Search
Close this search box.

Burger yatetse muri Guma mu Rugo yatumye atangiza “Ballistic Burgers”

Umunsi umwe mu bihe bya Covid-19, inshuti ya Rusa Richard yaramuhamagaye imubwira ko yumva ikumbuye kurya Burger. Undi kuko akunda guteka, yaravuze ati reka ndwane ku muvandimwe, maze amutekera ibyo yashakaga arabimwoherereza.

Byahereye aho, ibyari igitekerezo byo gufasha inshuti, biza kuvamo ubucuruzi buhoraho, ashinga Ballistic Burgers. Hari nyuma y’uko uwo yoherereje iya mbere yamubwiye ko iryoshye, ifite icyanga bitandukanye n’iz’abandi.

Mu kiganiro na Rusa yasobanuye ko mbere ya byose akunda guteka nubwo atari byo yize. Inshuro nyinshi yahamazaga inshuti ze akazitekera by’umwihariko zigakunda “Burger” cyane.

Ati “Inshuti yanjye yashakaga cyane kurya ‘burger’, uko ni ko twakoze iya mbere turanayimwoherereza; ibindi bisigaye byose navuga ko ari amateka. Aho tumaze kugera none, tuhakesha kuba hari umuntu wavuze ko yumva ashaka kurya ‘burger’. 

Umubare w’inshuti ze zamusabaga ko azitekera waje kwiyongera mu gihe cya Guma mu rugo, cyane ko inyinshi zitari zifite uburyo bwo kujya muri restaurants zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali. 

Nyuma yo kubona umubare munini w’abakeneye ‘burgers’ ze, Rusa yigiye inama yo kubyaza aya mahirwe ubucuruzi, yiyemeza guhuza ubumenyi mu by’ikoranabuhanga yakuye ku ntebe y’ishuri n’urukundo rwo guteka yagize akiri muto.

Yahise atangiza uburyo bw’ikoranabuhanga bushobora gufasha abantu gutumiza amafunguro bifashishije urubuga rwa internet, akabageraho mu rugo batavuye aho bari. Iyi niyo yabaye intangiriro ya ‘Ballistic burgers’ mwese mubona uyu munsi.

Rusa ati “Ubusanzwe jye ndi wa muntu ukunda guteka mu rugo ndetse nshobora gukoresha uburyo ubwo ari bwo bwose kugira ngo njye n’inshuti zanjye tuze gusangira ifunguro rimeze neza, hamwe n’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi bwo kuri internet, mu gutangira ubu bushabitsi, niyemeje kubwinjiramo ngeza ibyo kurya bizwi nka “fast food” ku miryango y’Abanya-Kigali kandi mu buryo bwihuse.”

Iyo uganira n’uyu musore nta minota ibiri ishobora gushira atakubwiye uburyo burger ari ifunguro ryiza kandi rifite umwihariko “w’uko umuntu ashobora kuyifata ku ifunguro rya mu gitondo, irya saa Sita uri mu biro ku kazi kawe, ndetse wanayirya ugeze mu rugo ukavuyeho ariko ukumva nturi mu mwuka wo kujya mu gikoni guteka cyangwa ukayirya muri Weekend muri cya gihe wifuza kuyimara uruhuka.”

Nubwo uyu munsi hari byinshi ‘Ballistic Burgers’ imaze kugeraho, Rusa avuga ko ari urugendo rutari rworoshye.

Ati “ Nk’ubucuruzi bugitangira, mu by’ukuri imbogamizi ntizibura, kuva mu bijyanye no kwandikisha ubucuruzi, kugira ngo umuntu ashobore kubahiriza ibisabwa, gukora imibare neza ngo ibikorwa bizagende neza kandi wenda nta mikoro cyangwa ngo umuntu abe anasobanukiwe neza iby’ishoramari, ubumenyi bw’ibanze nko ku kijyanye n’uburyo bwo kubona ibikoresho by’ibanze n’uko wakora ibintu byiza kandi mu buryo buhoraho.”

Yakomeje avuga ko zimwe mu ntego afite harimo no kwagura ibikorwa bya ‘Ballistic Burgers’ ku buryo bimenyekana ku Isi hose.

Ati “Turifuza kuzamenyekana muri Afurika yose mu bijyanye no kugeza ku bantu amafunguro ako kanya ariko duhereye mu Rwanda, ariko aka kanya turacyashyize imbaraga mu gushimangira ibikorwa byacu muri Kigali.”

Iyo umubabije ibanga ryatumye abasha kugera aho ari uyu munsi, Rusa avuga ko ari ugushyira imbere abakiliya kandi akaba ariyo nama agira n’urundi rubyiruko rwose ruri mu bucuruzi.

Ati “Gushyira abakiliya ku isonga mu bucuruzi bwawe, bwaba ubucuruzi bw’ibiribwa cyangwa ubw’ibindi bizatuma udatezuka, kugira ngo ukomeze gukora ibyo ukunda. Ugomba kwirinda kwigana ukarwana no gukora ikintu cyawe bwite bijyanye n’ikibazo ushaka gukemura ndetse n’abo ushaka kugikemurira.”

“Muri Ballistic Burgers ikiduha imbaraga zo gukomeza gukora n’iyo icyo gihe inyungu yaba itari kuza, ni uko tuzi ko hari byinshi tugifite gushyira mu buryo kandi tukamenya ko mu gihe bizaba bitunganye byose nta kabuza tuzasoroma ku mbuto zabyo. Kugira imitekerereze igusha ku nyungu gusa kandi ari bwo ugitangira ubushabitsi bituma ubona ko bitazakunda.”

Ballistic Burgers  mu myaka itatu imaze, ikura ubutitsa. Nibura Rusa asobanura ko urwunguko rwayo rwiyongeraho 7% buri mwaka.

Mu gihe gito Ballistic Burgers imaze itangiye ibikorwa byayo, imaze kwigarurira imitima ya benshi

Rusa yatangije Ballistic Burgers nyuma yo kubona ko abantu bakunda ‘burgers’ akora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter