Search
Close this search box.

Ibyo ukwiriye kwitondera nk’urubyiruko mbere yo kwinjira mu bucuruzi

Mu bijyanye n’ubucuruzi mu Rwanda, usanga ingingo yo gukunda cyangwa kwanga kwabwo ikunda kugarukwaho cyane, ndetse hari impamvu nyinshi zituma ubushabitsi bushoboka cyangwa bugahomba; icyo tukaba ari na cyo tugiye gukomozaho tugaragaza uko wasobanukirwa n’impamvu ubushabitsi bumwe butangira bugakomeza, ubundi bugahita buzimira butarenze umutaru.

Ibi ni bimwe mu byagufasha gusobanukirwa impamvu yo kujya mu bushabitsi runaka udafite impungenge z’uko bwaba mu buzamba ntaho bugeze nk’uko KURA ibikesha bamwe mu bayobozi b’ibigo bitandukanye yaganiriye nabo.

Ubushakashatsi ku isoko no gusobanukirwa abakiliya

Bimwe mu byabaye inkingi y’ubushabitsi bwagiye bukunda mu Rwanda; ni ukubanza gukora ubushakashatsi ku isoko no gusobanukirwa abo ugamije ko bazaba abakiliya bawe. Ba nyir’ubu bushabitsi bavuga ko babanje gushora igihe cyabo kugira ngo bamenye igikenewe ku isoko, icyo abakiliya bashaka n’icyo bakunze nk’uko bishimangirwa na Richard Rusa watangije Ballistic Burgers anabereye Umuyobozi Mukuru.

Kubanza gushakisha uko wamenya ibyo byose, bifasha ubigize kuzana igicuruzwa gikenewe, gutanga serivisi ikenewe aho hatangwa urugero nko kuri “YegoMoto” na “Move” zaje nk’igisubizo ku Banyarwnda mu by’ingendo.

Akenshi rero ubushabitsi bwinjiwemo butabanjirijwe n’ubushakashatsi, bukunze guhita bugusha amazuru ku ikubitiro.

Kwisanisha n’ibihe no guhanga udushya

Kubera ko usanga imiterere y’isoko igenda ihindagurika uko ibihe biha ibindi, bisaba ko uwinjiye mu bucuruzi agenda acungira hafi kugira ngo aho bikwiriye ko agira ibyo ahindura, abikore bwangu atisanga ari mu batagishamadukirwa n’abaguzi muri icyo gihe.

Aha wafatira urugero ku bijyanye n’ikoranabuhanga aho urubuga ‘Irembo’ ubona ko rugenda rurushaho kujyana n’igihe mu kugeza serivisi ku bazifuza.

Kutirengagiza ibijyanye n’amikoro

Ikibazo cyo kutagira amafaranga usanga gikomeza kuba ingorabahizi ku bushabitsi bugitangira n’ubuciriritse kandi bishobora kuba impamvu nyamukuru y’uko icyatangijwe kitagira aho kigera. Biba bigoye ko wakwagura ibikorwa byawe udafite amikoro  ari nayo mpamvu u Rwanda rushyiramo imbaraga ngo abajya mu bushabitsi bagire aho bashobora kuvana amafaranga.

Aha twavuga nk’Ikigega kigamije Iterambere ry’Ubucuruzi (BDF), usanga gifasha benshi mu rubyiruko kubona amafaranga you kwifashisha, Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) nayo itanga inguzanyo n’inkunga ku mishinga biba bigaragara ko itanga icyizere.

Ni byiza ko urubyiruko rushaka kwinjira mu bushabitsi rubanza kugana ibigo n’impuguke mu bintu rugahabwa amahugurwa rukaba rwanatungirwa urutoki rukerekwa aho rwakomanga kugira ngo rubashe kugera ku nzozi zarwo.

Kubahiriza amategeko n’amabwiriza

Amahame ajyanye n’imyitwarire mu byo umuntu akora, kubahiriza amategeko asabwa n’ahantu umuntu agiye gukorera ubushabitsi, ni ibintu usanga bigonga benshi binjira mu bushabitsi ku buryo nabyo biri mu bishobora gutuma urugendo rwabo ruhinira bugufi kuko nko kutubahiriza amategeko byo bihita bikuzanira ingaruka zo kugongana nayo ukaba wanahanwa.

Imiyoborere n’imicungire y’ubushabitsi

Ibi bibiri bigira uruhare mu migendekere myiza cyangwa imihombere y’ubushabitsi.  Ibigo biyobowe n’abantu b’abahanga kandi bareba kure, usanga bikunda kurenga imbogamizi zose ziba mu bushabitsi bitewe n’uburyo abo bantu bafata imyanzuro ikwiye kandi mu gihe gikwiye.

Kugira umuco wo gukorera mu mucyo, kwemera kubazwa inshingano, kongerera abakozi ubushobozi byose biganisha ababigize kugira ubushabitsi bumeze neza bwungukira nyirabwo n’abamugana.

Gusobanukirwa ibi byose rero, byaba ibituma ubushabitsi bukunda bukaramba n’ibituma bitabasha kurenga umutaru, bifasha ba rwiyemezamirimo kumenya uko bakiyongerera amahirwe mu gutuma babasha kugera ku ntego z’ibyo bakora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter