Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Ntimuri bato bo kutumva umurongo Igihugu cyihaye- Inama za Madamu Jeannette Kagame ku rubyiruko

Buri gihugu cyose aho kiva kikagera ntigishobora gutera imbere cyangwa kugira icyo kigeraho bitagizwemo uruhare n’urubyiruko by’umwihariko iyo arirwo rugize ijanisha rinini ry’abaturage bose.

Iyo bigeze mu Rwanda iby’iyi nkuru byumvikana cyane kurushaho kuko muri miliyoni 13 zirutuye abagera kuri 78% bari munsi y’imyaka 35.

Utekereza ko byagenda gute mu gihe iki gice kinini cy’abaturage cyakwirengagizwa ngo gihabwe amahirwe yo kujya mu myanya ifata ibyemezo?

Reka wenda ibi tubyirengagize tuvuge ko bashobora kwishakamo ibisubizo bakajya mu cyiciro cy’abikorera ariko se utekereza ko byagenda gute, mu gihe abakuru baterera iyo ntibabe hafi uru rubyiruko ngo barwereke inzira ikwiriye? Uburemere bw’ingaruka zagera ku gihugu burumvikana cyane cyane ku gihugu gifite amateka ashaririye nk’u Rwanda.

Iyi niyo mpamvu abayobozi b’u Rwanda badasiba kugaragaza ko ahazaza h’igihugu hari mu maboko y’urubyiruko, rubishatse cyakomeza kugana mu nzira igana ku iterambere, rwateshuka kigasubiza mu bihe by’umwijima nk’ibyo cyaciyemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Impanuro ziri muri uyu murongo ziherutse kugarukwaho na Madamu Jeannette Kagame ku Cyumweru mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye Ihuriro rya 16 rya Unity Club Intwararumuri.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ababyeyi b’u Rwanda n’abandi bantu bakuru bafite inshingano zo kubumbatira ubumwe  n’ubwiyunge Abanyarwanda bamaze kugeraho.

Yagaragarije abari muri iri huriro ko bafite umukoro ukomeye wo kuraga abana babo ibyiza biri mu bumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Dufite umukoro ukomeye ariko ushoboka, wo kuraga abana bacu ibyiza bibumbatiwe mu bumwe. Ntidukwiriye gutsindwa n’ingeso mbi zirimo ikimenyane, gushaka indonke, munyangire, gutonesha n’ibindi byatuma duteshuka ku gitekerezo ngenga cyacu Ndi Umunyarwanda. Tutabaye maso bishobora gusubira mu icuraburindi twigeze kubamo.”

Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ko nubwo hari ibyo rugomba kuragwa n’ababyeyi barwo, narwo hari ibyo rukwiriye guharanira no kurangwa nabyo cyane ko ruzi umurongo w’igihugu.

Ati “Rubyiruko bana bacu, ni mwe igihugu gitezeho imbaraga n’ubushobozi buzasigasira uwo musingi twubatse, mwiteguye mute kwakira iyi nkoni y’abarinzi ba Ndi Umunyarwanda? Turabasaba gukunda igihugu mukarangwa n’ikinyabupfura, mukaba intangarugero ndetse mukagira imyitwarire ikwiye kuko ari byo bizatuma mugira icyerekezo gihamye kandi gifite intego iganisha ku iterambere rirambye ry’igihugu cyacu. Ntimuri bato bo kutumva umurongo igihugu cyihaye.”

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kumenya ko arirwo rufite mu biganza ahazaza h’Igihugu

Madamu Jeannette Kagame yasabye abakuru kuraga abana babo ubumwe bw’Abanyarwanda

Straight out of Twitter