Search
Close this search box.

Urugendo rwa Nyirahategekimana watangije uruganda rutunganya ‘Roselle Hibiscus’

Nyirahategekimana Roselyne, ni rwiyemezamirimo ukiri muto warangije kaminuza mu birebana n’ubuhinzi, nyuma yo kurambirwa gushakisha akazi ntakabone ahitamo gutangira gukora umutobe w’imbuto (jus).

Ni umwe mu bahamya ibyiza n’iterambere bagejejweho na gahunda izwi nka YouthConnekt, yo guteza imbere urubyiruko binyuze mu gutera inkunga imishinga n’ibitekerezo byavamo imishinga.

Mu buhamya yatanze ku wa 23 Kanama 2023, ubwo hizihizwaga imyaka 10 ishize YouthConnekt ibayeho, mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame yavuze ko arangije amashuri yakoraga ibiraka by’ubuhinzi ariko akabihuza no gukora umutobe mu mbuto za ‘Roselle Hibiscus’ gusa wari umutobe wo kunywa we n’abo mu rugo iwabo.

Roselle, ni igihingwa gikunda kwera mu Rwanda, ariko kigira umumaro munini ku mubiri w’abantu, kigabanya umuvuduko w’amaraso, gifasha mu igogora kandi gifasha abantu gusinzira neza.

Mu 2014 nibwo Nyirahategekimana utuye mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Nyakabuye yashinze ikigo Work Roselyn Company, atangira gutunganya umutobe w’imbuto ahereye ku mafaranga ibihumbi 40Frw yari yakuye mu biraka.

Mu 2016 yaje gutizwa n’umurenge atuyemo inzu yo gukoreramo, aho yakoreshaga imashini nto mu gutunganya umutobe ungana na litiro 20 gusa ku munsi.

Mu ntangiriro za 2017, Nyirahategekimana yitabiriye irushanwa rya ba rwiyemezamirimo bato rizwi nka ‘YouthConnekt’, ariko ntiyabasha kwegukana igihembo.

Ati “Narababaye cyane ariko hari amahugurwa baduha muri ‘Bootcamp’, ayo mahugurwa yaramfunguye atuma ngenda mu rugo igitekerezo cyanjye ndakinoza.”

Aho niho yaje kujya muri gahunda ya BK Urumuri, Umushinga we wo gutunganya umutobe uza gutoranywa, yemererwa inguzanyo ya miliyoni 5Frw, kugira ngo abashe kwagura ibikorwa bye.

Icyo gihe, amafaranga yahawe yatumye ava ku gutunganya litiro 20 agera ku ziri hagati ya 200-300 z’umutobe w’amatunda n’ikimera cya hibiscus.

Ntabwo byarangiriye aho kuko amahirwe yakomeje kwisukiranya kuri Nyirahategekimana ndetse nyuma yaje guhabwa inkunga itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP, aho yahawe miliyoni 6Frw.

Ati “Ayo mafaranga yaramfashije, umushinga wanjye uraguka.”

Nyirahategekimana avuga ko kuri ubu amaze kwagura ibikorwa bye kuko afite abo bafatanya kuko akorana n’abahinzi bagera kuri 200, bari mu matsinda umunani. Afite kandi abakozi barindwi bahoraho.

Afite amasoko agemuraho uwo mutobe akora [Juis] arimo Simba Supermarket ndetse n’andi yo mu Rwanda no hanze yaho.

Uyu mukobwa avuga ko aherutse no kwitabira imurikagurisha mu Bufaransa, aho yavuye anagiranye ibiganiro n’abashobora kuzajya bagura uyu mutobe.

Nyirahategekimana avuga ko kuri ubu amaze kugira ubutaka bwa hegitari esheshatu agiye  gutangira kujya ahinga ndetse akaba yaravuye ku gutunganya umutobe kuri ubu akaba asya izi mbuto akazikuramo ifu ariyo yifashishwa mu kuba umuntu yakwikorera umutobe.

Kuri ubu kandi mu rwego rwo kwegera abakiliya be, Nyirahategekimana ibikorwa bye yabyimuriye i Nyarutamara mu Mujyi wa Kigali, i Rusizi asigaye ahakoresha nk’ahantu akura umusaruro w’iki gihingwa.

Inama ze ku rubyiruko

Nyirahategekimana yabwiye urubyiruko bagenzi be ko bakwiye kuva mu ngo iwabo bakajya gushaka amakuru ya gahunda zitandukanye zigamije kubateza imbere.

Ati “Nkagira inama urubyiruko ko rwajya rugera ku murenge, rukamenya ikigezweho, rugashaka amakuru kuko niyo ntangiriro yo gukira. Aha hasi mu murenge amakuru niho ahera kuko nanjye niho namenyeye YouthConnekt.”

Ikindi asaba urubyiruko ni ukuba inyangamugayo rukubahiriza gahunda z’abakiriya [ku bafite ibyo bakora cyangwa serivisi batanga].

Ati “Ugatanga serivisi neza, igihe ubonye isoko ukaryubahiriza, ugakorera ku gihe, ukaba inyangamugayo koko izo mbaraga bakubonaho, zikagaragara.”

Yakomeje agira ati “Ikindi ni ukwigirira icyizere, ndetse mbwira n’abantu batwumva ko nabo batugirira icyizere kuko turashoboye. Dufite imbaraga, ubwenge, ibitekerezo, banadushoramo amafaranga, ntibatinye gushora imari yabo mu mishinga yacu kuko turashobora.”

Nyirahategekimana yashimiye Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame udahwema gushyiraho gahunda zo guteza imbere urubyiruko n’igihugu muri rusange.

Nyirahategekimana ni rwiyemezamirimo muto watangije uruganda rukora ‘jus’

One Response

  1. Nyirahategekimana Roselyne mvuka mu karere ka Rusizi nka ba n’ umuyobozi w’ urubyuruko rukora ibijyanye n’ ubuhinzi muri ako karere. Mfite ikigo citwa Work Roselyne gitunganya igihingwa cya roselle hibiscus.
    Mbere yo kwitabira youth connect nakoraga ibiraka bisanzwe bijyanye n’ ubuhinzi ariko ngakora na Jus ya hibiscus muri cartier yo kwinywera n’abo tubana.
    Nyuma yo kumenya amakuru y’ amarushanwa ya youth connect muri 2017 naritabiriye, abandi barampiga sinabashije kubona ibihembo. Irushanwa nubwo ritampaye amafaranga, ryatumye nkanguka nuko igitekerezo cyo kunoza umushinga wanjye kivuka ubwo. Amahugurwa nakuye muri bootcomp yaramfashije cyane ku buryo byamfunguriye amarembo ku yandi mahirwe atandukanye , nko kuba narabonye loan ya Bk urumuri itangira inyungu kandi ntisabe ingwate ingana na miliyoni 5, ndetse n’ inkunga ya UNDP biciye muri ministeri y’ ibidukikije ingana na miliyoni 6.
    Ku batazi igihingwa cya Roselle Hibiscus, n’ igihingwa cyo mu bwoko bw’ indabo zitukura , gifasha cyane mu kuyungurura amaraso, muri digestion, kugabanya ibinure , kugabanya umuvuduko n’ ibindi. Benshi mukibona nk’ururabo ariko kuri njyewe ni imali.
    Uyu munsi dukoramo products zigera kuri 6, harimo izo twumisha (hibiscus dried flowers), izo dusya (hibiscus powder, hibiscus tea bags n’ ibindi
    Nyuma yo gutangirira I Rusizi duterateranya muri 2017, uyu munsi twariyubatse tunegera abaclients bacu kuko ubu dukorera muri incubation center ya Nyarutarama. Ubu, ducuruza agera kuri 28M ku mwaka adufasha guhemba abakozi bagera kuri 7 b’ urubyuruko bahoraho.
    Si ibyo gusa kuko tunakorana n’ abahinzi bagera kuri 200 bibumbiye mu matsinda 8 aduhingira hibiscus, bityo bikabafasha mu gutunga imiryango yabo no kwiteza imbere.
    Ubu dufite amasoko menshi atandukanye, harimo za supermarkets ziri hano mu Rwanda ndetse no mu bihugu duturanye, tukaba twarohereje sample mu bushinwa ndetse no bufaransa kuko nagize amahirwe akomeye yo kwigerera nyirizina muri expo mpuzamahanga yabereye mu bufaransa ryitwa SIAL.
    Kugeza ubu, imbogamizi ikomeye dufite ni kudahaza amasoko dufite, ariko mu rwego rwo kishakira ibisubizo tumaze kubona ubutaka bungana na ha 6 tuzahinga muri icyi gihembwe cy’ ihinga. Ndetse ndahamagarira n’ urubyuruko rushaka gukora ubuhinzi ko bahinga hibiscus nabo tukabagurira.
    Inama nagira urubyuruko , ni ukwegera abandi , bagashaka amakuru aho batuye mu mirenge , bagatinyuka kandi ntibacike intege kuko gukora business bisaba gutekereza kure no kwihangana.

    Murakoze

    Ibyo nibyo twavuze mwanditse ibitari byo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter