Search
Close this search box.

Umukoro wa Perezida Kagame ku rubyiruko

Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko urubyiruko rw’u Rwanda, rufatwa nk’umurinzi w’ahazaza h’igihugu cyabo, ndetse n’ishingiro ry’ubumwe bw’Abanyarwanda bose muri rusange.

Ibi Umukuru w’Igihugu, yabigarutseho kuri uyu wa 7 Mata 2024, ubwo yatangizaga Icyumweru cyo Kwibuka ku Nshuro ya 30, Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni ubutumwa bwo mu ijambo yagejeje ku bari bahuriye muri BK Arena, bukubiyemo amagambo agaragaza icyizere, urubuga no guterwa ingabo mu bitugu urubyiruko rw’ubu rufitiwe, bitandukanye n’ibihe byashize.

Perezida Kagame, yavuze ko igice kimwe cy’ubuzima bwe yakimaze mu Rwanda habaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi biganisha kuri jenoside, byagendaga byigarukamo buri myaka itatu kuva mu myaka ya 1960 kugeza mu 1994 habaye Jenoside yeruye yahitanye ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni imwe.

Yagize ati “Ikiragano gishya cy’urubyiruko nicyo gifite ubushobozi bwo gucungura igihugu nyuma ya jenoside. Akazi kacu kari ugutanga umwanya n’ibikoresho byo guhindura amateka. Ikiduha ibyiringiro n’icyizere ni abana twabonye babyina hano mbere, cyangwa urubyiruko rwahanze ‘Walk to Remember’.”

Perezida Kagame, yavuze ko ubu hafi bitatu bya kane by’Abanyarwanda ubu bari munsi y’imyaka 35, barimo abatibuka neza amateka yo mu myaka 30 ishize n’abatari bakavutse icyo gihe.

Yaboneyeho kuvuga ko “Urubyiruko rwacu nirwo barinzi ndetse rukaba n’ishingiro ry’ubumwe bwacu, hamwe n’ibitekerezo binyuranye cyane n’iby’abo mu biragano byabanje. Uyu munsi ni Abanyarwanda barwanyije ubwoba. Nta kintu kishobora kuba kibi cyane kuruta ibyo twanyuzemo. Iki ni igihugu cy’abantu miliyoni 14, biteguye guhangana n’ikintu cyose cyashaka kudusubiza inyuma.”

Perezida Kagame yatangaje ko nyuma ya Jenoside u Rwanda rwize amasomo atatu akomeye arimo ko nta muntu waha agaciro nyakuri ubuzima bwawe uretse wowe ubwawe. Ni ubutumwa bureba buri wese harimo n’urubyiruko nk’uko adahwema kurugaragariza ko rukwiye kwigirira icyizere, rukiteza imbere.

Ati “Nta muntu wasaba guha agaciro ubuzima bw’Abanyafurika kurusha uko twe ubwacu tukabuha. Iyo ni yo nkomoko yo guhora twibuka no kuvuga amateka yacu kuko tuyabamo.”

“Icya kabiri, ntuzategereze ko bagutabara cyangwa ngo usabe uburenganzira bwo gukora igikwiye hagamijwe kurinda abaturage. Ni yo mpamvu abantu bamwe baba bameze nk’abikinira iyo badushyiraho ibikangisho binyuranye, ntibazi ibyo bavuga. Iyo ni yo mpamvu u Rwanda rwohereza ingabo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kandi rukagirana ubufatanye n’ibihugu bya Afurika mu gihe rubisabwe.”

Irindi somo rikubiye mu kurwanya politike y’urwango kuko ari yo irema ivangura, kugeza habayeho Jenoside. Gusa yahamije ko umuti w’ibibazo bitera Jenoside ari politike yimakaza ubumwe.

Ati “Kubera ko intandaro yayo [Jenoside] ishingiye kuri politike, n’umuti ugomba kuva aho. Kubera izo mpamvu politike yacu ntishingiye ku idini cyangwa amoko, ndetse ntibizigera binaba ukundi.”

Muri iyi minsi twibuka ibyabaye mu Rwanda, nk’urubyiruko reka turebe ejo hazaza dufite ibyiringiro, twigira ku kwihangana, ubumwe, no kudaheranwa.

Urubyiruko rw’u Rwanda, ndetse n’ahandi ku Isi, ntirubonwa nk’ibyiringiro by’ejo hazaza gusa, ahubwo rufatwa nk’abahanga b’abahanzi b’ahazaza. Ni mureke duharanire ejo heza aho ubuzima bwa bose buhabwa agaciro, kandi ijwi rya buri wese rikumvikana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter