Search
Close this search box.

Ibanga ryo kwihesha amahoro mu gihe cy’urusobe rw’ibibazo

Ntibigusaba gukora ibintu birenze ngo ushobore kwihesha amahoro kuko gukora umwitozo woroheje utuma umubiri umera neza bihagije. Ni ingenzi gutekereza ku gihe utuje, ufite akanyamuneza kandi wumva utekanye.

Mu by’ukuri ubusanzwe muri gahunda zanjye ntihabagamo bya bintu byo kuvuga ngo ndafata akanya kihariye ko kuruhuka no kwitekerezaho ndetse ibyo sinabyiyumvishaga. Numvaga nta mwanya mfite wo kujya kwitekerezaho ngo nite ku mubiri n’intekerezo zanjye. Nabyumvaga nko guta igihe.

Ahubwo wasangaga nyuzwe no guhugira ku mashusho yo kuri Instagram na YouTube. Wowe byari bimeze bite?

Ubasha kwikiranura ute n’iyi Si y’urungabangabo, igihirahiro no guhora umuntu ahihibikana acungana n’ubuzima? Agatima se kaba kajya gakubita ugatekereza ko ari byiza kandi ari ingenzi kuba wakwibonera umwanya w’akaruhuko, umwanya wo gusa n’ukwepyeho uwo muhangayiko uhoramo umunsi ku wundi?

Reka ntitubirenze ingohe, ubundi tubikomozeho, tuvuge ku byiza umuntu ashobora kuzanirwa no kwigenera igihe yakwita icyo guhumeka no kwitekerezaho ubundi akaruhuka.

Mbere na mbere tubanze twemeranye ko kwiha ako gahe atari uguta igihe. Si ukuba imburamukoro ndetse si umurengwe. Ni umwanya mwiza wo guhuza umubiri wawe, intekerezo n’ibyiyumvo byawe ukongera kwishakamo imbaduko zo gukomeza ubuzima mu gihe kizaza. Si ngombwa ngo ubikore mu buryo undi muntu abigenzamo, wanakwifashisha ubwawe.

Ubushakashatsi bunyuranye bushingiye ku igenantekerezo rya muntu, buhuriza ku kuba umuntu yabona uyu mwanya mwiza turi kuvugaho abinyujije mu gihe cyo koga, gusoma igitabo, gukora imyitozo ya Yoga, gusinzira umwanya uhagije, guca inzara cyangwa kuzikoresha, kwiyogoshesha umusatsi ndetse n’ibindi bikorwa binogera kurusha ibindi.

Icyakora muri ibyo byose tuvuze tukongeraho ngo n’ibindi; nakwibira ibanga ko icyo kwibera kuri Instagram n’izindi mbuga nkoranyambaga utunzwe no kureba amashusho arangira ukazamura ukareba andi byo bitari muri bimwe twakomozagaho bishobora kugufasha. Ahubwo aho kuba muri ibyo, wakongeramo akandi keza ko kumarana umwanya n’abantu ukunda.

Mwaba hamwe mukaba mukinana udukino runaka, mukajyana muri gym, maze ukabasha kwigenera wa mwanya mwiza wo kuruhuka ari nako ubasha guhuza intekerezo zawe n’umubiri wawe.

Nko kuri njye, icyambereye urufunguzo ni ugufata akanya ngakora ka siporo ko kugendagenda. Niha akanya ko kubikora nkagendagenda kandi ntabanje kwiha intego ndajya aha n’aha cyangwa ngo ndagera aha na hariya; ahubwo nkabikora kugeza igihe numva umutima wururutse n’intekerezo zituje kurushaho. Si ibyo gusa kuko ikiyongera kuri ibyo kuri njye, ni ugusenga.

Gufata umwanya wo gusenga no gusoma Bibiliya bikunda kumfasha mu guhuza umubiri n’intekerezo zanjye. Soma ijambo hanyuma nkagerageza kuritekerezaho.

Bajya bavuga ngo “ntushobora gufata igikombe kirimo ubusa ngo usomeho” kuko nta kintu uba uri buvanemo. Ibi ni ukuri kuko birakwiye ko ufata umwanya wo kugaburira intekerezo zawe no kuzikungahaza kugira n’igihe hari icyo wakeneye kuzivanamo kizabe mu byo wazigaburiye.

Uyu mwanya ntuzagusaba kwiriza umunsi cyangwa kumara amasaha n’andi uwigenera. Wanahagurukira mu minota itanu rwose kandi gufata uwo mwanya wikungahaza unatekereza ku bintu byiza, biruta kuba wafata igihe kirekire utekereza ku bidashobora kukubyarira inyungu y’ubuzima.

Niba ari iyo minota itanu ugeneye uwo mwanya, yikoreshe neza kandi mu bwenge.

Ni byiza gufata akanya ahantu hatuje nta birangaza bihari, ugafasha intekerezo zawe kwisukura no kwigaburira iby’ingenzi. Uwo mwanya wafata uri wenyine ushobora kukuzanira ibyiza byinshi. Birashoboka ko wakumva ibi bigoye, ariko iyaba wabigeragezaga maze ukareba ibyiza uzanirwa no kubikora.

Ni igihe cyiza cyo kwitekerezaho, kikaba icyo kwisuzuma wibwiza ukuri; mbese ni nk’indorerwamo ishobora kukwereka igikomere n’inkovu zikuriho. Binakuganisha ku mpinduka nziza.

Koresha iki gihe rero mu kwiha intego no gushyiraho igenamigambi rigufasha kuzigeraho. Witinya kwirebaho no kwitekerezaho kuko ni ho havubuka imbaraga zo kwimenya no kumenya umwihariko wawe.

Byaza umusaruro iki gihe rero ubasha kuba uri wenyine, umenya ibikunyura n’ibikunezeza ubundi ubikore. Niba ari ukuririmba, niba ari ugushushanya, niba ari ukwandika cyangwa ubukorikori ubundi ubyerekezeho umutima n’amaboko.

Iyi migirire rero izabasha kukubakamo imbaraga, ubashe kumenya gukora ibintu mu buryo bwawe utabanje kwiyambaza abandi buri gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter