Jane Uwamahoro yavukiye mu cyaro. Yarezwe na sekuru na muka sekuru kuko nta babyeyi yari afite. Yanyuze mu buzima bugoye kuva akiri muto.
Yagize ati “Navukiye ahantu ububabare bwari bugize ubuzima bwanjye bwa buri munsi, cyane cyane ku bagore.”
Ubu buzima bwatumye atekereza guteza imbere imibereho y’aho yavukiye, binyuze mu gukora ibikoresho by’ubugeni nk’imitako.
Ntabwo igitekerezo cye cyagarukiye ku gukora ibikoresho by’ubugeni, ahubwo yanatekereje guhugura abagore ku buryo bwo kwizigamira amafaranga, imiyoborere no kwigirira icyizere, bibafasha kwibohora ingoyi y’ubukene no gutunga amafaranga.
Urugendo rw’ishuri rya Uwamahoro rwabayemo byinshi kandi rwasabaga kwihangana. Yabuze amahirwe yo kujya kwiga muri Kenya bitewe no kubura amafaranga, abona andi yo kwiga muri Akila Institute for Women, aho yafashijwe n’abantu batari barigeze bahura.
Abagiraneza bafashije Uwamahoro kwiga batumye na we yumva ko hari abo akwiye gufasha, ni bwo yatekereje icyo yafasha abo mu gace yavukiyemo.
Yagize ati “Naratekereje nti ‘Niba abantu bo hanze y’igihugu baramfashije, njyewe ni iki naha ab’iwacu’?”
Ubumenyi yakuye muri Akila Institute bwamufashije kwagura igitekerezo cyo kwigisha abagore bo mu cyaro ubugeni, ashinga ikigo KU Social.
Ati “Mu kazi, abagore bigiramo gukora ibikoresho by’ubugeni, bihanganywe udushya.”
Uwamahoro yatangiranye KU Social abagore babiri mu 2015. Yari afite imashini zidoda ebyiri n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1,5 y’igihembo yaherewe mu irushanwa ry’imirimo yahanganwe udushya.
Kugeza aya magingo, KU Social imaze gutera imbere mu buryo bugaragara. Ifite abakiriya ahantu hatatu nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Sénégal.
Uwamahoro atekereza kugera ku birenze ibyo kuko ashaka kubaka ikigo kizajya gifasha abagore mu bijyanye no gusabana ndetse no kwiga. Icyifuzo cye ni ukugera kuri iyi ntego mu myaka itanu.
Mu buzima yanyuzemo, yabonye ko urukundo, kwiyumvamo ibyo akora no kudacika intege bifasha mu kurenga inzitizi no mu bihe bigoye nk’iby’icyorezo cya Covid-19.
Nyuma y’iki cyorezo, iki kigo cyahawe inkunga na Leta, yari igenewe ibigo by’ishoramari byari byarahungabanyijwe n’ibi bihe.
Uyu Munyarwandakazi yasabye abakobwa bakiri bato n’abagore bo mu cyaro kubyaza umusaruro kuba bashyigikiwe na Leta, kandi bagaharanira kwigira.
Ati “Ntimwemere ko ibyo mwanyuzemo bigena ahazaza hanyu.”
Inkuru ya Uwamahoro ni igihamya cy’uko umunyamwete ufite intego akanayikomeraho ndetse akiyumvamo inshingano ku hazaza he, ashobora kwambuka ibigoye, agatanga umusanzu mu guteza imbere abamukikije.