Ishimwe Sylivine ni umwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana rwiyeguriye ubuhinzi, aho we akora akazi k’ubutubuzi bw’ibiti by’imbuto by’avoka, akazi yemeza ko kamutunze ndetse gashobora no kumwinjiriza amafaranga menshi.
Ishimwe avuga ko yatangiye ubu butubuzi mu 2019 nyuma yo kurangiza kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi. Kuri ubu amaze imyaka itanu akora ubutubuzi bw’ibiti by’avoka nk’akazi akora yishimiye.
Mu kiganiro yagiranye na Kura yavuze ko yahisemo kwinjira u butubuzi bw’ibiti bya avoka nyuma yo kubona ko zikenerwa na benshi ariko bakabura ibiti byazo.
Ati “Impamvu nahisemo gutubura ibiti by’avoka narabanje ndareba mbona ko hari imbogamizi z’ibiti bya avoka byari bike mu Rwanda, nshaka amakuru menya ko avoka zifite isoko cyane mu bihugu byo hanze, numva nanjye rero natanga inkunga yo gutubura ingemwe nkaziha abazikeneye tukabona umusaruro mwinshi wo kugurisha mu mahanga.”
Ishimwe avuga ko yatangiye atubura ahereye ku ngemwe 5000 za avoka atangira abikorera iwabo mu rugo. Agitangira ngo yahise ategura ingemwe nziza kuko yemeye kugura avoka arazitara akuramo ibibuto, mu kuzibangurira yagiye ku babishinzwe RAB iba yarashyizeho aba ariho akura ibyo kuzibanguriza bituma akora ingemwe nziza abantu bishimiye batangira kumubera abakiriya ari benshi.
Ishimwe avuga ko gukora ingemwe z’imbuto cyane cyane iz’avoka ari akazi katunga umuntu mu gihe abikoze neza. Yavuze ko nk’iyo arebye abo bize bimwe asanga bashobora guhembwa ibihumbi hagati ya 300 Frw na 350 Frw, kuri we ngo ashobora kwinjiza ibihumbi hagati ya 200 Frw na 300 Frw mu kwezi mu gihe ibihe byagenze neza.
Ishimwe avuga ko zimwe mu mbogamizi zikigaragara mu gutegura ingemwe za avoka harimo kutabona aho kuzikorera kuko gukodesha ubutaka bihenda, ndetse no kutagira isoko rihoraho.
Ati “Ntabwo nkora mfite isoko, nkora nshakisha abakiliya bihingira ku giti cyabo, ndamutse mbonye isoko rihoraho nakwagura nkagera ku ngemwe ibihumbi 100. Indi mbogamizi ya kabiri ni ukubona ahantu ho gukorera habikwiriye aho tubonye usanga bigoranye ku kuba wahishyura nabyo bikemutse wenda nka Leta ikahadushakira twakwagura cyane.”
Ishimwe yagiriye inama urubyiruko yo gukora ubuhinzi ngo kuko harimo amafaranga menshi mu gihe wabikoze ubikunze kandi ukabikora ubyishimiye.
Ati “Urubyiruko narugira inama yo gushora imari mu buhinzi bakabikora kinyamwuga, nibatinyuke batangire umushinga uwo ariwo wose, basure abakora imishinga imeze nk’iyo bashaka gukora barebe, be gutinya kuyikora kuko ni ahantu washora ukunguka ugatera imbere.”
Ishimwe avuga ko kuri ubu akigerageza kwagura umushinga we kandi ko ari kubona bigenda neza kuko yatangiriye ku ngemwe 5000 none ubu ari gutunganya ingemwe ibihumbi 35.
Yavuze ko abasha kwikodeshereza ahantu azitunganyiriza, akishyura abakozi basaga icumi barimo bane bahoraho byose akesha gucuruza izi ngemwe z’ibiti by’avoka.
Ishimwe avuga ko ingemwe ze atangira kuzitegura muri Mutarama akazigurisha muri Nzeri zimaze gukura neza, kuri ubu afite ingemwe ibihumbi 35 yiteguye kuzagurisha muri Nzeri uyu mwaka, urugemwe rumwe arugurisha 1500 Frw ngo kuko ruba rukuze neza.
Ishimwe avuga ko yishimiye intambwe amaze kugeraho abikesha ubuhinzi
Ishimwe yiyeguriye ibijyanye no gutubura imbuto ya avoka
Ishimwe avuga ko abonye isoko rinini rya avoka atubura byarushaho kumufasha kwiteza imbere