Uraranganyije amaso hirya no hino ku Isi, ubona ko hari ibyakozwe hagamijwe guca ubusumbane hagati y’abahungu n’abakobwa, icyakora witegereje neza ubona ko hari benshi bagihura n’imbogamizi mu rugendo rwo kubona Isi irimo amahirwe angana ku mukobwa; impamvu yateye Marie Ange Raissa Uwamungu kwegurira ubuzima bwe icyafasha mu gukemura icyo kibazo.
Marie Ange Raissa Uwamungu, ni umukobwa ukiri muto watangije umuryango yise Impanuro Girls Initiative mu myaka itandatu ishize, afite inzozi zo kuzabona abagore n’abakobwa bafite ubuzima buzira umuze kandi bubahesha agaciro, bagira uruhare rufatika mu mibereho y’abaturage ndetse bakanongererwa ubushobozi mu bukungu nta busumbane.
Umuryango Impanuro Girls Initiative wahurije hamwe abangavu benshi bafite amateka atandukanye, ugamije kubigisha no kubongerera ubushobozi kugira ngo babashe kwitahuraho ubushobozi bifitemo no kuba beza kurushaho.
Aba bakobwa bakiri bato bahawe inyigisho zitandukanye zirimo izerekeye kugira intumbero, indangagaciro, ubuzima bwo mu mutwe, ubuzima bw’imyororokere n’uburenganzira. Impanuro yagiranye ubufatanye na MasterCard Foundation ndetse na UNICEF Rwanda mu kwita kuri abo bakobwa mu buryo bukwiriye, no kubaha uburezi bakeneye.
Mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umwana w’Umukobwa 2023, Uwamungu yagarutse ku mpamvu ari umunsi usobanuye byinshi kuri we. Yavuze ko ari igihe cyo kongera gutekereza ku mbogamizi, inzozi n’intambwe ihambaye amaze gutera.
Akomoza kuri uyu munsi, Uwamungu yagize ati “binsubiza inyuma mu bihe ubwo nari mfite imyaka icyenda ntafite ibyiringiro by’ubuzima, ariko nyuma y’imyaka 20 maze kugera kuri byinshi. Igihugu gifite abakobwa n’abagore benshi bakiri bato bakeneye kwiha intego zagutse kandi bakagira umuhate wo kuzigeraho kugira ngo babashe kugera ku buzima buzira umuze.”
Yanavuze ko ari umunsi wo gutega amatwi abagore n’abakobwa tukamenya ibyo bari gucamo n’imbogamizi bari guhura nazo, maze tukabishakira igisubizo.
Ati “uyu munsi nicara hasi nkumva ibibazo bafite, ibyo twirengagiza kandi bibagoye, ngatega amatwi abakobwa bafite ubumuga, abakomoka mu miryango itishoboye n’abari aho biba bigoye kubageraho. Uyu munsi ni uwo kugaragaza ko izo mbogamizi zose zihari, tukarebera hamwe icyo twakora kugira ngo tuzivaneho ubundi umwana w’umukobwa abeho yishimiye ubuzima.”
Uwase Kevine uri mu bitabiriye porogaramu za Impanuro, avuga ko ijwi rye rifite umumaro aho ryakumvikanira hose. Nawe yiyemeje gukorera ubuvugizi abandi bakobwa no kubigisha kugira ngo babashe kubaho ubuzima butandukanye n’ubwo barimo.
Agaragaza ubusumbane nk’imbogamizi ikomeye abakobwa bagihura na yo. Ati “rimwe na rimwe bajya batubwira ko tutakabaye dukora cyangwa ngo twige ibyo abahungu biga.”
Agira abakobwa inama yo “kwigirira icyizere”, uri umukobwa kandi ntacyo utabasha kugeraho. Shakisha uburezi nk’umusingi w’iterambere.”
Josiane wabyaye agifite imyaka 16, avuga ko kwigishwa ubuzima bw’imyororokere ari ikintu gihambaye mu kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa.
Ati “natwaye inda kubera inshuti zanjye. Zambwiye kugirana umubano n’umuhungu kuko ngo bizamfasha kutazajya ndibwa mu gihe cy’imihango.”
Avuga ko rero ibiganiro ku buzima bw’imyororokere bikwiye kujya bibaho kandi ababyeyi bakabigirana n’abana nta ngingimira. Ahumuriza abakobwa ko n’uwo bibayeho akaba yatwara inda, adakwiye gutakaza ibyiringiro kuko biba bigishoboka ko yagira ahazaza heza.”
Abakobwa bato bafite ubumuga nabo bahura n’imbogamizi nyinshi mu nzego zitandukanye ndetse Jeanne avuga ko hari benshi bacyibwira ko baba badashoboye ariko arabinyomoza akavuga ko “turashoboye, ntukagire uwo wemera ukubwira ibitandukanye n’ibyo.”
Aba bakobwa bavuga ko kwigishwa byababereye imbarutso y’impinduka mu buzima bwabo no gutuma barushaho kuba beza. Biyemeje gukomeza guharanira icyarandura ubusumbane n’imbogamizi zigihari.
Marie Ange Raissa Uwamungu, ni umukobwa ukiri muto watangije umuryango yise Impanuro Girls Initiative
Marie Ange Raissa Uwamungu afasha abana b’abakobwa benshi