Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Ikinyabupfura no kwiga: Ibyo Kamanda Promesse yungukiye muri BAL

Isimbi Kamanda Promesse ni umwe mu bamaze kubaka izina mu ruhando rw’abakora umwuga wo gufotora mu Rwanda. Yasobanuye ko amarushanwa ari ku rwego rukomeye nka Basketball Africa League (BAL) amufasha guhora yiga ibishya ndetse no kugira ikinyabupfura bikamufasha mu kazi ke.

Kamanda we ubwe, yihaye inshingano zo gufata amafoto yizeye ko ari meza, ku buryo yemezwa n’abamuhaye akazi, agashyirwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse akiha n’umukoro wo kuyigereza kure.

Ni irushanwa afata nk’izimwongera ubwenge mu kazi akora, akamenya uburyo bwo gufotora siporo ndetse n’andi marushanwa yaboneka akomeye.

Isimbi Kamanda Promesse amaze kwandika izina rikomeye mu gufata amafoto meza

Agaruka ku ndangagaciro ze muri aka kazi, Kamanda yagize ati “BAL nyifata nk’ikintu gikomeye kuko iranyagura, menya gufotora Basketball, nafotoye na Afrobasket ariko iri rushanwa rimfasha kuba nabikora birenze no gufotora inama. Ikindi, abantu duhuriramo baturutse hanze bangirira akamaro gakomeye.”

Yakomeje agira ati “Urugero iyo ngiye muri Sénégal, mpurirayo n’abandi bantu tuziranye kandi no mu bindi bihugu ni uko. Kandi nemera ko inshuti ari bwo butunzi bukomeye. Ikinyabupfura ni icya mbere kuko iyo ukoze umwaka wa mbere bigufasha no guhamagarwa ku wundi ukurikiyeho. Nkunda kwiga, hari amasomo mfata.”

Kamanda afatanya akazi ke no kwiga ibijyanye n’ibyo akora biciye mu mahugurwa yitabira, kwigira ku ikoranabuhanga ndetse akagerageza kugira icyo yunguka mu bumenyi ahabwa.

Inama ya Kamanda ku bari bagenzi be

Muri iki kiganiro, Kamanda yagarutse ku ntego agira mu buzima zituma agera ku nzozi ze ndetse agira inama abakobwa bagenzi be ko bagomba kwitinyuka bagakora imirimo yose.

Yagize ati “Buriya nkunda kwikorera, mba numva mfite inyota yo kuba umukire. Intego ikomeye ni ugufata abana b’abakobwa ukuboko tukagenda turi benshi, tugakora aka kazi ndetse bagahembwa neza bakibonera ko katunga umuntu.”

“Urubyiruko rugomba kwitinyuka, igihari ni uko iyo ukoze neza ubisanga imbere. Hari igihe biba amahirwe ariko akenshi bisaba kubiharanira. Ni ngombwa kwitabira ibikorwa nka BAL kandi ugasanga akazi aho kugira ngo utegereze ko kagusanga.”

Yongeyeho ko urubyiruko rukwiye kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga kuko ziri mu bushobozi bwabo. Iyo bikozwe neza akazi karaza kandi kenshi.

Kamanda yashinze kandi anabera umuyobozi mukuru inzu ikora ikanatunganya amafoto mu birori bitandukanye ya Elevetix.

Yatangiye akazi ko gufotora mu 2016, abikora nk’ibintu bisanzwe, gusa aza gusanga ari impano ye ndetse yanamutunga. Si yo mpano afite gusa kuko amaze no kwerekana ko kuba umunyarwenya na byo abikoresheje neza byamubyarira umusaruro.

Straight out of Twitter