Search
Close this search box.

Ntimukwiriye gucika intege: Inama za D’Banj ku rubyiruko rwa Afurika

Oladapo Daniel Oyebanjo [D’Banj] ni umuhanzi ukomoka muri Nigeria, uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wa Afurika. Kuri ubu ari mu Rwanda, aho yitabireye ibirori azayobora bya Trace Awards biteganyijwe kubera i Kigali muri Weekend.

Aganira n’itangazamakuru, D’Banj yavuze ko umuziki Nyafurika ufite umwihariko ugereranyije n’ahandi, kubera ko ufite uburyo bwihariye bw’imicurangire akenshi buhuzwa n’umuco gakondo.

Yagaragaje ko hari ibikwiye gukorwa kugira ngo abakiri bato bakomeze babungabunge umuziki Nyafurika ndetse bawuhoze ku ruhando mpuzamahanga, aho yagaragaje ko hari urwego rw’imikoranire rukwiye kubakwa hagati y’abahanzi n’ibigo mpuzamahanga bikomeye, nk’imwe mu nzira zabafasha kugera ku ntsinzi.

Ati “Ikindi dufite gutangira kwigisha abakiri bato kugira uburyo bunoze bayoboramo ibikorwa byayo, uburyo bwiza bwo kwamamaza, kuko kugira impano ni ikintu kimwe, ariko uba ugomba kureba uko iyo mpano wayikuza ukanayibyaza umusaruro.”

Yatanze urugero mu rwego rw’ubucuruzi aho yavuze ko “Reba nka Coca Cola cyangwa Pepsi bafite igituma bahora ku isonga, aha wavuga uburyo bw’iyamamazabikorwa ryabo, kwita ku babagana, ibintu nk’ibyo nibyo tubura mu rwego rw’imyidagaduro hano iwacu.”

Yavuze ko uru rwego ruhawe umurongo uhamye abatuye umugabane wa Afurika bo ubwabo babasha kuruteza imbere kandi bigakunda.

D’Banj yagaragaje ko yemeye kuza mu birori bya Trace Awards, ari nk’umwe mu bayobozi bitandukanye n’uko yaza ari nk’umuririmbyi kuko yifuza kugaragariza abakiri bato ko hari byinshi bagomba kugeraho.

Ati “Mu by’ukuri nashakaga kubigiramo uruhare, kugira ngo mbashe kubona abakiri bato, mbashe kubashyigikira ndetse nanababwire ko bashobora kuba bataragera aho bashaka kujya ariko badakwiye gucika intege ahubwo ariwo mwanya mwiza wo kugira ngo bongere imbaraga ubundi bakagera kuri byinshi. Isi iri kubareba kandi amahirwe arahari ari menshi.”

D’Banj yaherukaga i Kigali mu 2020 ubwo yari yitabiriye igitaramo cyasozaga inama ya Creative Africa Exchange [CAX] cyaririmbyemo abahanzi b’ibyamamare nka Mr Flavour kimwe n’Abanyarwanda barimo Marina, Kivumbi na Niyo Bosco.

D’Banj mu kiganiro n’itangazamakuru

D’Banj yagaragaje ko urubyiruko rwa Afurika rufite impano, ikibura ari ukumenya kuzibyaza umusaruro

D’Banj ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika

D’Banj ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Trace Group, Olivier Laouchez

D’Banj yasabye urubyiruko rwa Afurika kudacika intege

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter