Bijya bibaho umuntu akumva adafite akabaraga haba mu buryo bw’umubiri ubw’amarangamutima by’umwihariko; ibimenyerewe nka “burnout” aho biba bisa n’aho ubwonko bw’umuntu bumweruriye bukamubwira buti “mpa akaruhuko dore ndananiwe.”
Iki ni cya gihe kigera ukumva ukeneye gusinzira bihagije ariko wanabikora ntuhite wumva ko uruhutse. Si ibyo gusa hanabamo kumva utifitiye icyizere, ahazaza ugatangira kuhabona mu buryo butari bwiza ndetse n’ibyo wakundaga byose ugatangira kumva utagishishikajwe nabyo.
Utangira kandi kwibagirwa bya hato na hato ku buryo ushobora no kwinjira mu cyumba ukayoberwa icyo wari ugiye gukoramo, ukaba wari ufite inama runaka ariko ukaza gushiduka yarangiye, ukabona usigaye urakazwa n’ubusa kandi bitari bisanzwe.
Wisanga uvoma hafi utakibasha guterana ubuse ndetse ukaba hari ibyo wakoraga wishimye mu kazi ariko ubu ukabibona nko kuzamuka Kalisimbi na Muhabura.
Kwiyitaho ni rwo rufunguzo rwa byose. Witekereza ko kwiyitaho birangirira mu kwigirira isuku gusa, ahubwo menya ko ntacyo bitwaye kuba wafunga mudasobwa yawe saa kumi n’imwe maze ugataha. Ntacyo bitwaye kuvuga ko ukeneye akaruhuko, ntacyo bitwaye kuba wahakana mu gihe ubona ko ari ngombwa.
Ikindi kandi, wiba wa muntu uhora wazinze umunya. Inseko n’isura icyeye ni ingenzi ku buzima bw’ubigize. Erega burya igihe bavugaga ngo “inseko ni umuti mwiza” ntabwo batebyaga bavugaga ukuri kuko guseka bituma hari imisemburo ya endorphins ivubuka igafasha mu kugabanyiriza umuntu umunaniro n’umuhangayiko akagubwa neza.
Ushobora rero kuba wakwitabira ibitaramo by’urwenya ukaba hamwe n’inshuti zawe, ku buryo mwatebya mugaseka bityo ukarushaho kumererwa neza.
Hari kandi kwita ku bintu ukunda n’ibigushimisha, nk’ibijyanye n’ubugeni; gushushanya, kuririmba, kwandika, gutembera, gukora imyitozo ngororangingo kuko byose bifatikanyiriza hamwe kukugusha neza.
Wanafata akanya ugakaraga umubyimba ukabyina wirekuye nk’aho nta muntu uri kukureba.
Ikindi tutarenza ingohe, ni ukwita ku mirire yawe. Bajya bavuga ko ifunguro umuntu afata ari nk’ubwonko bwa kabiri bwe, bityo wite ku mafunguro ufata ndetse ntiwirengagize rimwe na rimwe kuba wazibukira iyi si y’ikoranabuhanga maze wihe akanya kawe kugira ngo udatwarwa n’ibyo uhora ubona ku mbuga nkoranyambaga akenshi biba bihabanye n’ibiba mu buzima busanzwe.
Zirikana ko kandi ko kuba wakwemera ko utameze neza ntacyo bitwaye, ubundi wegere inshuti cyangwa inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe kuko ari ikimenyetso cy’imbaraga atari ikimenyetso cy’intege nke.