Niyomubyeyi Deborah ni umukobwa w’imyaka 19 wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu bijyanye no gusudira (Welding), muri Nyamata Technical Secondary School mu Karere ka Bugesera.
Uyu mukobwa uvuka mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari, aganira na KURA yavuze ko ajya gutangira amasomo yo gusudira hari abantu benshi bamucaga intege ko nta mukobwa wo kuba umusuderi, ariko ntibimubuze gukomeza urugendo.
Ati ‘‘Nkiza gutangira naje baduhaye kubyiga turi abakobwa benshi, ariko abantu bakomeza kuduca intege batubwira ngo nta mukobwa wo kwiga gusudira.’’
Abandi bakobwa batangiranye na Niyomubyeyi kwaga aya masomo bakimara kumva ayo magambo hari abahise bafata iya mbere bahinduza ibyo biga, ku buryo ubu basigaye ari abakobwa babiri gusa biga ibyo gusudira kuri icyo kigo bigamo.
Niyomubyeyi Deborah avuga ko yakuze akunda imirimo abantu benshi bita ko ari iy’abahungu, ku buryo yatekerezaga ko natiga ibyo gusudira aziga ubwubatsi cyangwa ibijyanye n’amashanyarazi.
Ati ‘‘Impamvu yatumye ntabivamo, hari umukobwa duturanye na we ni umusuderi kandi arabikunda. Gusa nanjye numvaga nkunda imirimo y’abahungu, n’ubundi nkumva ari yo nashobora, ku buryo ntize gusudira nakwiga ubwubatsi cyangwa se amashanyarazi.’’
‘‘Njye niko nisanze. Mbona bigira amafaranga kandi ndanabikunda, mba numva nta kindi nakora, mba numva ari byo nshoboye.’’
Niyomubyeyi avuga ko iyo abantu bamubonye asudira bamutangarira ku buryo yagiye kwimenyereza umwuga mu Gakiriro ka Rwamagana, abamubonye bakagwa mu kantu kuko ariwe mukobwa wenyine wari uri muri ako kazi.
Ati ‘‘Baratangaye cyane, ariko ntabwo byabura wenda nyine ahantu ugeze ari ubwa mbere, bamwe na bamwe ntabwo babura kuguca intege. Ariko nageze aho ndabimenyera mbona ko ari nk’ibisanzwe.’’
Uyu mukobwa yakebuye abantu batekereza ko umwuga wo gusudira waba usuzuguritse cyangwa ntugire amafaranga, ahamya ko nubwo akiri umunyeshuri ayabona mu biruhuko iyo yabonye aho ajya kwimenyereza umwuga, akabasha kwiyishyurira ibyo akeneye ku buryo adasaba ababyeyi be amafaranga yo kurya cyangwa ay’urugendo.
Yakomeje asaba abakobwa bakunda uyu mwuga ariko bagacibwa intege n’ababazengurutse, kudasubira inyuma ngo bareke inzozi zabo kuko gushaka ari ugushobora.
Ati ‘‘Abakobwa nyine ikintu nabagiraho inama, ni ukwitinyuka bakumva ko muri bo bashoboye. Niba wowe ubwawe wumva ko ushobora gukora ikintu, umuntu ntaguce intege ngo wumve ko ntacyo washobora. Ibintu byose iyo ubikoze ubishaka, urabishobora kandi bigakunda.’’
Niyomubyeyi Deborah ahamya ko narangiza kwiga amashuri yisumbuye azakora umwuga wo gusudira nk’akazi ke ka buri munsi, ndetse avuga ko agize amahirwe akabona ubushobozi bwo kwiga kaminuza byamufasha mu gukora uwo mwuga mu buryo bwagutse.
Niyomubyeyi Deborah ni umukobwa w’imyaka 19 wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu bijyanye no gusudira
Niyomubyeyi Deborah yavuze ko yisanze akunda gukora imirimo ifatwa nk’iy’abahungu
Uyu mukobwa yasabye bagenzi be kudacibwa intege n’abantu ngo bareke akazi bakunda karimo no gusudira