Search
Close this search box.

Afite inzozi zo guhangira abakobwa imirimo; inkuru ya Umulisa wiyeguriye ubwubatsi

Umulisa Gisele, ni rwiyemezamirimo mu rwego rw’ubwubatsi, ufite intego zo guhangira imirimo urubyiruko by’umwihariko akibanda ku bakowa ndetse akaba yifuza ko n’ikigo cye cyaguka ku rwego mpuzamahanga.

Gisele Umulisa, afite ikigo Selah Construction and Interiors gitanga serivisi z’ubwubatsi, gukora ibishushanyo by’inzu n’izijyanye n’ubugeni bwo gukora imitako n’ububaji byongerera ubwiza inzu [Interior Design].

Iki kigo kimaze imyaka ibiri gikora kuko Gisele, yatangije imirimo yacyo muri Gashyantare 2022.

Ubwo twaganiraga yatugaragarije ko yifuza kubera abakobwa bagenzi be icyitegererezo muri uyu mwuga akenshi uharirwa abagabo, akabashishikariza kuwuyoboka.

Avuga ko igitekerezo cyo kugana ubwubatsi cyaje kera akiri mu mashuri yisumbuye, kuko yakurikiranaga amasomo ya ‘Pubilic Work’, ahanini yibandaga cyane ku bijyanye n’amazi n’imihanda.

Muri kaminuza, yinjiye nyirizina mu masomo y’ubwubatsi ‘Civil Engineering’. Yatubwiye ko “Byaje kera, nakuze numva nshaka kuba umwubatsi.”

Yakomeje avuga ko gushinga iki kigo hari aho bikomoka, aho yavuze ko “Hari inkuru ibiri inyuma kuko nyiri muri kaminuza ntago numvaga ko nzikorera, ahubwo numvaga ko nzashaka akazi nk’abandi.

Hanyuma Covid-19, ije amashuri arafunga, ubuzima burahagarara abantu baguma mu rugo. Naje kujya gusura inshuti yanjye yakoraga muri Vision City, bari gukora ibyo kongera ubwiza inzu, ndabireba ndabikunda. Bakoraga igikoni.”

Gisele, yatubwiye ko yakurikiranye uko bikorwa mu gihe cy’iminsi itatu, ibyakurikiye biba amateka kuri we, kuko aribwo yahinduriwe ubuzima. 

Ati “Ku munsi wa gatatu ndi gusohoka aho, mpura n’abasore banjira muri icyo gikoni barareba, umwe muri bo ambaza ati ese wowe ibi bintu wabikora, ndamusubiza nti yego nabikora, kuko nari nabonye uko bigenda, ako kanya ahita ampa akazi.”

Gisele yavuze ko yagatangiye mu cyumweru cyakurikiye ndetse “Mbonamo n’amafaranga menshi ntari narigeze mbona mu buzima bwanjye. Nibwo navuze nti aya mafaranga ntago agomba kuncika, aka niko kazi ngomba gukora, mfata umwanzuro, hanyuma njya kubyiga bya nyabyo.”

Tuganira Gisele, yatubwiye ko akazi yakoze kakamubiza ibyuya, ari ako yakoze bwa mbere kuko atari abimenyereye. Ati “Byabaye ngombwa ko nitabaza abandi bagenzi banjye. Nari meze nk’uri kwiga ndi no mu kazi.”

Yavuze ko yari azi neza icyo gutangiza ikigo ukikorera bivuze, ariko yiyemeza kugerageza ayo mahirwe yari abonye.

Ati “Akenshi kwikorera ntibyoroha kuko umuntu aba agitangira, naricaye numva ko ngomba gukora nubwo biba bitoroshye.”

Gisele, yavuze ko abakobwa bose abona mu rwego rw’ubwubatsi ababona nk’intawari kuko, “Ni akazi abantu benshi bishyizemo ko ari ak’abagabo gusa iyo mbonyemo umukobwa mufata nk’intwari, kuko si na benshi no mu ishuri wasangaga turi nka batanu mu bahungu nka 50. Ndumva bakiri na bakeye ku isoko ry’umurimo. Umukobwa utinyuka akaza muri uyu mwuga aba ashoboye.”

Yavuze ko umukobwa iyo yinjiye muri uyu mwuga, batangira bamutega iminsi, ati “Ngitangira imbogamizi ikomeye ni abantu banshidikanyagaho, bati umukobwa? Uyu se yabishobora.. bikaba ngombwa ko ibikorwa byawe aribyo bibemeza kandi nyine utangira ntabyo ufite. N’abakozi ni uko, kugira ngo uzajye kumenyerana n’itsinda mukorana ntibiba byoroshye.”

Mu butumwa yifuje kugenera abakobwa bifuza kugana aho ari, yadutangarije ko “Kuba abakobwa bashoboye barashoboye igisigaye ni ukwitinyuka, bakiga babishyizeho umwete bakaza bagakora kuko birashoboka kandi biremera.

Ababyeyi nabo ni ukureka abana babo bakisanzura, umwana akiga ikintu ashaka, kuko iyo wize icyo ushaka no kujya kugikora biroroha.”

2 Responses

  1. Rwose ndagushimye uburyo wakoze company.natwe uzaduhe akazi twiteze imbere duteza igihugu cyacu imbere murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter