Search
Close this search box.

Impamvu urubyiruko rukwiye gutangira kuzigamira iza bukuru

Iterambere abantu bageraho rituruka ku ishoramari kuva ku rito kugera ku rinini bakora, byose bigatangirira mu kwizigama amafaranga ashobora gufatwa nk’aho ari make ariko mu gihe umuntu yihaye akabyara andi menshi.

Benshi bibuka ingero z’abantu batangiye kwizigama bakoresha agasanduku babikamo ibiceri, umunsi bagafunguye bagasangamo amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 500, bikababera intangiriro yo kwitwa abakire.

Ubu buryo bwo kwizigamira bya gakondo ariko bugira ingaruka zirimo no kuba mu bihe by’ibiza hari abatakaza ibintu byose bari baribitseho, bivuze ko inzira nziza ari ukubika mu bigo by’imari n’ibigega byashyiriweho gufasha abantu kuzigamira ibihe biri imbere.

Ku rwego mpuzamahanga hari n’umunsi washyizweho ugenewe kwizigama [31 Ukwakira] aho abantu bongera gukangurirwa kwizigama bagamije iterambere rirambye.

Ubuyobozi bw’Ikigega cy’Ubwiteganyirize cya Ejo Heza buvuga ko abantu bakwiye kumva ko umuco wo kwizigama utagenewe abakuru gusa, cyangwa abafite akazi gahoraho, ahubwo ngo uko umuntu abishoboye agiye agira amafaranga make yizigama byamufasha kubaho neza mu gihe kizaza.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Ejo Heza mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), Gatera Augustin, yabwiye KURA ko impamvu urubyiruko rukwiye gukangukira kwizigama ari uko iyo umaze igihe kirekire wizigamira abona inyungu nyinshi.

Yagize ati “Uko wizigamira igihe kirekire ni ko ugira inyungu nyinshi. Ni yo mpamvu tubona urubyiruko rubifitemo inyungu bitewe n’uko rufite igihe kirekire cyo kwizigama, kuko hari imyaka myinshi ngo rugere ku myaka 55. Turashaka gutangira kwigisha abantu kugira umuco wo kwizigama duhereye mu rubyiruko. Umuco wo kwizigama ukaba umuco mu Rwanda.”

“Tugiye kujya mu mashuri, tugiye kujya ahantu hose hari urubyiruko noneho umwana akure afite umuco wo kwizigamira. Turimo gukorana na Minisiteri y’Uburezi kugira ngo turebe ko hashyirwa mu nteganyanyigisho mu mashuri abanza n’ayisumbuye inyigisho zo kwizigama, abana bakure babizi nibamuha amafaranga akureho make yizigamire, natangira akazi ashyiremo menshi, kwizigama bikaba umuco.”

Kugeza ubu urubyiruko rungana na 31% by’abanyamuryango bose ba Ejo Heza, mu gihe gahunda ihari ari uko mu myaka itanu iri imbere bazaba bageze kuri 50%.

Birashoboka ko yatangwaho ingwate?

Gatera yavuze ko mu gihe umuntu yizigamye muri Ejo Heza aba ashobora kujya muri banki akorana na yo agahabwa inguzanyo, yaba yararengeje miliyoni 4 Frw z’ubwizigame, 40% yayo akamubera ingwate.

Ati “Iyo ufite ubwizigame bwa Ejo Heza harimo inyungu nyinshi harimo ko bakubera ingwate. Iyo ufitemo arenze miliyoni enye, baguha 40% y’amafaranga yawe yose ariko asigaye ntajye munsi ya miliyoni enye.”

Gatera avuga ko bari gutekereza uburyo hakongerwa inyungu zo mu gihe kigufi umuntu yajya aboba binyuze mu bwizigame bwo muri Ejo Heza.

Ati “Dufite gahunda ikiri mu mushinga y’uko twakongera inyungu y’igihe kigufi. Kugeza ubu kugira ngo ubone inyungu z’igihe kigufi ni uko waba warengeje miliyoni enye, nabwo ugafata 40% uyajyanye gushaka icumbi cyangwa kwishyura amafaranga y’ishuri. Turi gutekereza ku buryo umunyamuryango wacu cyane cyane urubyiruko yagera ku mafaranga yizigamye ku buryo yagera ku mafaranga yizigamye ni yo ataba yose ariko akagira ayo abona kugira ngo akemure ikibazo runaka.”

Yanasobanuye ko mu gihe umuntu agize ubumuga buhoraho ahita ahabwa ubwizigame bwe bwose, naho ugejeje imyaka 55 yararengeje miliyoni enye akaba ashobora kugabwa 25% yayo andi akayahabwa buri kwezi.

Abanyamuryango ba Ejo Heza ni miliyoni 3,3 ariko abazigama mu buryo buhoraho ni miliyoni 2,8. Mu banyamuryango bashya binjira, 50% bagomba kuba ari urubyiruko.

Ubwizigame bw’abanyamuryango bose ni miliyari 49 Frw zirimo miliyari 36 Frw z’ubwizigame, umunani y’inyungu na miliyari zisaga eshanu Leta yashyizemo.

Muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1) biteganyijwe ko nibura abaturage miliyoni 3,5 Frw bazaba bizigama mu buryo buhoraho muri Ejo Heza kandi bakazaba bagejejemo miliyari 61,4 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter