Search
Close this search box.

Wabwirwa n’iki ko ufite depression?

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu 2018, bwagaragaje ko abaturarwanda 11,9% bafite indwara y’agahinda gakabije, ikiganza cyane mu mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko abagera kuri 35% babana nayo.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko umuntu umwe muri batanu afite uburwayi bwo mu mutwe bumwe cyangwa bwinshi, ni mu gihe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14 na 18 rufite ibibazo byo mu mutwe ku rwego rwa 10%.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko Abanyarwanda bazi ko servisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe zitangwa ari 61,7% ariko 5,3% gusa akaba ari bo bajya kuzishaka, imibare bigaragazwa ko ikiri hasi cyane.

Kugira agahinda gakabije kugera ku rwego bishobora kwitwa indwara abantu benshi ntibabyumva ariko iyi ndwara ibaho umuntu akabana nayo igihe kinini ndetse iyo idashakiwe umuti ishobora gukura ikavamo ibindi bibazo bikomeye by’ubuzima.

Hari ibintu bishobora ku kwereka ko waba urwaye iyi ndwara.

Ntutinya ikintu na kimwe

Kubera kubaho mu bwoba no mu gahinda karengeje ubushobozi bwa muntu, bituma umuntu ashakira ubuhungiro mu kumva ko icyo yakora cyose kidashobora kuba kibi cyangwa kubabaza kurusha ibyo yanyuzemo. Abantu bameze gutya akenshi, ntashobora kwemera ko arwaye indwara y’agahinda gakabije, ahubwo iyo agize icyo ageraho kubera uko gutinyuka ibintu byose, aba yibwira ko abikesha kwikomeza no gutsinda intege nke ze nyamara iki kiba ari ikimenyetso gikomeye cy’agahinda gakabije.

Kwiyahuza inzoga

Indwara y’agahinda gakabije ishobora gutuma niba wanywaga inzoga runaka uzikuba nka 2 cyangwa izindi nshuro nyinshi kugira ngo wibagirwe ubuzima bwawe busanzwe. Ubu buryo bwo kunywa inzoga nyinshi buri mu bukunze gukoreshwa cyane n’abantu bugarijwe n’ibibazo, ariko ikibabaje muri byose ni uko nyuma yo kuba ufite ibibazo usanganwe, uba ugiye kongeramo ikindi cyo kuba imbata y’inzoga.

Kubatwa n’imibonano mpuzabitsina

Hari n’abarwara indwara y’agahinda gakabije agasigara ikintu kimushimisha cyonyine ari ugukora imibonano mpuzabitsina, ibi bituma aba imbata yabyo kuko igihe cyose yumva yigunze ashaka guhunga agahinda, atekereza kubihungira muri ibyo.

Kugira urugomo rukabije

Kimwe mu bimenyetso by’indwara y’agahinda gakabije, ni uko umuntu aba yumva nta kintu na kimwe yitayeho kandi akumva ntashaka umuntu umukinisha cyangwa umucokoza na gato. Ntaba kandi yitaye ku kintu uburakari bwe bishobora gukurura, bityo iyo havutse amakimbirane yoroheje, ashobora guhita arwana cyangwa akaba yanakwica umuntu mu buryo butunguranye kuko umujinya we ntuba uri ku rugero nk’urw’abandi bantu.

Ubaho nta marangamutima

Indwara y’agahinda gakabije itera umuntu umubabaro mwinshi ku buryo bigera ubwo umutima uhinduka nk’ibuye, ugasanga umuntu ntajya yishima kabone n’ubwo ikintu gishimishije gite cyamubaho cyangwa ntababare kabone n’ubwo ikintu kibabaje cyane cyaba kibaye. Abantu nk’aba akenshi babafata nk’abantu badakabya ariko iyo bimeze bitya bishobora kuba ingaruka z’uko umuntu yagize igikomere kimutera agahinda gakabije bikamuviramo kutongera kugira amarangamutima na rimwe.

Guhora mu birori

Hari abarwara indwara y’agahinda gakabije agashakira ubuhungiro mu bintu bimuhuza n’abantu, bene uwo ntashobora kubura mu birori bimuri bugufi byose, inshuti ze ziba zizi ko n’iyo wamusaba kumara icyumweru mu birori akora uko ashoboye akaboneka. Iki na cyo gishobora kuba ikimenyetso cy’indwara y’agahinda gakabije, aho umuntu adashaka kwitekerezaho ahubwo akifuza guhora afite ibindi bintu bimurangaje.

Kutanyurwa

Kuba umuntu yagukorera ikintu ukeneye, akagufasha mu bihe bikomeye cyangwa akakuba hafi mu bundi buryo ariko wowe ukabona umeze nk’aho ibyo bintu nta cyo bikubwiye, ni ikimenyetso cy’uko urwaye indwara y’agahinda gakabije.

Gukoresha imbaraga cyane kurusha ubwenge

Indwara y’agahinda gakabije ishobora kugabanya uburyo umuntu akoresha ubwenge bwe, usanga mu kazi kawe ukora vuba vuba kandi utaguma hamwe ariko wareba ibyo wagezeho ugasanga ntabyo kuko ubwonko buba butari kuguma hamwe ngo utekereze neza ukore ibintu by’ubwenge.

Guseka cyangwa kurira no mu gihe utabishaka

Indwara y’agahinda gakabije ishobora gutuma ikintu kibabaje mu buryo bworoheje kikubabaza cyane bikomeye ku buryo bikubuza n’amahoro, ikintu kibabaje bikomeye cyane cyaza ntubone imbaraga zo kurira cyangwa rimwe na rimwe ukumva ntunabyitayeho. Ubu bwoko bwa depression bwitwa alexithymia.

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter