Search
Close this search box.

Mwirinde abashaka kubacamo ibice- Ubutumwa bwa Meya Nyemazi ku rubyiruko

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yasabye urubyiruko kuba maso aho batuye no ku mbuga nkoranyambaga, bakamagana abifuza kubacamo ibice n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abagishaka gutoba amateka yaranze u Rwanda.

Ni mu butumwa yageneye urubyiruko muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Meya Nyemazi John Bosco, yavuze ko hari inyangabirama ziba zigifite imyumvire mibi irimo ivangura no gushaka gucamo Abanyarwanda ibice asaba urubyiruko kubigisha no kudatuma ikibi kiganza.

Ati “Abo ngabo urubyiruko rwacu rukwiriye kubigisha, ikindi cya kabiri hari abantu bapfobya bimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside yaba ku mbuga nkoranyambaga biherereye ya magambo akoreshwa nabi. Urubyiruko rufite uruhare mu kwigisha abo bantu bose kandi bakanamagana ikibi cyose.”

Meya Nyemazi yakomeje asaba urubyiruko ko muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakwiriye kuba hafi y’abarokotse, bagakora ibikorwa bibafasha mu kubasubizamo imbaraga.

Yavuze ko buri umwe wese akwiriye kumva ko ari inshingano ze kuba yasigasira ibyagezweho, ntareberere abatoba amateka y’u Rwanda kandi buri wese akumva ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari inshingano ze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter