Hari ibitabo byinshi byandikiwe mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba birimo ibihishe ubukungu ku rubyiruko n’abagitangira gusoma ku buryo buri wese akwiye kwihutira kubishyira ku rutonde rw’ibyo agomba gusoma mbere y’uko uyu mwaka wa 2023 ugera ku musozo.
Ibitabo byandikirwa muri aka karere birimo ubumenyi buhambaye, ni nayo mpamvu twaguhitiyemo bimwe mu byiza ukwiye kwihutira gusoma.
Nairobi Knights cyanditswe na Wambui Mbogo
Iki gitabo kigufasha kumenya ubuzima butangaje bw’ijoro ryo mu Murwa Mukuru Nairobi. Ni inkuru ishingiye ku buzima bw’inshuti zagiye zitembera muri Nairobi mu munyenga w’urukundo, ibikorwa bitandukanye, n’ubuzima bugezweho ariko bugoye muri uyu mujyi.
Ni igitabo kigufasha kuryoherwa n’ibihe byaba mu by’urukundo no kuzirikana ku bihe byiza wagize.
Queen of the rift cya Kipchoge Kip
Niba ukunda inkuru zitangaje zo mu bitabo, iki gitabo ni rwo rufunguzo rugutembereza mu Isi yuzuye ubufindo n’ibitangaza. Muri iki gitabo usangamo umukobwa washize ubwoba akambuka igishanga, maze agahangana n’ibiremwa byagiye bimutangirira mu nzira ndetse abasha gucengera amabanga y’abakurambere be.
Iki gitabo kigufasha kureka imyumvire ituma wumva ucitse intege mu buzima bwawe.
Tech Titans of Tanzania cya Juma Mzuri
Niba ukunda ibintu by’ikoranabuhanga, cyangwa ufite amatsiko y’uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere muri Afurika, iki gitabo kikumara inyota. Iki gitabo kigutekerereza ukuntu ba rwiyemezamirimo bo muri Tanzania bari guhindura Isi y’ikoranabuhanga. Gitanga umurongo ku bakiri bato bashaka kwinjira mu Isi y’ikoranabuhanga.
The Spice Route Chronicles cya Amina Said
Abakunda amafunguro y’ubwoko butandukanye no kwishimisha mu buryo bunyuranye, iki gitabo kikwereka ubwiza bwa Afurika y’Iburasirazuba, by’umwihariko igikoni cyaho, inkuru za kera no gucengera umuco w’abahatuye.
Kilimanjaro Dreams cya Tendo Wanjala
Ushobora kuba warifuje kera kurira umusozi muremure muri Afurika? Iki gitabo kivuga ku mwana w’umukobwa washatse kwigarurira umusozi wa Kilimanjaro. Ni inkuru igufasha kumva ko ugomba kwiyubakamo indangagaciro y’ubudaheranwa kandi ugaharanira kugera ku ntego zawe n’iyo zaba ziremereye.
Zanzibara Love Letters cya Farida Khamis
Iki gitabo gikubiyemo inkuru z’urukundo, umuco n’ibitangaza. Niba ujya wumva inkuru zisingiza ikirwa cya Zanzibar, iki gitabo gikubiyemo inkuru y’urukundo n’ubukungu bw’umuco n’amateka by’abavuga ururimi rw’Igiswahili. Ni inkuru zishimishije cyane zitazava ku mutima nuramuka usomye iki gitabo.
Mandazi Chronicles cya Japhet Ng’iti
Iki gitabo kugisoma cyane cyane abakiri bato biruta kujya kuzenguruka Afurika y’Iburasirazuba urebesha amaso. Iki gitabo kivuga ku mwana wo muri Kenya wagiye mu biruhuko byo mu mpeshyi n’ubwuzu bwinshi, yitegereza anakora ubushakashatsi, ariko by’umwihariko ahasanga amandazi yamuryoheye cyane.