Search
Close this search box.

Ishimwe ry’abakobwa bahuguwe ku bijyanye na ‘Coding’

Mu myaka irenga 30 ishize imvugo ‘umukobwa ni uwo mu rugo’ yari yarimakajwe n’abo muri icyo gihe batijwe umurindi n’ubuyobozi butatekereza ku bushobozi bw’abana b’abakobwa, bigatuma batareshya na basaza babo, ahubwo bagaharirwa imirimo yose yo mu rugo, ibyatumaga bahora inyuma mu iterambere ry’igihugu.

Uwageragezaga guharanira uburenganzira bwe, yafatwaga nk’uwananiranye abagize umuryango bakamuhahana, ku buryo icyo kwiga uwagihingutsaga yashoboraga gufatwa nk’inkunguzi, kuko basaza babo ari bo bagombaga kujya kwiga gusa.

Mu 1995, u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano agamije guteza imbere uburenganzira bw’abagore yasinyiwe i Beijing mu Bushinwa.

Kuva icyo gihe Rwanda rwabonye ko kugira ngo rwigobotore ingaruka za Jenoside yari yasize igize igihugu umuyonga, abaturage barwo bagomba gutahiriza umugozi umwe buri wese akagira uruhare mu iterambere ntawe usigaye.

Hashyizweho politiki zidaheza n’umwe, umwana wese afatwa nk’undi, abakobwa bahabwa umwanya bajya ku ishuri bubakirwa ubushobozi nka basaza babo, ndetse kuri ubu, ibyafatwaga nka kirazira byabyaye umusaruro ufatika.

Kugeza ubu U Rwanda kandi ruzwi ku rwego mpuzamahanga mu kugira umubare munini w’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko, aho bagera kuri 61%, Sena ikagira 38%, Guverinoma ikabamo 50% mu gihe inzego z’ibanze zigomba kuba zigizwe na 30% by’abagore, nk’uko amategeko abivuga.

Guhabwa uburezi nk’ubwa basaza babo byararenze, bigera no muri ya masomo yaharirwaha abahungu, nk’aya siyansi n’ikoranabuhanga.

Imibare y’umwaka w’amashuri wa 2021/2022 igaragaraza ko u Rwanda ruri mu bihugu bigerageza kuziba icyo cyuho cy’uburinganire mu masomo y’ikoranabuhanga na siyansi, aho mu banyeshuri 158,809 bayigaga, abakobwa bari bihariye 47.7% mu gihe basaza babo bo banganaga na 53.3%.

Nubwo amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga rya Coding ari mu mashya ari kwimakazwa mu Rwanda, abana b’abakobwa ntabwo barengejwe ingohe, ibintu bishimira cyane bakanagaragaza ko agaciro basubijwe batazigera bagapfusha ubusa na mba.

Ubwo icyiciro cya mbere cy’abahobwa 25 bari basoje amahugurwa mu bya Coding muri gahunda y’Ishami rya Loni ryita ku Bagore, UN Women izwi nka ‘Africana Girls Can Code Initiative: AGCCI’ igamije gutinyura abakobwa nabo bakitabira ayo masomo, aba bana berekanye ko ubumenyi bahakuye bugiye kubahindurira ubuzima mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Mu Rwanda yatangirijwe ku bana bize amasomo afite aho ahuriye na STEM ariko bahize abandi mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye, bahabwa mudasobwa ndetse n’ibindi bikoresho bizabafasha kwimakaza ikoranabuhanga.

Muhoza Denyse usoje amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ibinyabuzima, Ubutabire n’Ubumenyi bw’Isi yavuze ko mbere batekerezaga ko imashini ari izo kwirirwa bakoresha ku mbugankoranyambaga, kubika inyandiko se cyangwa kureberaho filime.

Ati “Kuva dusoje aya masomo ni bwo twamenye imbaraga z’ikoranabuhanga ndetse tubona agaciro ka mudasobwa baduhaye. Iri koranabuhanga twungutse rigiye kudufasha guhanga udushya cyane cyane bihereye ku masomo twiga, no guhanga imishinga ikemura ibibazo by’abaturage.”

Muri iyi gahunda aba bana bahize abandi mu mashuri yisumbuye, bahawe amasomo ajyanye no gukora porogaramu za mudasobwa, gukora imbuga (website), n’andi ajyanye no gutegura imishinga itandukanye ikemura ibibazo by’abaturage bifashishije robots.

Ayo masomo kandi yajyanye no kubereka uburyo hari icyuho gikomeye mu bijyanye n’uburinganire ku kwitabira amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga ndetse berekwa amahirwe arimo ku bakobwa bayitabiriye.

Muhoza ati “Ni ingenzi ko duha agaciro ubushobozi bwacu, tukirengangiza ahahise aho abakobwa batabonwagamo umumaro. Turizeza ko aya mahirwe twabonye na bagenzi bacu bazayungukiraho kuko tuzabasangiza ibyo twungutse.”

Uyu muhigo Umuhoza awuhuza na Bizimungu Mugire Sangwa Natasha usoje mu masomo ajyanye na mudasobwa, Imibare n’Ubugenge muri Maranyundo Girls School, uvuga ko uretse amasomo yahawe yafungutse umutwe yerekwa amahirwe ari mu bijyanye n’Ikoranabuhanga.

Sangwa Natasha ati “Numvaga ko amasomo ya Coding no gukoresha robots mu mirimo itandukanye ari iby’abahanga cyane ndetse umukobwa atabishobora, ariko nabonye ko ari ugutinya by’ubusa ahubwo twabishobora ndetse neza.”

Uyu mukobwa uri kwifuza kuziga amasomo y’ikoranabuhanga yavuze ko ubu igikurikioyeho ari ugukomeza gukarishya ubumenyi kugira ngo nazaba atoranyijwe kuzahagarira u Rwanda muri marushanwa azahuza abana bari muri iyi gahunda, azaruheshe ishema.

Biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri kigizwe n’abandi bakobwa 25 nikimara na cyo guhugurwa, abo bose bazongererwa amasomo y’amezi atandatu ubundi nyuma bakazahurizwa mu marushanwa n’abo mu bindi 11 iyi gahunda ya UN Women, harebwa umusaruro aya masomo yatanze.

Mbere yo guhabwa impamyabushobozi, abakobwa bahuguwe mu bijyanye na Coding berekanye ubumenyi bungutse

Abanyeshuri b’abakobwa bahawe impamyabushobozi zigaragaza ko bahuguwe mu bijyanye na Coding

Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Mireille Batamuliza ahanura abana b’abakobwa basoje amasomo

Muhoza Denyse yavuze ko amasomo ya Coding azabafasha kurushaho kwimakaza ikoranabuhanga no mu masomo yabo asanzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter