Alain Roberto Berwa, ni umusore wavukiye ndetse anakurira mu Rwanda. Yize amashuri yisumbuye ku kigo cya Collège Saint André giherereye i Nyamirambo, ariko akaba yarakundaga ikoranabuhanga cyane, by’umwihariko ibijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa.
Mu myaka ye muri iri shuri, yifashishije ikoranabuhanga arikorera inzogera yifashishwa mu kumenyesha ibihe bitandukanye imbere muri ryo.
Mu 2017 yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari agiye gukugirikiranira amasomo ye muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Massachusetts (MIT).
Muri iyi kaminuza ni ho yavanye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Ubumenyi mu bya Mudasasobwa n’Ubukungu, ubu akaba atuye i Los Angeles muri California.
Berwa avuga ko ari umuntu wahoranaga imishinga myinshi dore ko urukundo yari afitiye ikoranabuhanga rwatangiye kera kuko ku myaka 12 yari yaratangiye gukora porogaramu za mudasobwa.
Yemeza ko kwiga muri iki kaminuza, byamwongereye ubunararibonye, aho avuga ko “Nyuma y’amashuri yisumbuye nibyo nifuzaga kubamo, maze kwisanga muri MIT binyongerera inyota yo gushaka kumenya byinshi, no kugira ubumenyi bwisumbuye kuri mudasobwa.”
Urugendo rwo mu by’ikoranabuhanga rwaramuhiriye kuko yanakoreye imenyerezamwuga mu Kigo gikomeye cy’ikoranabuhanga cya Facebook, “Ikintu mfata nk’amahirwe akomeye nagize nyakesha kwiga muri MIT.”
Afite umushinga wa ‘Smart Contract’ wahindura byinshi mu rwego rw’imari
Kuri ubu Berwa afite Ikigo cyitwa Seal, gikora ibijyanye na Smart Contracts.
Smart Contract, ni uburyo hifashishwa ikoranabuhanga mu gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano hagati y’impande ebyiri hifashishijwe internet. Ubu buryo bwubaka icyizere hagati y’abari mu mikoranire kandi bugatuma amasezerano yabo ashyirwa mu bikorwa nta kosa rya muntu.
Ubu buryo bushobora kwifashishwa mu rwego rw’imari, ubuvuzi, n’izindi nyinshi.
Berwa avuga ko “Igitekerezo cyo gushyiraho no kubaka ‘Seal’ cyaturutse mu kuba mu myaka irenga ibiri ishize nari umwenjeniyeri mu bya Smart Contracts, nza kubona ko urwo rwego rurimo ibyuho byinshi mu by’imari bikeneye kuzibwa.”
“Ubwo rero nabonye imbogamizi zihari, bintera imbaraga zo kuzana iryo koranabuhanga rya Smart Contracts ngo nanjye ntange umusanzu ku bantu bari muri urwo rwego.”
kuri ubu ku Isi yose abantu bakora mu rwego rw’ibijyanye na Smart Contracts babarirwa hagati y’ibihumbi 40 na 45 muri rusange.
Berwa ati “Mu myaka itanu cyangwa 10 iri imbere, ndahabona imbuga z’ikoranabuhanga nk’ibikorwaremezo mu by’imari mu bikorwa byo guhanahana amafaranga no kwishyura, ku buryo dushobora no kuzaba dufite ifaranga rikomeye mu karere ari naryo rikoreshwamo, riyoboye.
Mbona ibihugu byinshi bizaba byarayobotse ibyo dukora. By’umwihariko ku kigo cyacu, niteze ko tuzaba dufite abahanga babarirwa muri za miliyoni muri uru rwego rw’ikoranabuhanga muri Afurika no mu Rwanda.”
Avuga ko mu myaka itanu iri imbere hazaba harubatswe application nyinshi zijyanye na Smarts Contracts, “ndetse ntekereza ko no mu buryo bw’ubukungu tuzaba tugeze ahafatika tugashyiraho ibigo bitandukanye byose bizana umusanzu mwiza mu rwego rw’imari.”
Berwa ati “Icyo nababwira ni uko amahirwe atari ikintu cyoroshye kubona, ndetse idirishya ribonekamo ayo mahirwe ni rito cyane rirafunganye. Niba umuntu akiri muto afite ikintu yitaho akagishyiraho umutima, nko kuba yakora ibya Coding, kuba yakina umupira w’amaguru, icyo kigushishikaza komeza ugikore.”
Yavuze ko “Nubwo bigoye ariko wowe icyo usabwa ni ugukomeza gukora ubudacogora, ukamenya ko mu gihe ukiri mu kigero cy’imyaka 20 ugomba gukora cyane kurushaho ari na ko uzirikana ko rimwe na rimwe abantu bagera ku bintu bihambaye bageze mu kigero cy’imyaka 40 bityo ntucike intege.”
Muri rusange yavuze ko yifuza ko ikigo cye cyazaba igisubizo cy’ibibazo bihari mu bijyanye n’imari n’amabanki, ku buryo gishobora kuba ibihangange ku rwego mpuzamahanga nk’uko bimeze kuri za Bitcoin.
Ati “Kimwe cy’ingenzi mu byo nifuza kugeraho, ni ukubasha gukemura ibibazo byose bikiboneka mu rwego rw’imari cyane cyane mu byerekeye ikoranabuhanga, tukabasha gukora ibintu bisobanutse ku buryo n’abantu bakora mu by’ikoranabuhanga rya mudasobwa haba mu Rwanda, Afurika n’Isi yose babasha gukoresha uru rubuga rwacu.”
Mbere y’uko ava mu Rwanda, Berwa, yakoreye ikigo cyitwa “Tike”, yatangije na bagenzi be bari basozanyije amashuri yisumbuye. Iki kigo nicyo cyabimburiye ibindi byo muri uwo mujyo, kikaba cyari icyo gufasha abantu kubona amatike yo kwinjira mu bitaramo no ku mikino runaka hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ubumenyi Alain Roberto Berwa yakuye muri MIT yabubyajemo umushinga witezweho kugirira akamaro Abanyarwanda