Hari benshi bakuka imitima buri uko bumvise inkuru zijyanye no kwisiramuza, akenshi bakabiterwa no kutagira amakuru ahagije ndetse no kutamenya uburyo bikorwamo.
Hari uwo nigeze kumva agira ati “ubwo se bakoze ikosa bagahita bankata igitsina cyanjye cyose?” Gusa tutanarinze kujya kure, umuntu nk’uwo namwizeza ko ibyo bitazamubaho.
Iki gikorwa Bibiliya yita “gukebwa”, mu buryo bwo kugisobanukirwa byoroshye, ni ukuvana agahu gato k’ahagana hejuru ku mutwe w’ubugabo.
Igi gikorwa gikorwa ku mahitamo ya nyir’ubwite uretse ko hari n’ababyeyi babihitiramo abana babo bakiri bato nk’uko no mu mateka ya Bibiliya abo muri Israel babigiriraga abana babo b’abahungu nyuma y’iminsi umunani bavutse. Ni ukuvuga ko ari igikorwa gishobora kubaho bishingiye ku muco, idini cyangwa impamvu z’ubuzima.
Nubwo hari benshi batinya kwiyumvisha ko hifashishwa urwembe cyangwa icyuma cyabugenewe nk’umukasi, bagakurwaho ako gace k’umubiri wabo; kwisiramuza ni igikorwa kibumbatiye ibyiza byinshi ari nabyo tugiye gukomozaho muri iyi nkuru tukugaragariza impamvu ukwiye kubikora.
Isuku
Kwisiramuza ni uburyo burambye bw’isuku ku myanya y’ibanga y’umugabo ndetse no mu gihe cyo gukaraba gusukura iyo myanya biba byoroshye cyane ugereranyije n’uko bigenda iyo umuntu atavanishijeho ako gace.
Bigabanya ibyago byo kwibasirwa na ‘infections’ zo mu nkari
Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko kwisiramuza bigabanyiriza ibyago uwabigize ku kuba yakwibasirwa na infections zo mu nkari. Nubwo ubusanzwe ku bagabo ibi byago bidakunze kuba byinshi, ni byiza kuzirikana ko n’ako gato gashobora kuzana impinduka ku buzima bw’umuntu.
Bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Nubwo kwisiramuza atari igikorwa gisimbura kuba umuntu yakora imibonano mpuzabitsina ikingiye, byagaragaye ko icyo gikorwa gifasha uwagikoze kuba atakwibasirwa n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo na SIDA, imitezi n’izindi ku rugero byaba ku muntu utarabashije kwisiramuza.
Bifasha kumara umwanya muremure mu gihe cyo gutera akabariro
Nk’uko bihamywa n’abaganga batandukanye, gukebwa bifasha umugabo kuba yamara umwanya muremure mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina ugereranyije n’uwo abatarabikoze bamara.
Nubwo ubusanzwe kwisiramuza bituma icyumviro cyo gukorwaho kuri icyo gice kigabanya imbaraga, hagaragazwa ko ibyo bitagira ingaruka ku migendekere myiza y’igikorwa cyo gutera akabariro, ndetse kuvanaho kariya gahu byongera umwanya umuntu yari kugerera ku gasongero k’ibyishimo, bigatuma icyo gikorwa kibasha kumara umwanya muremure abakirimo bari kwishimana.
Ku b’igitsinagore
Ni byiza ko mumenya ko gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu usiramuye, bigabanya ibyago byo kuba yabanduza indwara ziyanduriramo. Si ibyo gusa kuko na ya suku irambye ibafasha kwizihirwa, tutanirengagije na wa mwanya uhagije wo kunezeranwa n’umukunzi maze mugashira ipfa.
Ushobora rero guhitamo gukomeza kumera uko wari umeze cyangwa ugafata umwanzuro wo kwisiramuza ukurikije ibyiza byabo ubonye, icyangombwa ni uko ufata umwanzuro ushingiye ku kugira amakuru kuri iyi ngingo kandi ukanamenya ko ari ingenzi kugana inzobere mu by’ubuzima igihe cyose ugize amatsiko cyangwa ukeneye inama kuri iyi ngingo.
One Response
Urabe wumva Nsabi!