Search
Close this search box.

Iby’ibanze wamenya ku burwayi bukomeye butuma umuntu ahora ku gitutu

Mu buzima busanzwe hari abantu bahorana ibitekerezo byinshi ku buryo bashobora guhora basuzuma buri kanya ko bafunze urugi rw’inzu, bigaragaza icyizere gike cyangwa ubwoba bwo kuba batabikoze koko. Niba bijya bikubaho tangira gushakira mu burwayi bw’ibitekerezo bitegeka umuntu gusubiramo igikorwa (Obsessive-compulsive disorder).

Ibibazo byo mu mutwe byariyongereye cyane nyuma ya Covid-19, haba mu Rwanda ndetse no ku Isi muri rusange, kubera ubwoba bwinshi iki cyorezo cyateye mu bantu b’ingeri zitandukanye.

Obsessive-compulsive disorder ni indwara ituma umuntu ahorana ibitekerezo bigenda bimugarukira, ibitekerezo atifuza. Ibi bituma uyu muntu ahorana igitutu cyo gukora ibikorwa bidasobanutse agamije guhagarika ibyo bitekerezo.

Abantu benshi baba bashobora kugira ibitekerezo byinshi ariko bidafitanye isano n’ubu burwayi, cyane iyo bitagira uruhare mu bikorwa bya buri munsi bakora.

Abantu barwaye Obsessive-compulsive disorder baba bafite ibyago byinshi byo kutubahiriza inshingano zabo uko bikwiye, birimo imirimo yo mu rugo, akazi, amasomo n’ibindi.

Sophia, ni umwe mu bantu bahuye n’iyi ndwara. Yavuze ko agifatwa yumvaga bimeze nk’agahinda gakabije ariko nyuma yo gukora ubushakashatsi ku bijyanye n’ibibazo byo mu mutwe aza kumenya ko ari OCD.

Yavuze ko yahoraga yishinja amakosa umunsi ukarinda urangira, agatekereza cyane kuri buri kantu kamuje mu mutwe, ndetse akumva bimuhangayikishije cyane.

Ati “Nashoboraga gukangukira hejuru umutima utera cyane, nkananirwa kongera gusinzira kuko ntabashaga guhagarika ibitekerezo.”

“Sinigeze ngira ibikorwa byinshi nsubiramo buri kanya, ariko icyambayeho cya mbere ni uguhora nirega. Nahoraga nishinja kubera ibitekerezo byanjye n’intege nke zanjye, byandambira nkisanga ndi gusaba mama cyangwa undi muntu tubana kunyibutsa niba ndi umuntu mwiza, ariko ubwenge bwanjye bugasa n’ubutabyemera. Byari ibintu biteye ubwoba, igitekerezo cyarazaga nkahangayika, nkagitekerezaho cyane nkajya gushaka umuntu njya kubwira.”

OCD ni indwara mbi ariko abantu bashobora kuba bahura na yo cyane, nubwo abahanga mu kuvura indwara zo mu mutwe bataramenya neza ikiyitera. Bikekwa ko ishobora guhererekanywa mu miryango, kimwe no guterwa n’ibibazo bishamikiye ku bwonko.

Ibimenyetso byayo ni ibihe?

Indwara ya OCD igira ibimenyetso bitandukanye ku bantu batandukanye, ariko igikomeye ni ibitekerezo byinshi bishingiye ku bwoba, impungenge, gushidikanya, n’intekerezo zisukiranya zitera agahinda gakabije.

Bimwe muri ibyo bitekerezo biyobora umuntu ku gushaka guhora asuzuma ko ibintu biri ku murongo, ibitekerezo byerekeye ihohoterwa cyangwa gukomeretsa umuntu, gushidikanya guhoraho, gushaka ko ibintu bikorwa mu buryo runaka, kumara igihe kirekire ukora ku kintu cyangwa ubara ibintu, guterwa ubwoba n’ibitekerezo bivuguruzanya n’imyemerere n’ibindi.

Ibi bitekerezo bihoraho bishobora gutuma umuntu ahora akaraba intoki buri kanya, ahora suzuma ibintu buri kanya, agahora ashaka gukina imikino yo gutondeka ibintu ku murongo byapfa akarakara cyane n’ibindi.

OCD ntivurwa ngo ikire burundu, ariko hari uburyo abahanga mu kuvura indwara zo mu mutwe bakoresha mu kwita ku muntu uyirwaye nk’uko bavura abantu babaswe n’indwara. Niba rero ufite ibi bimenyetso cyangwa umuvandimwe wawe abifite, usabwa kwihutira kujya kwa muganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter