Ukurikije imiterere y’aka kazi k’ubuganga Tetero Odile akora biratangaje kumva ko hari akandi wapfa kubifatanya, ikirenzeho kakaba ako gukina Basketball.
Usibye kuba umuganga mu bijyanye no gutera ibinya mu bitaro bya Nyarugenge, Tetero Odile ni umukinnyi wa APR WBBC ndetse yabaye uwitwaye neza mu Mikino ya Kamarampaka ‘betPawa Playoffs’ muri uyu mwaka.
Mu kiganiro twagiranye, uyu mukinnyi yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo urugendo rwe muri Basketball, icyamufashije kwitwara neza ariko by’umwihariko uko afatanya akazi k’ubuganga no gukina kandi byose akabikora neza.
Tetero Odile ni umukobwa w’imyaka 25 wavukiye mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Bwishyura, ahazwi nko ku Kibuye. Uyu mukinnyi avuga ko yabyirutse akina umupira w’amaguru ndetse benshi bamubwira ko azavamo umukinnyi ukomeye.
Ati “Natangiye nkina umupira w’amaguru kuri Stade ya Gatwaro, hari ibibuga bibiri (Umupira w’Amaguru na Basketball) nkajya nkina byose. Naje kujya ku kigo bakina Basketball cyane birangira ari yo niyeguriye.”
Uyu mukinnyi avuga ko yiyeguriye Basketball neza mu 2010 ubwo yari agiye mu mashuri yisumbuye.
Ati “Niyeguriye Basketball neza mu 2010 ubwo naringiye mu mashuri yisumbuye. Natangiye gukina nk’uwabigize umwuga mu 2015, ndi mu mwaka wa gatandatu.”
Yakomeje agira ati “Natangiriye muri IPRC ariko aho navuga ko ntari narinjira neza. Mu 2017 ni bwo navuga ko nabaye umunyamwuga neza. Mu 2021, nagiye muri REG WBBC, umwaka ushize njya muri APR WBBC ari naho ndi kugeza ubu.”
Tetero yabaye umukinnyi mwiza w’Imikino ya Kamarampaka ‘betPawa Playoffs’ nyuma yo gufasha APR WBBC kwegukana Igikombe cya Shampiyona nyuma y’imyaka ine.
Ni umwaka avuga ko warimo akazi kenshi cyane kubera amarushanwa ndetse ari na bwo yari abonye akazi.
Ati “Ni umwaka natangiye mfite akazi, bitandukanye n’indi nari umunyeshuri cyangwa nkina gusa. Uyu mwaka rero navuze ko ntagomba gusubira inyuma kubera akazi.”
Yakomeje avuga ko wari umwaka urimo amarushanwa menshi, bityo bigasaba gukora cyane kugira ngo azayabonekemo.
Ati “Gusa muri rusange, n’ubundi wari umwaka ugoye kuko warimo Igikombe cya Afurika n’Imikino y’Akarere ‘Zone5’, urumva rero wari umwaka nasabwaga gukora cyane kugira ngo mbashe kugira icyo ngeraho.”
Yakomeje agira ati “Byatumye ngira intego mpindura uburyo nakoraga, nshaka abamfasha kugira ngo ngere ku rwego rwiza. Wari umwaka usaba kugaragaza urwego rwiza ni yo mpamvu.”
Uretse kuba umukinnyi, Tetero asanzwe ari n’umuganga mu Bitaro bya Nyarugenge aho akora mu bijyanye no gutera ibinya.
Ni ibintu avuga ko bisaba ubwitange no kwigomwa kugira ngo hatagira ikibangamira ikindi.
Ati “Mu buzima busanzwe ndi umuganga mu Bitaro bya Nyarugenge aho nkora mu bijyanye no gutera ibinya ni na byo nize muri Kaminuza. Ni ibintu bisaba guhuza Basketball n’akazi. Muri make bisaba kwitanga cyane.
Uyu mukinnyi avuga ko amahirwe agira ari uko ku kazi bakora basimburana.
Ati “Ikintu cyiza gishimishije mu kazi dukora dusimburana. Ku buryo iyo wakoze ijoro umunsi ukurikira uruhuka. Ni ibintu bisaba kwitanga no kwigomwa kuko rimwe na rimwe usanga mvuye gukora izamu nkakomereza mu myitozo.”
Tetero yagarutse ku buryo umunsi we uba uteye kugira ngo abashe kubihuza byombi kandi neza.
Ati “Ubundi umunsi usanzwe, njya mu kazi saa Mbili nkataha saa Kumi n’imwe, nkakomereza mu myitozo nkafatira aho abandi bageze kuko itangira saa Kumi. Umunsi ukurikiyeho nshaka uko nkora imyitozo ku giti cyanjye kuko abandi baba bansize kugira ngo ngerageze gukuramo icyuho cya bagenzi banjye.”
