Search
Close this search box.

Impamvu udakwiriye guhangayikira ko ikoranabuhanga rya AI rizagukura mu kazi

Imibare ishingiye ku bushakashatsi bugaragaza ko bitarenze umwaka wa 2035, impuzandengo ubukungu bwiyongeraho hirya no hino ku Isi, izaba yarikubye kabiri bitewe n’ikoreshwa ry’Ubwenge bw’ubukorano (AI) ndetse inyigo zerekana ko mu 2030 iri koranabuhanga rizongera ku bukungu bw’Isi nibura miliyari ibihumbi 15,7 z’Amadolari ya Amerika.

Ibi ni ikimenyetso simusiga ko iri koranabuhanga rya AI rikomeje guhindura byinshi ku mibereho ya sosiyete ridasize inguni n’imwe y’ubuzima hano ku Isi.

Ibi abakiri bato barabyumva cyane kuko nibo bazi neza imikorere ChatGPT, Bard AI, Jasper na Grammarly. Ibi byose usanga byarabaye isoko y’amahirwe no korohereza akazi ababikoresha kuva ku banyeshuri n’abarimu babo muri za kaminuza, abahanzi abari mu bucuruzi tutibagiwe na serivisi z’amahoteli n’ubukerarugendo.

Nubwo bimeze bityo ariko ntitwanarenza ingohe ko hari benshi batewe ubwoba n’impungenge zo kuba bashobora kuzakurwa ku mugati n’iri koranabuhanga uwari ufite akazi akisanga yagakuweho naryo akaba umushomeri, icyakora kandi ni ngombwa no kumenya ko AI itaziye kwambura abantu akazi ahubwo yazanye amahirwe mashya binyuze mu kunganira ubushobozi bw’umuntu.

Christine Niyizamwita wigisha muri Carnegie Mellon University Africa yakomoje ku kamaro ka AI mu ruganda rw’ubukerarugendo mu kiganiro yatanze mu nama ya 17 ya Vatel International Convetion yakomozaga ku by’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhimbano AI, n’uburyo bw’imyigishirize yaryo.

Niyizamwita yagaragaje ko imashini za robots zikoreshwa nko mu bijyanye no gukora isuku, zabaye inkingi ikomeye mu kunoza imikorere y’uru ruganda rw’ubukerarugendo. Yashimangiye ko AI itaje gutwara abantu akazi ahubwo yaje nk’umufasha wabo mu kazi bakora.

Abahanga batandukanye ndetse n’inzobere mu nzego zitandukanye bahuriza ku kuba AI idashobora kugira icyo ikora ngo ibe yasimbura ubushobozi n’ubumenyi bw’umuntu by’umwihariko ku kijyanye n’ibikenera amarangamutima ya muntu kandi iki ni kimwe mu nkingi mwikorezi mu ruganda rw’iby’amahoteli n’ubukerarugendo.

Nicole Bamukunde uri mu bashinze Vatel Rwanda, ishuri rigamije gufasha abantu kumenya ibijyanye no kwakira abantu na yombi, avuga ko AI yaba igikoresho cyiza ku rubyiruko ruri mu ruganda rw’amahoteli n’ubukerarugendo.

Ati “AI wayikoresha nk’igikoresho kigufasha gusobanukirwa no kubona amakuru utabasha kubona mu isomero ikaba yanagufasha kuziba icyuho ufite mu bijyanye n’ururimi runaka.”

Yavuze kandi ko AI ikwiye kuba ifasha umuntu kwiga ibyisumbuyeho aho kuyifata nk’ahantu ujya guterura ibintu uko byakabaye ukabitereka ahandi, mbese atari ukuyikoresha uvuga gusa ngo yoroshya ubuzima. Ukayikoresha ugamije ko ikongerera ubumenyi.

Abakora mu rwego rw’ubukerarugendo beretswe ko ikoranabuhanga rya AI rizabafasha kunoza ibyo bakora, aho kubirukanisha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter