Search
Close this search box.

Kwigirira icyizere gike bishyire ku ruhande: Inama za Perezida Kagame ku rubyiruko

Perezida Paul Kagame, yasabye urubyiruko kudatwarwa umwanya n’ibibaca intege, ahubwo rukigirira ikizere mu nzira baba bahisemo.

Izi ni inama Perezida Kagame, yageneye urubyiruko ubwo yari ari mu kiganiro kuri Radio 10 na Royal Fm, nyuma y’uko umuturage wo mu Karere ka Kicukiro witwa Bisimwa Seth, yamugaragarije ko hari igihe yigeze gucika intege mu kuyobora kwe dore ko yatangiye inshingano akiri muto.

Perezida Kagame yamusubije amubwira ko umuntu wese uba ushaka gutera imbere aba adakwiye kwita cyane ku bizamuca intege, ahubwo aba akwiye kwigirira icyizere hanyuma akanashyira intego ze imbere.

Mu nama yatanze, yavuze ko “Icyiza ni uko ukwiye kuyoborwa cyane n’intego yawe kurusha gukeka ko utazayigeraho, iyo utangiye ukeka ko utazayigeraho ntabwo uyigeraho ariko iyo utangiye ushaka kandi wumva ko uzahangana n’ibiri muri iyo nzira byose uzabigeraho, kenshi niko bigenda.”

Yagaragarije urubyiruko ko “Niyo utabigezeho ariko ukabigana ufite gushaka kubigeraho kandi wumva nta nkomyi yaza, naho gutangira kwigirira icyizere gike urabishakaho iki bishyire iruhande ubyibagirwe ntabwo aricyo cyo gutangiriraho.”

Perezida Kagame, yaboneyeho gusaba Abanyarwanda bose kugendera kuri iyi ntego bagakora ibikwiye, ndetse avuga ko aho bidashobotse umuntu aba akwiye kureba impamvu ibitera ariko ntacike intege.

Ati “Ibitazashoboka ntibizashoboka ariko wowe ufite intego kandi uri nk’abandi bantu bose, ujye unibaza uti ese ko abandi babigeraho njyewe nabuzwa n’iki?”

“Hanyuma ukore ibyo ugomba gukora ibishoboka bishoboke, ibidashobotse ubwo ahubwo ushake impamvu wenda wongere usubiremo cyangwa ugerageze ibindi. Niwo murongo, niyo ntekerezo Abanyarwanda bakwiye kugira.”

Yanaboneyeho umwanya wo kubasaba gukorera hamwe kuko aribyo bizatuma bagera ku ntego zabo vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter