Search
Close this search box.

Impamvu ari ngombwa kwita ku ngano y’agakingirizo

Birashoboka ko iyo ugannye farumasi cyangwa ahandi hacururizwa udukingirizo, uhita usaba kuduhabwa utagendeye ku ngano yatwo, ariko burya ni ingenzi cyane kwita ku ngano y’agakingirizo mu gihe koko ugamije ko kagufasha kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa kwirinda ko habaho gusama inda itateguwe.

Kubera ko nari mfite amatsiko kuri iyi ngingo, nagerageje kugana zimwe muri farumasi za hano imbere mu gihugu, maze hamwe na hamwe abazikoramo bemeye kunsangiza amakuru bambwira ko abasore benshi bakunze kuzigana baza basaba udukingirizo tunini ndetse umwe muri abo bakozi anampishurira ko gukoresha agakingirizo gafite ingano ihwanye n’ubunini bw’igitsina, ari ikintu cy’ingenzi cyane kugira ngo umuntu abashe kwirinda.

Undi mukozi na we yambwiye ko hari benshi baza bamwaka udukingirizo tunini ariko nyuma bakaza kugaruka bamwongorera bamusaba ko yabaguranira akabaha uduto, ndetse aha yahise ashimangira ko kwita ku ngano y’agakingirizo ari ingenzi cyane mu rwego rwo kwirinda ibyago no kubirinda uwo muhuriye mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Ibi kandi ngo ni nako biri ku bakobwa n’abagore bakiri bato bagerageza kugura udukingirizo. Mu gihe bagiye kugurira abakunzi babo cyangwa abo bashakanye, ngo usanga baza basaba udukingirizo gusa kuko abenshi baba nta n’amakuru bafite ku bijyanye n’ingano yatwo; dore ko benshi bazi ko twose tuba tungana.

Ati “Buri wese akwiye kumenya ko uko ajya mu isoko kugura ipantaro agahitamo imukwiriye, ari na ko bigomba kumera mu gihe cyo kugura agakingirizo.”

Hari impamvu ingano y’udukingirizo atari imwe. Ushobora kwambara agakingirizo ugasanga ni gato bigatuma amaraso yawe atabasha gukomeza gutembera uko bikwiye; kimwe n’uko gashobora kuba kanini bityo ntikabashe gukora umurimo wo kurinda kagenewe kakaba kajabuka cyangwa kagatuma gukoranaho kw’imibiri kwirindwaga kubaho bitunguranye.

Mu gihe rero urubyiruko rw’u Rwanda rukomeje kwigishwa byinshi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bikwiye kujyanirana no kuruha ubumenyi ku bijyanye n’imikoreshereze y’agakingirizo ndetse no kukambara neza.  Hano rero mu bijyanye n’ingano, ukwiye kubanza gushyira isoni ku ruhande ukamenya ko ukwiye kwita ku burebure bw’igitsina ukanita ku ngano yacyo mu mubyimba.

Umwe mu bakozi bo muri farumasi, yambwiye ko mu gihe bisa n’ibikugoye, ukwiye kugenda ukagura utw’ingano zitandukanye, ubundi ukagenda wipima kugira ngo ubashe kumenya nyirizina akagukwira neza ariko kataguhambiriye ku buryo kabuza amaraso gutembera cyangwa ngo kabe ari kanini cyane ku buryo katabasha kuguha serivisi kakorewe.

Ikindi kandi, wigira isoni zo kubaza umukozi wo muri farumasi ugiye kuguramo agakingirizo kugira ngo abe yakungura inama ku kijyanye n’ingano y’ako wagura.

Icy’ingenzi kurushaho, gerageza wiyungure ubumenyi, witabire inyigisho n’amahugurwa atangwa n’ibigo ndetse n’imiryango myinshi itegamiye kuri leta ikorera mu Rwanda ku kijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, dore ko akenshi usanga ari amasomo atangirwa ubuntu.

Ubutaha rero nujya kugura agakingirizo uzamenye ko ingano yako ifite icyo ivuze, ariko kandi kuba kagukwira neza bifite icyo bivuze kurushaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter