Search
Close this search box.

Ibanga ryo kurimba bitagusabye gukoresha amafaranga menshi

Turabizi neza ko kwambara ukemeza abakureba bidakunze gusigana no kuba uhagaze neza ku mufuka, kubera ko ibyo uba ushaka kugura biba byihagazeho rimwe na rimwe ukanasanga akabati kawe karimo imyenda myinshi utajya wambara.

Nubwo bimeze bityo ariko, hari uburyo wakwambara neza utarinze kwisiga amara masa, ari nabwo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

Wishamadukira ibiharawe

Usubije amaso inyuma wakwibuka inkubiri y’amapantaro afashe ku mubiri yamenyekanye cyane nk’amacupa ndetse n’amajipo magufi, ariko urebye ubu wahita wibaza ngo zahereye he?

Nyuma y’izi ngira ngo muribuka ibihe bya vuba muri za “Boyfriends”, amapantaro arekuye hasi ku bakobwa n’abagore mu gihe kuri ubu usanga hagezweho amajipo maremare cyane ariko asatuye uruhande rumwe n’apantaro adafunguye cyane hasi.

Ntitwabura gukomoza ku moko y’inkweto yagiye agira ibihe byo kwiharira isoko hirya no hino ku isi nka Doc Martins, Nike, n’udukweto tureture cyane dusongoye ku ruhande rw’abagore n’abakobwa ku buryo wageraga mu mujyi ugasanga buri duka ni cyo gicuruzwa kiri kurizanira agatubutse.

Nubwo izo zakanyujijeho cyane ariko iyi minsi usanga amazina nka New Balance, Adidas n’inkweto ngufi ku b’igitsinagore aribyo bigezweho. Ibi byose ni ibigaragaza ko ibiharawe cyangwa ibigezweho bidakunda kuramba ku isoko.

Kwambara neza rero kandi udahenzwe, bigusaba kuyoboka imyambaro itajya ihararukwa, ukanambara inkweto umuntu yakubonamo uyu munsi akanazikubonamo umwaka utaha ntahite akubwira ngo izi zavuye kuri “top” nk’uko bakunda kubivuga.

Wafatira urugero ku kuntu ubu ugenda usanga hagaruka ibyari bigezweho mu myaka ya za 90 bigatuma ubona ko ibizaramba ku isoko bitagombera kuba bihenze.

Haranira ko akabati kawe k’imyenda kabamo ubwoko butandukanye bwayo; wenda uvuge uti “mfitemo ipantaro ebyiri z’amakoboyi, mfite imiguru runaka y’inkweto zoroheje, udukote twiza” ukaba wagira amataratara y’izuba arenze amwe, amaherena n’udukomo ku buryo buri gihe ukubita akajisho mu kabati kawe ukavanamo igitekerezo cy’uburyo ejo uzaseruka ucyeye.

Wishaka kugurira rimwe

Uburyo bwiza bugufasha kuzigama no kudasigara iheruheru mu byo kugura imyenda cyangwa inkweto, ni ukwirinda kujya kubigurira rimwe byose.  Kubera ko uzi akabati kawe k’imyenda, tekereza ku kintu wakongeramo kiri ngombwa maze ugende ubigenza utyo, uzarushaho kwirimbisha mu myambarire yawe kandi utikenesheje.

Ni byiza kugira intego ifatika mu bijyanye no kujya guhaha imyenda n’inkweto.

Irinde kugura imyenda ugendeye ku bihe n’ibihembwe

Sigaho gutekereza kuba wagura imyenda y’impeshyi ari uko impeshyi yamaze kugera. Icyo gihe uzahendwa cyane. Guhaha imyenda ni nko kugura itike y’indege kuko kuyigura mu bihe abantu bari kugenda cyane, urahendwa.

Cunga igihe turi mu gihembwe cy’ubukonje maze wigurire imyenda y’impeshyi, ubundi mu mpeshyi abe ari bwo uzagura ibyo kwifubika; ntuzahendwa.

Jyanisha

Bamwe bibwira ko kuberwa ari ukwambara ibihenze cyangwa kwambara ibyakozwe n’uruganda runaka, OYA.

Wakwigenera uburyo bw’imyambarire kandi bikagaragara neza no kurusha bamwe bambaye iby’amazina n’ibirango bikomeye. Kumenya uburyo uhitamo ibyo uri bwambare umunsi runaka bizatuma ugaragara neza kandi utarinze gukomeretsa umufuka wawe.

Wanagerageza kwifashisha imbuga nka Pinterest, YouTube, ukaba wavanaho ibitekerezo n’amasomo byagufasha kumenya kwambara neza no kubungabunga amikoro yawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter