Search
Close this search box.

Amahirwe ari mu burezi urubyiruko rutabyaza umusaruro mu mboni za Minisitiri Twagirayezu

Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu yagaragarije urubyiruko ko uburyo bwiza bwatuma bagira ahazaza heza ari ukujya mu mwuga w’uburezi, kuko baba bagira uruhare mu gutegura ahazaza h’igihugu ariko bakanabona amahirwe atandukanye agenerwa abari muri uyu mwuga.

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko abaturarwanda baterengeje imyaka 30 banga na 65,3%, ndetse byitezwe ko ari bo iterambere ry’ejo hazaza rishingiyeho.

Gusa mu banyeshuri bari mu mashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022 barenga ibihumbi 190, abagera kuri 11.565 ni bo bari bari kwiga mu mashuri nderabarezi gusa.

Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu ubwo yari mu nama isoza porogaramu ya ‘Leaders in Teaching Initiative’ kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2023, yavuze ko buri gihe igihugu kiba gikeneye abarimu ku buryo umuntu wize uburezi aba afite amahirwe hafi 100% yo kubona akazi.

Ati “Amashuri nderabarezi abaha amahirwe yo kuzafasha barumuna bawe. Uburyo bwiza bwo gukorera igihugu ni ukuba umwarimu kuko uba ugira uruhare mu kubaka ahazaza h’igihugu, kandi tunabirebye neza urubyiruko rukwiye kwitabira kujya muri uyu mwuga.”

“Ikindi ni uko buri gihe tuba dukeneye abarimu rero niba ukeneye kuba mu bantu bafite amahirwe 100% yo kubona akazi, ukwiriye kugana mu burezi.”

Yanavuze ko hari impinduka nyinshi ziri gukorwa kugira ngo umwuga w’uburezi uhinduke amahitamo ya mbere ya buri muntu ushaka kujya akazi.

Ati “Turi gukora ku buryo umwuga w’uburezi uba uwa mbere abantu bahitamo, twarabibonye binyuze mu kuzamura imishahara y’abarimu ku buryo imishahara yabo ingana n’iy’abandi bakozi ba Leta kandi ndizera ko icyo kizakurura abakiri bato.”

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko hashyizweho amahirwe menshi agenerwa abantu bitegura kuba abarezi, harimo kuba abiga mu mashuri nderabarezi bishyurirwa 50% by’amafaranga y’ishuri, bikagabanya umutwaro ku babyeyi babishyurira ammafaranga y’ishuri.

Ku barimu kandi hashyizweho uburyo buborohereza kujya kongera ubumenyi. Nk’urugero umuntu wize mu ishuri nderabarezi iyo yigishije imyaka itatu aba afite amahirwe yo gusaba kwigira ubuntu muri kaminuza, yagaruka kwigisha akazahabwa andi mahirwe yo kuziga Masters k ubuntu.

Urubyiruko rukwiye gutegurwa byihariye

Minisitiri Twagirayezu yagaragaje ko Isi igaragaza impinduka ziri ku muvuduko wo hejuru ku buryo hakenewe imbaraga nyinshi mu gutegurira urubyiruko kuzabasha kwisanga mu buzima buri imbere.

Yavuze ko u Rwanda na Afurika bifite abaturage biganjemo urubyiruko ku buryo urwego rw’uburezi rugomba guhabwa ubushobozi bwo gutegura neza abakiri bato ngo bazabashe gukemura ibibazo byo mu bihe biri imbere.

“Iyo urebye neza ubona ko bisaba ishoramari rikomeye mu gutanga ubumenyi, ariko igikomeye si icyo abana bacu bazi ahubwo ni ukwibaza niba bashobora kubishyira mu bikorwa, bashobora gukorera hamwe, bashobora kwikemurira ibibazo mu ngeri zitandukanye z’ubuzima.”

Nta mibare nyayo y’abarimu bari mu cyiciro cy’urubyiruko igaragara muri raporo zitandukanye z’uburezi ariko mu mashuri atandukanye hagaragara abarimu bafite imyaka iri munsi 30.

Imibare ya Mineduc igaragaza ko abarimu n’abayobozi b’amashuri babariwe hamwe mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022 bari 125.621, barimo abagabo bangana na 51.3% mu gihe abagore ari 48.7%.

Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu yagaragarije urubyiruko ko uburyo bwiza bwatuma bagira ahazaza heza ari ukujya mu mwuga w’uburezi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter