Ibi birumvikana neza ko gutangiza umushinga wo kubohora Igihugu, ubumwe bw’abenegihugu bukimakazwa ari umushinga utoroshye ndetse utwara ikiguzi kinini kirimo n’amaraso y’abaharanira izo mpinduka.
Umugambi wo kubohora u Rwanda na wo ni ko wagenze, abakuru bamaze kubona imyaka agahishyi bari bamaze barahejwe mu gihugu cyabo, banogeje umugambi, batekereza imirongo migari yagombaga gutuma uwo mushinga ushoboka ku kiguzi icyo ari cyo cyose.
Ubwo yari ari kuganiriza abanyeshuri bo mu Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Ignace, Tito Rutarema yaberetse ko nubwo hari abakuru bari baratangiye kwitoza kubohora igihugu ndetse bari ku ruhembe muri uyu mugambi, imbaragaza z’urubyiruko zari zikenewe kugira ngo Umunyarwanda akurwe ku ngoyi, cyane ko nta myaka mike yo kurwanirira igihugu.
Rutaremara yeretse aba bana ko nyuma yo gufasha Mozambique ndetse na Uganda kubohorwa, ndetse abakuru mu Banyarwanda bari barahunze bamaze gushyiraho umurongo ngenderwaho wa FPR-Inkotanyi, inzego zarubatswe, abana bigaga mu nkambi bakiri bato na bo baretseaamashuri baza gutanga umusanzu.
Kuko ubukangurambaga bujyanye no kubohora igihugu bwari bwaramaze gukorwa, ba basirikare bari bamaze gufasha ibihugu by’amahanga kwibohora, baraboneje batangira urugamba rwo kubohora u Rwanda, mu buryo batatekerezaga babona abana b’Abanyarwanda bari nko mu mwaka wa kabiri n’iyisumbuye gake baraje.
Ati “Icyo gihe tugira ingorane rero zo kubahagarika. Tukareba tuti nyamuneka wowe uri umwana muto nturageza imyaka 18, abana bakanga bati ntabwo ngaruka ku ishuri ndabanza kubohora igihugu cyacu, nitumara kukibohora amashuri nzayiga.”
Abari bakuru bakomeje kwereka abo bana ko ibyiza ari uko babanza kwiga, cyane ko ubumenyi bagombaga gukura mu ishuri bwari gukenerwa mu bihe byagombaga gukurikira mu kubaka igihugu mu gihe intambara yo kukibohora yagombaga kuba yararangiye.
Abana bakomeje kwinangira, hafatwa umwanzuro ko bashyirwa mu bakada, bigishwa politiki, ijyanye n’uburyo bakorera mu ngata abari ku irasaniro, bakigisha abandi umugambi wo kubohora u Rwanda, bagashaka ibyo kurya by’abandi, amafaranga, imyambaro.
Ati “Abana bose nubwo bari bato baraza. Nyuma byaje kudutera ubwoba twe twari inyuma tukavuga duti twari tubonye abana bagize amahirwe yo kwiga twari kuzakenera, ariko ntabwo waba ubonye umwana wumva ushaka kubohora igihugu cye ngo umubwire ngo najye kwiga. Baranze bavuga ko baziga bagezeyo. Bari nkamwe bafite 14 cyangwa 15.”
Kubera ko abari bemerewe bari abafite imyaka 18 gusa, ku bw’umuhati w’abana bashakaga kugaruka iwabo ariko babigizemo uruhare, hari ubwo umwana yabaga afite igikuriro rimwe akabeshya ko afite nka 20 kuko nta n’indangamuntu zari zihari kubihakana bikagorana, bakamureka agatambuka akajya ku rugamba.
Uretse abajyaga ku rugamba kuko muri ibi bihe ingufu za buri umwe wese zari zikenewe, n’abana basigaraga inyuma babaga bari gufasha mu bundi buryo nko gushakira abari ku rugamba ibyo kurya, gutwara inkomere, kwegereza imbunda abarwana, ndetse n’indi mirimo yo kwitanga.
Iyi nararibonye yatekerereje aba bana ko urugamba rugitangira ingabo za RPA ndetse n’Umuryango FPR-Inkotanyi muri rusanga bahuye n’ibyago byo gupfusha abantu benshi barimo n’abayobozi bakuru, nka Gen Major Fred Gisa Rwigema, Major Peter Bayingana na Major Chris Bunyenyezi, bishwe barashwe n’ingabo za Habyarimana.
Yerekanye ko uretse abo bicwaga hari n’inkomere nyinshi ku buryo zajyaga kuvurirwa mu bihugu bitandukanye byarimo imiryango y’abari bashyigikiye urugamba, abo bana babibona ntibibahahamure ahubwo bikabatera imbaraga zo kugera ku cyo baharanira.
Rutaremara ati “Mutekereze umwana uvuye ku ishuri wigaga, umwana muto nkamwe, akavuga ati ngiye kubohora igihugu cyacu. Barabibonaga bagahaguruka bagakomeza urugamba. Na ba bandi bakometetse bamara gukira bakagaruka ku rugamba ntawe ubahamagaye.”
Yerekanye ko ubutwari bwaharaniwe ukwinshi ku buryo hari aho abakecuru bari barahungiye mu bihugu bitandukanye nk’u Burundi, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bajyaga ibihe byo gusenga, bamwe bakarara ijoro abandi bagakomerezaho ku manywa, mu gihe abaraye ijoro baruhuka biba imyaka igera kuri itanu bataruhuka.
Urugamba rw’amasasu rwararangiye Jenoside yakorewe Abatutsi irahagarikwa u Rwanda rurabohorwa, abo barubohoye bakomereza ku rwo kugiteza imbere, Rutaremara akavuga ko ari wo musaruro u Rwanda rufite ubu, agasaba aba banyeshuri ko ari bo batahiwe mu minsi ya vuba bityo bagomba gufatirana aya mahirwe bafite.