Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima J. Nepo Abdallah, yagaragaje ibintu bitanu byafasha umuhanzi ukiri muto kugera ku nzozi aramutse abyubahirije neza.
Ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga kumugaragaro icyiciro cya gatatu cya ArtRwanda-Ubuhanzi.
Minisitiri Dr Utumatwishima yabwiye abahanzi n’urubyiruko muri rusange ko impano gusa idahagije kugira ngo bagere ku nzozi bifuza.
Yavuze ko kugira impano ukayibyazamo akazi, ukagira imyitwarire iboneye, ukubahiriza igihe, ukagabanya ibisindisha no kuryama kare biri mu byabafasha gutanga umusaruro no kugera ku nzozi zabo.
Ati “Abahanzi rero inzozi zose wagira,impano wagira ukabona amahirwe hakaboneka umutoza nka ArtRwanda, ugashyiraho umuhate wawe wo kubikoramo akazi keza, ukongeraho imyitwarire iboneye, ukubahiriza igihe, ukabaganya ya gahunda y’icupa cyangwa ukageregeza kunywa biringaniye hanyuma ukaryama kare kuko iyo utaryamye ntabwo mu gitondo watanga umusaruro.”
“Ibaze kuba utaryamye wananyoye inzoga nyinshi ntabwo watanga umusaruro, ndagira ngo rero mbasabe urubyiruko cyangwa se abahanzi, ushaka gutera imbere mu Rwanda birashoboka.”
Minisitiri Dr Utumatwishima yabwiye abahanzi n’urubyiruko ko Minisiteri y’Urubyiruko ikinguriye amarembo abafite imishinga yihariye igikeneye ubuvugizi.
Yagaragaje ko yiteguye gukorana n’abazamugana ndetse abasaba kugira uruhare mu bikorwa butandukanye iyi minisiteri ayoboye ikora.

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima J. Nepo Abdallah aganira na Fally Merci uri mu banyarwenya bagezweho mu Rwanda

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima yasabye urubyiruko kwitwara neza
One Response
ngewe ndishimye cyane kubera ko nabakiri bato babonye ijambo mukuzamura talents zabo ok nange ndumuhanzi ukiri muto kandi nasomye yuko ko dr utumatwishima ashobora kumfasha nifuza gukorana nawe