Ku myaka itatu nibwo umuryango wa Uwase Maimuna wamenye ko umwana wabo afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, gusa ntiwigeze umutererana.
Uwase yakomeje amushuri abanza, agera mu yisumbuye ndetse ababyeyi be bakomeje gukora ibishoka kugira ngo ubumuga butazamubera imbogamizi mu iterambere, niko kumufasha kwiga ururimi rw’amarenga.
Nubwo yabashije kwiga, ntabwo yari inzira imworoheye cyane ko aho yize nta musemuzi yagiraga, ibyatumuye atabasha gukurikirana amasomo ye nk’uko bikwiriye.
Bitewe n’imitekerereze iba muri sosiyete hari ubwo abantu bumva ko umuntu ufite ubumuga ntacyo ashobora kwigezaho, bigatuma ihezwa akorewe rimuremamo kumva ko ntacyo ashoboye, nubwo kuri Uwase atariko byagenze kuko yagize imitekerereze yagutse, yatumye yirengangiza abamwerekaga ko ntacyo ashoboye ahubwo ahitamo kugera ku nzozi ze.
Uwase avuga ko yahuye na benshi bamuciye intege bamubwira ko ntacyo azageraho kuko afite ubumuga.
Ati “Njyewe narize ariko ukabona abafite ubumuga ntidutera imbere ugasanga abantu baravuga ngo bariya ni ibiragi ntacyo bimariye izo mvugo zose zaratubabaza.”
Uwase ni umwe mu batunganya ikawa kuri Stafford Coffee Shop iherereye i Musambira. Uyu ni umwuga yihebeye ndetse abakoresha be bashima umusaruro atanga.
Umuhate akorana yawukomoye ku mahugurwa yahawe n’huriro ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Rwanda (RNUD) aho yakoraga ibijyanye no gutunganya jus n’ikawa.
Mu 2021 nibwo Rubagumya Stafford yifuje gukoresha abafite ubumuga bwo kutavuga kugira ngo atange umusanzu muri sosiyete no kurushaho kubashyigikira.
Uwase avuga ko atangira akazi yari afite ukwitinya ariko uko yagiye ahura n’abantu b’ingeri zitandukanye byatumye arushaho kwitinyuka.
Ati “Nza gukora numvaga harimo kwitinya ariko kubera ko nabonaga baduha amabwiriza naravuze ngo reka ndeke kwitinya njye mu mahugurwa, abandi badafite ubumuga bagenda badutinya ariko tugenda tumenyerana ndetse tukagira iterambere nk’iryabo.”
Mu gihe amaze akora aka kazi ko gutunganya ikawa, yemeza ko kamugiriye akamaro kuko yabashije kugira ibyo yikorera mu buzima atagize uwo asaba.
Ati “Ubu mbasha kwita ku mwana wanjye nkamwishyurira ishuri ndetse n’ibibazo bimwe na bimwe byo mu muryango nkabikemura bitewe n’uko mfite akazi nkora.”
“Ndashaka kuzaba umuntu wikorera nkareba ko natanga umusanzu kugira ngo abafite ubumuga nabo bazamuke, twerekane ko dushoboye, natwe dushobora kuzakora nk’ibyo umukoresha wacu yakoze ndetse turanamushimira.”
Nubwo afite aho amaze kugera, Uwase avuga ko hakiri imbogamizi zo guheza abafite ubumuga ndetse n’ikibazo cy’itumanaho, ari naho ahera asaba guverinoma gushyira imbaraga mu kwigisha ururimi rw’amarenga.
Uwases avuga ko gukora aka kazi byatumye arushaho kwitinyuka
Uwase afite intego zo gushinga ikigo gifasha abafite ubumuga
Uwase yasabye guverinoma gushyira imbaraga mu kwigisha ururimi rw’amarenga
Uwase ni umwe mu bakora akazi ko gutunganya muri Stafford Coffee shop i Musambira