’umwe uzaguha ishusho nyayo y’uko gukura bimera kuko buri wese agira uko abaho bitandukanye n’abandi. Nkiri muto nahoranaga amashyushyu yo gukura, nkumva nshaka kugira inshingano. Nashakaga kuva iwacu nkajya kwibana maze nkajya nkora icyo nshatse cyose.
Hari ubwo nibonaga narakuze, ntwaye imodoka mu gitondo ngiye mu kazi maze akamwenyu kakaba kose. Kugira akazi keza byari inzozi zanjye kuko numvaga nshaka kuzagira ibiro binini nkoreramo nk’ibyo Papa yari afite.
Mu byukuri, ubuzima bukunze kudutungura kandi bukadutungura tutiteguye. Iyo umaze gukura, impinduka ziza mukanya nk’ako guhumbya. Ubukene buraza ugatangira kwibona uri wenyine ndetse buri kintu cyose ari wowe kireba. Umugati waryaga ukiri iwanyu ntiwongera kuwubona ndetse kurya gatatu ku munsi ntibikorohera namba.
Utangira kujya uhunga nyir’inzu ngo hato atakubaza ibirarane umurimo kandi utanabwira iwanyu ngo baguhe amafaranga kuko abavandimwe bawe nabo baba basaba byinshi. Ubuzima bukubana insobe ukibaza icyaha wakoze bikakuyobera.
Nyamara, ibyo byose ntibikwiye gutuma wiheba ngo ucike intege kuko ushobora gutuma ubuzima bwawe bwari bugoye buba bwiza.
Ni byo koko gukura bizanana n’inshingano ndetse n’amahirwe atandukanye. Niyo mpamvu ukwiye kugira intego mu buzima. Ukwiye kugira intego z’igihe gito n’intego z’igihe kirekire.
Zimwe muri zo zaba izijyanye n’umwuga ushaka gukora, intego zijyanye nawe ubwawe, cyangwa se izijyanye n’uko ushaka kuzabaho. Kugira umurongo ngenderwaho w’ubuzima bwawe bizatuma woroherwa no gufata imyanzuro itandukanye.
Ikindi kandi, ukwiye kwibanda cyane ku bumenyi. Ushobora gukomeza kwiga, ukajya mu mahugurwa atandukanye, cyangwa se ugafata amasomo wiyigisha ubwawe. Kongera ubumenyi n’ubwenge biri mu byongera amahirwe mu buzima.
Ntukwiye kwihugiraho wowe ubwawe. Ukwiye gusabana n’abandi ndetse mukagirana ubucuti bw’umumaro buganisha ku iterambere. Ugomba gushaka ibituma wishima ndetse biguha icyerecyezo cy’ubuzima. Ubuzima bwawe burushaho kuba bwiza iyo ukora akazi kagendanye n’ibyo ukunda.
Ikindi wakora ni ugucunga umutungo wawe neza. Ugomba kwirinda gusesagura ugura ibintu ubona ko bidakenewe. Iyo ucunze umutungo wawe neza, bituma ugera ku iterambere rirambye ukabasha kugira imishinga yakubyarira inyungu.
Jya uhora wibuka ko ubuzima buhora buhindagurika maze uhore witeguye guhangana n’impinduka. Ni byiza kwita ku buzima bwawe bwo mu mutwe kugira ngo ubashe gukomera igihe ubuzima buhindutse.
Ntugacibwe intege nuko wakoze amakosa cyangwa ngo ugire ubwoba bwo kugerageza ibintu bishya. Icy’ingenzi ni uko ibyo byose urimo ukora biganisha ku buzima bwiza wifuza. Ntukemere ko gukura bikubera umutwaro. Jya waka ubufasha igihe cyose wumva ko ubukeneye.
2 Responses
ok am happy
no coment