Nyuma y’imyaka myinshi, amakipe ashamikiye ku Ngabo z’Igihugu yegukanye Igikombe cya Shampiyona, aho mu Bagore yagiherukaga mu 2019, mu Bagabo mu 2009.
Uyu mukinnyi avuga ko uyu mwaka icyahindutse ari ubuyobozi ndetse no kugura abakinnyi beza bakomeye.
Ati “Bisaba byinshi kugira ngo ikipe itware igikombe; birimo ubuyobozi, kongera uduhimbazamusyi tw’abakinnyi n’ibindi. Nka APR WBBC twe bagerageje kwibikaho abakinnyi beza b’imbere mu gihugu ndetse n’abanyamahanga beza.”
Yakomeje agira ati “Kongeraho ubuyobozi bwiza nabwo bwahindutse kandi budutera imbaraga, bukanadushyigikira muri byose. Ibyo ni byo navuga bahinduye no mu bahungu mwarabibonye. Ubundi kenshi ushingira ku bakinnyi.”
Nubwo benshi mu bakinnyi ba Basketball mu Rwanda babifitanya n’akandi kazi, Tetero avuga ko umukinnyi uri ku rwego rwiza uyu mukino ushobora kumutunga nta kandi kazi abifatanya na ko.
Ati “Yego, Basketball ni umwuga watunga umuntu mu gihe ari ku rwego rwiza. Ntabwo biragera ku rwego rwiza nk’uko tubyifuza kuko n’amakipe ahemba neza ntabwo ari yose. Gusa ishobora gutunga umuntu cyane cyane mu bahungu.”
Tetero Odile ni umwe mu bakinnyi bari bagize Ikipe y’Igihugu yakoze amateka yo gusoza ku mwanya wa kane mu Gikombe cya Afurika cyabereye i Kigali muri Kanama.
Uyu mukinnyi yavuze ko imyiteguro myiza bagize no gutegurwa igihe kinini ari byo byatumye uyu musaruro mwiza uboneka.
Ati “Twagize igihe kinini cyo kwitegura, twagiye mu mwiherero kare, dukina imikino ya gicuti ndetse bazana n’abakinnyi beza. Muri rusange twakoze imyitozo myinshi kuko muri Gashyantare twagiye mu mikino ya ‘zone 5’ tuvuyeyo ntabwo haciyemo igihe kinini twakomerejeho.”
Imikinire ya Tetero yiganjemo imbaraga nyinshi, kwiruka ndetse no gucenga. Uyu mukinnyi yagarutse ku byo yibandaho mu myitozo ye ya buri munsi.
Ati “Njye rero mfite umutoza wanjye bwite umfasha ku bijyanye no kugumana umupira bityo bikamfasha cyane ku mwanya nkinaho. Ikindi nibanda mu gukina ninjira cyane ndetse no gutsinda.”
Yakomeje agira ati “Icya nyuma, nkora imyitozo y’imbaraga kugira ngo nkomere hamwe umuntu agukoraho ntutembagare bityo ntagutware umupira byoroshye. Njye ngira amahirwe yo kuba ntuye i Nyamirambo, aho mu gitondo mbyuka nkajya kuri stade nkazenguruka ikibuga nshaka ibyo dukunze kwita gukora igihaha.”
Rimwe na rimwe hajya havugwa ko hari abakinnyi banga gukora imyitozo y’imbaraga ngo batazagira umubiri nk’uw’abagabo. Abajijwe niba koko bibaho, Tetero yavuze ko hari abakinnyi banga cyangwa bakora imyitozo mike y’imbaraga kugira umubiri wabo utazakomera.
Ati “Yego bibaho hamwe hari uvuga ngo sinjya muri ‘gym’ ntabwo naterura ibintu bingana gutya kugira ngo ntazamera nk’umugabo. Gusa njye mba numva ataribyo, uba ugomba gukora byabaho ukihangana kuko nyine ni ho ukura ubuzima, uba ugomba kubyakira.”
Tetero avuga ko abakinnyi nka Nelly Sandra, Micomyiza Rosine, Kantore Sandra ‘Dumi’ Nicole na Umugwaneza Charlotte bari mu bo yakinanye na bo beza. Ni mu gihe hanze y’u Rwanda akunda Stephen Curry ukinira Golden State Warriors yo muri NBA.
Tetero Odile ni umwe mu bakobwa batanga icyizere muri ‘Basketball’
Gukina Basketball, Tetero Odile abifatanya n’akazi ke k’ubuganga