Mu Murenge wa Kamembe w’Akarere ka Rusizi niho hari ishansiye ikorerwamo ubwato bw’imizigo bumenyerewe ku izina ry’ibyombo. Ni ishansiye ituranye n’icyambu gihoraho urujya n’uruza rw’ibyombo n’amakamyo kuko hapakirirwa, hakanapakururirwa ibicuruzwa birimo sima n’ibinyobwa bya Bralirwa.
Ishansiye ikorerwamo ibyombo yahaye akazi abasuderi barenga 50 biganjemo abatarabyize mu ishuri. Irumva Adeline ari mu basuderi bake babyize mu ishuri akaba ari nawe mukobwa rukumbi ukora muri iyi shansiye.
Uyu mukobwa wo mu Murenge wa Gihindwe, mu Karere ka Rusizi, mu kiganiro yagiranye na Kura yavuze ko yakuze akunda umwuga w’ubusuderi.
Mu 2020 ubwo yari ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ubushobozi bwo gukomeza kumurihira ishuri bwarabuze biba ngombwa ko ahagarikira aho.
Nyuma y’imyaka ibiri yibera mu rugo, nyina yamusabye gushaka ishuri yigaho imyuga akamurihira umwaka umwe. Icyo gihe nyina yamugiriye inama yo kwiga kudoda cyangwa gutunganya imisatsi.
Irumva atekereza ko icyatumye nyina amuhitiramo kudoda cyangwa gutunganya imisatsi ari uko ari umukobwa. Irumva yaramuhakaniye amubwira ko umwuga akunda ari ubusuderi umubyeyi atazuyaje amushyigikira kujya kwiga umwuga yakuze akunda.
Uyu mukobwa w’imyaka 25 yahise ajya ku ishuri ry’imyuga rya VTC Muhari ahiga umwaka umwe, ahava ajya gukora imenyerezamwuga ku ishansiye y’ibyombo atitaye ku bamucaga intege bamubwira ko atazabishobora.
Ati “Hari abakobwa b’inshuti zanjye bambwiraga ngo ibintu ugiye kwiga ntacyo bizakumarira uri umukobwa. Bumvaga nindangiza kubyiga nta muntu uzampa akazi ko gusudira kubera ko ndi umukobwa”.
Magingo aya Irumva, amaze amezi 7 akora akazi k’ubusuderi mu ishansiye y’ibyombo i Rusizi ndetse afite intego yo kubikomeza akazavamo enjenyeri w’ibyombo nawe akajya apatana amasoko yo gukora ibyombo.
Ati “Ubu imyambaro ndayigurira, mfite n’ inkoko zirindwi. Mfite intego yo kuzaba enjenyeri wubakisha ibyombo cyangwa nkaba rwiyemezamirimo upatanga ibiraka byo gusudira”.
Irumva asaba abakobwa bacyumva ko hari umwuga batashobora ko iyo myumvire bakwiye kuyireka kuko ari ukwisugura ku mpamvu zidafite ishingiro.
Ati “Iyo myumvire bakwiye kuyireka bakaza tugakora kuko akazi kose umuntu ashatse aragakora. Ababyeyi baca intege abakobwa babo nababwira ko aho kubaca intege bajya babatera ingabo mu bitugu kuko natwe turashoboye”.
Yatunguye abo bakorana
Abakorana na Irumva bavuga ko ari umunyamurava mu kazi ndetse ngo yarabatunguye kuko yaje babona atazabishobora kuko ari akazi gasaba gushira umuteto.
Ndatimana Etienne, umaze imyaka umunani akora akazi ko gusudira ibyombo, avuga ko byamutunguye kubona umukobwa ujya muri aka kazi akakagumamo.
Ati “Uriya mukobwa yaje hano ari yimenyereza umwuga, birangiye ntiyagenda. Natwe yaradukanze, twari tuzi ko aka kazi katashoborwa n’abakobwa ariko ubona agashoboye”.
Nizeyimana Jean Baptiste avuga ko umuhate wa Irumva watumye abona ko yari yamwibeshyeho kuko akimubona yumvaga aka kazi atazakamaramo ibyumweru bibiri.
Ati “Hari n’abagabo n’abasore baza bikabananira kuko baba batinya gushya, batinya ko amaso yabo yangizwa n’urumuri. Kuba Irumva amaze amezi 7 muri aka kazi byanyeretse ko abe umukobwa abe umuhungu ntawe ukwiye kwitinya”.
Habimana Jonathan enjenyeri ukoresha Irumva, avuga ko uyu mukobwa asudira neza ndetse ko n’adacika intege intego afite yo kuzavamo umuntu ukomeye mu byo gusudira ibyombo azayigeraho.
Irumva Adeline afite intego yo kuzaba enjenyeri mu mwuga w’ubusuderi
Uyu mukobwa yishimira ko asigaye abasha kwigurira ibyo akeneye mu gihe mbere byose yabisaba umubyeyi we
Irumva Adeline niwe mukobwa rukumbi ukorera kuri iyi shansiye yirirwaho abarenga 50
Ibyombo biteranyirizwa hafi y’amazi y’ikiyaga cya Kivu