Search
Close this search box.

Ubuhamya bwa Niyonshuti watangiye gukora imashini zifashishwa mu buhinzi

Israel Niyonshuti ni umusore washinze Ikigo cyitwa ‘Tech Adopter’ gikora ibikoresho byifashishwa mu gutunganya no kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi, akaba anaherutse kwegukana igihembo cy’asaga miliyoni 11 Frw nk’umwe mu rubyiruko ruri kwifashisha ikoranabuhanga rugateza imbere ubuhinzi.

Uyu musore uvuka mu muryango w’abahinzi mu Karere ka Burera mu Murenge wa Gahunga, aganira na Kura yavuze ko igitekerezo cyo gushinga icyo kigo cyaje yiga IPRC Kigali.

Nyuma yo gusoza amasomo yumvaga adashaka gufata isuka ngo ahinge ariko agatekereza icyo yakora agatanga umusanzu mu buhinzi yifashishije ikoranabuhanga.

Ati ‘‘Nyuma rero nza kugira igitekerezo ndavuga nti ariko kubera iki ntakora agakoresho gashobora kumfasha kuba nakora wa mwuga w’ubuhinzi ariko nkawukora mfite ikindi kintu kirimo kumfasha?’’

Niyonshuti yahereye ku gukora akamashini gatera ibigori ariko kakagenzurwa na telefoni, abantu bakomeza kumubwira ko ibyo ari gukora ari byiza bimutera imbaraga zo gutekereza no gukora izindi mashini zakwifashishwa mu buhinzi ariko zitamenyerewe mu Rwanda.

Yabifashijwemo n’amafaranga yabonye nk’igihembo yatsindiye mu marushanwa ya ‘Innovation Club’ yakozwe muri IPRC Kigali akiga, ndetse yubakirwa ubumenyi na porogaramu yitwa ‘250 Startups’ ifasha ba rwiyemezamirimo bamwigisha gukora bisinesi banamuhuza n’inararibonye mu gukora imishinga, ndetse binyuze muri iyo gahunda ahabwa gukorera urugendoshuri mu Buyapani.

Mu 2018 ni bwo yaje gushinga Ikigo cyitwa ‘Tech Adopter’, ashaka bagenzi be batanu yizeye mu kugira ubumenyi bafatanya gukora ibyo bikoresho ku buryo byatangiye kwishashishwa mu buhinzi mu Rwanda.

Mu mashini zikorerwa muri icyo kigo harimo izitwa ‘Thresher machines’ zihura zikanagosora ibinyampeke bitandukanye birimo ibigori, soya n’ibishyimbo n’ibindi, ndetse na ‘Rice shellers’ zihura umuceri.

Hari kandi ‘Power Tillers’ zikora ibirimo guhinga no gusarura ndetse zikanifashishwa mu gutwara umusaruro waba uvanwa mu murima ujyanwa mu buhunikiro ndetse n’ahandi, n’izitwa ‘Chopper’ zikata ubwatsi bw’amatungo.

Niyonshuti yitabiriye amarushanwa ahabwa inkunga izamufasha guteza imbere umushinga we

Harimo izikodeshwa

Israel Niyonshuti avuga ko ‘Tech Adopter’ imaze gukorana n’abahinzi 150, hakabamo abaguze izo mashini ndetse n’abagira izo bakodesha.

Ati ‘‘Cyane cyane koperative ni zo zifata umwanzuro wo kugura, abantu ku guti cyabo bo bakunze kuzikodesha. Uburyo bwo gukodesha araduhamagara akatubwira igikoresho akeneye, akatubwira umusaruro afite uko ungana, niba agikodesha ku munsi cyangwa se mu minsi runaka tukamuha ibiciro, tukanamuha umutekinisiye wo kumufasha muri icyo gihe.’’

‘‘Tumugereza icyo gikoresho aho akorera, niba wenda ashaka imashini ihungura ibigori tumusanga ku murima cyangwa se aho yahunitse tukamufasha guhungura, igihe twumvikanye cyarangira imashini tukayicyura.’’

Yahanze udushya mu buhinzi

Niyonshuti yongeraho ko ubu buryo bwo gukodesha izo mashini ari bwo buri gutezwa imbere cyane kuko iki kigo kikiri gukorana cyane n’abakora ubuhinzi buto, gukodesha izo mashini akaba ari byo bahitamo cyane ndetse akaba ari byo bifasha benshi ugereranyije no kuzigurisha.

Niyonshuti avuga ko zimwe mu mbogamizi bahura na zo mu kwifashisha ibi bikoresho by’ikoranabuhanga mu buhinzi, ari uko benshi baburimo bifuza kuzigura ariko bakaba badafite ubushobozi, akavuga ko hakabaye hakorwa ubukangurambaga ibigo by’imari bigashyiramo ukuboko kwabyo bigaha abahinzi inguzanyo bishyura gake gake.

Ati ‘‘Yareba ubushobozi afite akabaza ati ese bifite ‘Nkunganire’ ku buryo wenda umuntu nakwishyura ku ijanisha runaka na leta ikamfasha kwishyura andi? Ariko na none hari ibigo by’imari, hakorwa ubuvugizi ku bigo by’imari ku buryo umuhinzi ashobora kubona inguzanyo bimworoheye akazajya yishyura mu byiciro amaze gusarura.’’

Ikindi avuga ni uko hakeneye gukorwa ubukangurambaga abahinzi bakumva neza ikoreshwa ry’imashini mu buhinzi ko ari na byo bizabuteza imbere mu buryo bwihuse, kuko hari abumva babikeneye ariko ukabona batabyakira neza kubera kuba badasanganwe amakuru ku ikoreshwa ry’izo mashini.

Ubutumwa bwe ku rubyiruko rurenza ingohe ubuhinzi

Niyonshuti ashishikariza urubyiruko guhaguruka rugakoresha ubumenyi rufite mu guteza imbere ubuhinzi kuko kububamo bidasobanuye gufata isuka gusa, kuko banakoresha imbuga nkoranyambaga bakagira uruhare mu guteza imbere uru rwego.

Ati ‘‘Urubyiruko bagenzi banjye nabashishikariza gukora ubuhinzi kuko ubuhinzi ntabwo ari ugufata isuka ngo ujye mu murima uhinge, harimo no gukora ibikorwa bitanga umusanzu ku buhinzi (…) rero warize cyangwa se ufite ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga birashoboka ko wakubaka urubuga nkoranyambaga rufasha abahinzi, ni byinshi twakora nk’urubyiruko.’’

Israel Niyonshuti aherutse kwegukana igihembo cy’asaga miliyoni 11 Frw, muri Kanama 2023 mu marushanwa y’abashinze ibigo bikoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ubuhinzi yiswe ‘AYuTe Africa Challenge’, yateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kurwanya ubukene n’inzara (Heifer International), agakorerwa mu bihugu bya Afurika birimo Ethiopia, Kenya, Nigeria, u Rwanda, Senegal, Tanzania, Malawi na Uganda.

Akorana nurubyiruko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter