Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Uwari umunywi w’urumogi yahindutse rwiyemezamirimo utanga icyizere

Nzabarushimana Deus ni umwe mu bahinzi b’imbuto zirimo inanasi n’amatunda, aho abihinga ku buso bwa hegitari eshatu, mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma. Ubu buhinzi butuma abasha kwinjiza arenga ibihumbi 300 Frw ku kwezi, bukaba bwaratumye abasha kwiteza imbere areka ibiyobyabwenge n’indi mico mibi yari yaramubase.

Uyu musore atuye mu Mudugudu Rugaragara mu Kagari ka Buriba mu Murenge wa Rukira, yabwiye KURA ko mu 2016 yajyanywe mu kigo ngororamuco cya Iwawa, nyuma yo gufatwa anywa ibiyobyabwenge birimo urumogi. Nyuma y’umwaka ahahugurirwa ngo yaje guhinduka anahakura inyigisho nziza zamufashije kumva ko akwiriye kuba umugabo.

Ati “Iwawa banyigishije uko navamo rwiyemezamirimo nkikorera nkaba umuntu muzima ufite amafaranga, bagiye banampa umwanya nkitekerezaho nkasanga kunywa ibiyobyabwenge ni ukunshora mu buzima bubi. Nagarutse mu 2018 mbanza kujya muri Kigali mu bacunga umutekano ba Top Security, nabakozemo umwaka n’amezi umunani mpakura igishoro cy’ibihumbi 270 Frw.”

Nzabarushimana avuga ko ageze mu cyaro mu Murenge wa Rukira yahise atangira guhinga amatunda atera ibiti 180 biza kumukundira birera ari nabyo byatumye akomeza kuyahinga no kwagura ibyo akora kugeza ahinze n’inanasi.

Asigaye yinjiza arenga ibihumbi 300 Frw ku kwezi

Nzabarushimana avuga ko muri iki gihe afite amatungo ahinze kuri hegitari imwe, aho afitemo ibiti birenga 900 akagira hegitari ebyiri yahinzeho inanasi. Ibi byose ngo iyo byeze nibura mu kwezi ntashobora kubura inyungu y’ibihumbi 300 Frw Cyangwa ibihumbi 400 Frw.

Ati “Ayo mafaranga nyabona nahembye abakozi batandatu nkoresha buri munsi, nkakuramo ayo mba narashoye mu guhinga no gusaruza, ubuhinzi niho hantu haboneka inyungu nyinshi mu gihe gito mu gihe wabonye isoko ndetse ukanabikora ubyitayeho.”

Nzabarushimana avuga ko zimwe mu mbogamizi zikimubangamira ari uko ahinga nta soko rifatika afite kuko ngo bimusaba gupakira amagare amatunda ye cyangwa inanasi akajya kuzigurisha mu isoko.

Ati “Urumva ni ibintu biba bigoranye cyane gupakira amatunda yawe ku magare ukagenda ugurisha mu nzira nta soko rihoraho no ku nanasi ni uko nta bakiriya bahoraho ngira , ndamutse mbonye isoko rihoraho nakwagura ibyo nkora nkahinga ku buso bunini cyane ariko ubu ndahinga ejo nkabura abakiriya cyangwa se bakanampera kuri make nkapfa kuyakira.”

Kuri ubu guhinga imbuto byatumye yigurira ikibanza hafi hegitari imwe, yubaka inzu yo kubamo yamutwaye hafi miliyoni 3 Frw, yigurira undi murima ungana na hegitari ndetse anabasha kwikodeshereza indi mirima ahingamo byose akaba abikesha guhinga amatunda n’inanasi, akazi amazemo hafi imyaka itanu.

Yavuze ko iyo agereranyije ubuzima yari abayemo mbere akinywa ibiyobyabwenge asanga bwari bubi cyane ku buryo iyo abugumamo ngo aba yarangiritse cyane.

Yashimiye Leta yamukebuye hakiri kare atari yangirika asaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.

Ati “Urubyiruko narugira inama yo kwirinda kunywa ibiyobyabwenge kuko nta muntu nzi wabinyweye ngo atere imbere, nibashore mu buhinzi kuko butanga amafaranga menshi kandi mu gihe gito, ushaka kubukora niyegere ababumazemo igihe bamugire inama hanyuma abukore afite kwihangana kandi abugemo ku buryo buri kimwe cyose akikorera nibwo azunguka.”

Nzabihimana kuri ubu afite umugore n’umwana umwe akaba afite intego zo kuzamura ubutaka ahingaho amatunda, bukagera nibura kuri hegitari eshanu ku buryo ngo buri kwezi azajya asarura mpaka umwaka urangiye.

Yifuza kandi kuzamura ubuhinzi bw’inanasi ku buryo nabwo abugeza kuri hegitari eshanu.

Nzabarushimana avuga ko inanasi ahinga kuri hegitari ebyiri zituma yinjiza agatubutse 

Nzabarushimana yari yarabaswe no kunywa urumogi

Straight out of Twitter