Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Urugendo rwa Nyirahategekimana watangije uruganda rutunganya ‘Roselle Hibiscus’

Nyirahategekimana Roselyne, ni rwiyemezamirimo ukiri muto warangije kaminuza mu birebana n’ubuhinzi, nyuma yo kurambirwa gushakisha akazi ntakabone ahitamo gutangira gukora umutobe w’imbuto (jus).

Ni umwe mu bahamya ibyiza n’iterambere bagejejweho na gahunda izwi nka YouthConnekt, yo guteza imbere urubyiruko binyuze mu gutera inkunga imishinga n’ibitekerezo byavamo imishinga.

Mu buhamya yatanze ku wa 23 Kanama 2023, ubwo hizihizwaga imyaka 10 ishize YouthConnekt ibayeho, mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame yavuze ko arangije amashuri yakoraga ibiraka by’ubuhinzi ariko akabihuza no gukora umutobe mu mbuto za ‘Roselle Hibiscus’ gusa wari umutobe wo kunywa we n’abo mu rugo iwabo.

Roselle, ni igihingwa gikunda kwera mu Rwanda, ariko kigira umumaro munini ku mubiri w’abantu, kigabanya umuvuduko w’amaraso, gifasha mu igogora kandi gifasha abantu gusinzira neza.

Mu 2014 nibwo Nyirahategekimana utuye mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Nyakabuye yashinze ikigo Work Roselyn Company, atangira gutunganya umutobe w’imbuto ahereye ku mafaranga ibihumbi 40Frw yari yakuye mu biraka.

Mu 2016 yaje gutizwa n’umurenge atuyemo inzu yo gukoreramo, aho yakoreshaga imashini nto mu gutunganya umutobe ungana na litiro 20 gusa ku munsi.

Mu ntangiriro za 2017, Nyirahategekimana yitabiriye irushanwa rya ba rwiyemezamirimo bato rizwi nka ‘YouthConnekt’, ariko ntiyabasha kwegukana igihembo.

Ati “Narababaye cyane ariko hari amahugurwa baduha muri ‘Bootcamp’, ayo mahugurwa yaramfunguye atuma ngenda mu rugo igitekerezo cyanjye ndakinoza.”

Aho niho yaje kujya muri gahunda ya BK Urumuri, Umushinga we wo gutunganya umutobe uza gutoranywa, yemererwa inguzanyo ya miliyoni 5Frw, kugira ngo abashe kwagura ibikorwa bye.

Icyo gihe, amafaranga yahawe yatumye ava ku gutunganya litiro 20 agera ku ziri hagati ya 200-300 z’umutobe w’amatunda n’ikimera cya hibiscus.

Ntabwo byarangiriye aho kuko amahirwe yakomeje kwisukiranya kuri Nyirahategekimana ndetse nyuma yaje guhabwa inkunga itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP, aho yahawe miliyoni 6Frw.

Ati “Ayo mafaranga yaramfashije, umushinga wanjye uraguka.”

Nyirahategekimana avuga ko kuri ubu amaze kwagura ibikorwa bye kuko afite abo bafatanya kuko akorana n’abahinzi bagera kuri 200, bari mu matsinda umunani. Afite kandi abakozi barindwi bahoraho.

Afite amasoko agemuraho uwo mutobe akora [Juis] arimo Simba Supermarket ndetse n’andi yo mu Rwanda no hanze yaho.

Uyu mukobwa avuga ko aherutse no kwitabira imurikagurisha mu Bufaransa, aho yavuye anagiranye ibiganiro n’abashobora kuzajya bagura uyu mutobe.

Nyirahategekimana avuga ko kuri ubu amaze kugira ubutaka bwa hegitari esheshatu agiye  gutangira kujya ahinga ndetse akaba yaravuye ku gutunganya umutobe kuri ubu akaba asya izi mbuto akazikuramo ifu ariyo yifashishwa mu kuba umuntu yakwikorera umutobe.

Kuri ubu kandi mu rwego rwo kwegera abakiliya be, Nyirahategekimana ibikorwa bye yabyimuriye i Nyarutamara mu Mujyi wa Kigali, i Rusizi asigaye ahakoresha nk’ahantu akura umusaruro w’iki gihingwa.

Inama ze ku rubyiruko

Nyirahategekimana yabwiye urubyiruko bagenzi be ko bakwiye kuva mu ngo iwabo bakajya gushaka amakuru ya gahunda zitandukanye zigamije kubateza imbere.

Ati “Nkagira inama urubyiruko ko rwajya rugera ku murenge, rukamenya ikigezweho, rugashaka amakuru kuko niyo ntangiriro yo gukira. Aha hasi mu murenge amakuru niho ahera kuko nanjye niho namenyeye YouthConnekt.”

Ikindi asaba urubyiruko ni ukuba inyangamugayo rukubahiriza gahunda z’abakiriya [ku bafite ibyo bakora cyangwa serivisi batanga].

Ati “Ugatanga serivisi neza, igihe ubonye isoko ukaryubahiriza, ugakorera ku gihe, ukaba inyangamugayo koko izo mbaraga bakubonaho, zikagaragara.”

Yakomeje agira ati “Ikindi ni ukwigirira icyizere, ndetse mbwira n’abantu batwumva ko nabo batugirira icyizere kuko turashoboye. Dufite imbaraga, ubwenge, ibitekerezo, banadushoramo amafaranga, ntibatinye gushora imari yabo mu mishinga yacu kuko turashobora.”

Nyirahategekimana yashimiye Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame udahwema gushyiraho gahunda zo guteza imbere urubyiruko n’igihugu muri rusange.

Nyirahategekimana ni rwiyemezamirimo muto watangije uruganda rukora ‘jus’

Straight out of Twitter