Urugo Women’s opportunity Center ni ikigo gihuza abagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abakobwa bo mu miryango ikennye giherereye mu Karere ka Kayonza.
Iki kigo gikora ibikorwa bitandukanye by’ubukorikori, birimo uduseke, tapis, ibyo kunywa nk’ikivuguto ndetse na Yogurt.
Muri iyi nkuru tugiye ku garuka ku mipira ikinishwa ruhago ikorwa n’aba bagore ndetse iherutse kugarukwaho na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, Gianni Infantino ubwo yari ayoboye Inteko Rusange ya 73 y’iri shyirahamwe yabereye i Kigali muri Werurwe.
Uyu muyobozi yasabye abari muri iyi nama kugura uyu mupira mu rwego rwo gushyigikora aba bagore.
Ati “Uyu mupira wakozwe n’abagore bo mu Rwanda, nawuhaye agaciro 1000$. Ndabasaba ko mwawugura kuko abo mu biro byanjye barabikora. Amafaranga yose azavamo azashyikirizwa abo bagore bakora ibintu byinshi bitandukanye kandi byiza.”
Twaganiriye na Uwayezu Devotha w’imyaka 18 uri muri bamwe mu bakora iyi mipira adusangiza urugendo rwe.
Yagize ati “Twinjiye muri iki kigo muri gahunda yo gufasha urubyiruko kwiteza imbere. Gukora umupira ni ibintu bigoye kuko bisaba imbaraga ndetse no gushirika ubute.”
Yakomeje avuga ko yatangiye bimugoye ariko akimara gukora umupira wa mbere yahise abona ko bishoboka.
Ati “Natangiye kubyiga mbona ari ibintu nta zashobora ndetse rimwe na rimwe ngacika intege. Ubwo nabonaga ndangije gukora umupira wa mbere nabonye ko bishoboka.”
Uyu mukobwa avuga ko kimwe mu bimutera imbaraga mu kazi ke ari ugukora umupira ugafasha abantu gukina.
Ati “Icyatumye ngira umuhate cyane ni ugukora umupira ukajya mu kibuga abantu bagakina. Ni ibintu byanshimishije cyane bimpa n’imbaraga zo gukomeza.”
Uwayezu yavuze ko afite intego zo kwamamara mu bijyanye no gukora imipira yo gukina anagira inama abakobwa bagenzi be.
Ati “Ikintu nshaka kuzageraho ni ukuzamamara mu bijyanye no gukora imipira yihariye. Inama nagira abakobwa, ni bitinyuke bakure amaboko mu mufuka bakore ntibavuge ko hari ibintu byagenewe abagabo gusa.”
Urugo Women’s opportunity Center imaze gutoza abagore n’abakobwa 130 gukora ubukorikori butandukanye burimo gukora imipira yo gukina, ama-tapis yo mu nzu, uduseke n’ibindi byinshi.