Search
Close this search box.

Intumbero ya Ndayambaje ukora divayi na biscuit mu birayi

Abenshi mu banyeshuri bo muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko, ubumenyi bize mu ishuri ntibabukoresha mu buzima busanzwe ngo babubyaze igihangano kizababyarira inyungu.

Bitandukanye n’ibyo, Ndayambaje Christian, wo mu Karere ka Nyamasheke Intara y’Iburengerazuba, yahanze divayi itarimo isukari yo mu nganda abikesha ubumenyi yakuye muri IPRC Musanze, aho yize ibijyanye no kongerera agaciro umurasaruro w’umuhinzi.

Mu 2022, nibwo uyu musore ukiri muto yitegereje asanga ibirayi n’ibijumba mu Rwanda ari ibihingwa bidahabwa agaciro ndetse rimwe na rimwe n’abahinzi babyo bakabiburira isoko bitewe n’uko nta nganda nyinshi zihari zibyongerera agaciro.

Mu gukomeza ubushakashatsi yasanze u Rwanda rushora amafaranga hanze mu gutumiza mu mahanga amido yo gukoresha muri yoghurt, kuko amido ituruka hanze ikilo kimwe kigura amafaranga ibihumbi 16Frw kandi ikorwa mu birayi n’ibijumba, Abanyarwanda bihingira.

Ibi byatumye Ndayambaje atangira gutunganya ibirayi abikuramo amido, nyuma aza kongeraho n’ibijumba. Nyuma yo kubona amido yatangiye gutekereza ikindi yayibyazamo. Aza gusanga mu Rwanda indwara zitandura zikomeje cyane kandi mu mpamvu zibitera harimo no gukoresha isukari itari umwimerere.

Uyu musore yahise atangira urugendo rwo gufata amido akayikorera icyo bita ‘scientifical hydrolysis’ igahinduka isukari y’umwimerere. Iyi sukari niyo akoramo umutobe yifashisha mu gukora imivinyo.

Nyuma yo kuyibyazamo isukari y’umwimerere yasanze hari ifu isigara, mu rwego rwo gusigasira uruhererane nyongera gaciro iyo fu nayo ayikoramo biscuit.

Magingo aya afite ubushobozi bwo gukora amacupa 90 ya divayi n’ibilo 25 bya amido buri kwezi.

Uyu musore wahereye ku bikoresho bifite agaciro k’ibihumbi 230Frw, kuri ubu yahaye akazi abakozi batanu bahoraho ndetse amaze kugira ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 2,8Frw.

Ati “Mfite n’andi mafaranga nizigamye kuko ndashaka gusubira ku ishuri nkarangiza Ao kuko nari narangije A1 nizigamye amafaranga nshobora kuzishyura mu gihe cy’imyaka ibiri”.



Ndayambaje avuga ko mu 2022 aribwo yatangiye gukora ibi bicuruzwa byombi (biscuit ndetse na divayi) byombi bikozwe mu birayi n’ibijumba.

Icyo gihe yagiye no kubipimisha muri laboratoire ya INES Ruhengeli asanga nta ngaruka byagira ku buzima.

Mu kiganiro na Kura yavuze ko  yahise atangira urugendo rwo gushaka icyemezo cy’ubuziranenge gitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge RSB ariko n’ubu ntarakibona.

Ati “Imbogamizi ndi guhura nayo ni iyo kubona icyemezo cy’ubuziranenge kuko bigaragara ko bigihenze cyane na gahunda ya zamukana ubuziranenge bari bagerageje gushyiraho ku gicuruzwa nta hantu igaragara, kandi Abanyarwanda bamaze kumenyera ubuziranenge iyo ushyize igicuruzwa ku isoko bahita bakubaza icyemezo cy’ubuziranenge”.

Ndayambaje avuga ko impamvu avuga ko kubona icyemezo cy’ubuziranenge bihenze ari uko bisaba kunyura mu bigo bibiri. Ni ukuvuga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ibiribwa n’imiti RFDA no mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge RSB.

Kuri ibi hiyongeraho ikiguzi bibasaba kirimo n’amafaranga ibihumbi 200Frw bishyura yo kwiyandikisha kugira ngo Rwanda FDA izabasure.

Ati “Ku rubyiruko nk’ayo mafaranga bayakuraho cyangwa bakaba bayishyuza umuntu nyuma. Ku kijyanye n’inyubako ni uko bakwihanganira ba rwiyemezamirimo bato, bakagenda bakosora bakabikosora gake gake ariko bari gukora.”


Ndayambaje afite abahinzi akorana nabo bo mu turere twa Rubavu na Nyabihu bamwoherereza ibirayi. Avuga ko ku kwezi akoresha ibirayi birenga ibilo 600. Afite intego yo kuzakora uruganda ruzajya rutunganya ibilo 1000 bya amido buri kwezi n’amacupa arenga 3000 ya divayi. 

Ndayambaje yiyemeje gukora divayi na biscuit mu birayi

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter