Search
Close this search box.

Kwita Izina: Queen Kalimpinya na Umuhoza Ineza Grace bahaye umukoro urubyiruko

Queen Kalimpinya wigeze guhatanira ikamba rya Miss Rwanda hamwe na Umuhoza Ineza Grace, ni bamwe mu rubyiruko bise izina abana b’ingagi mu muhango wabaye ku nshuro ya 19. Bibukije urubyiruko ko bagomba kugira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kurengera ibidukikije.

Kwita Izina ni kimwe mu bikorwa u Rwanda rukora bigamije kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko ingagi zo mu misozi nk’inyamaswa mu myaka yashize zari zitangiye kuzimira.

Uyu muhango ufite inkomoko ku muco nyarwanda kuko n’ubusanzwe, mu Rwanda rwo hambere, umwana wavukaga, yakorerwaga ibirori byo kumuha ikaze mu muryango, akitwa izina.

Ku ngagi, ni n’umwanya mwiza wo gushimira abaturage baturiye Pariki ku bw’uruhare rwabo mu kuzibungabunga, kuko ubu basobanukiwe akamaro kazo, abari ba rushimisu bakabivamo ahubwo bakaba bakora ibikorwa byo kurengera ibi binyabuzima.

Ingagi 23 zavutse muri uyu mwaka no mu mpera z’ushize, ni zo zahawe amazina. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, uhereye ku byamamare mpuzamahanga ukageza no ku banyarwanda b’indashyikirwa mu bikorwa bitandukanye.

Muri bo, harimo Ineza Umuhoza Grace. Uyu mukobwa yashinze umuryango witwa Green Protector. Ni umuryango utegamiye kuri leta ugamije kurengera ibidukikije.

Mu 2021 yahawe igihembo na USAID nk’umwe mu bahize abandi mu mishinga igamije kurengera amazi muri gahunda yitwa “WaterOurImpact”.

Ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije abibona nk’inshingano za buri muntu wese by’umwihariko. Ati “Dukwiriye kuba inshuti z’ibidukikije, ntidukwiriye kubyangiza, dufite inshingano zo gukosora ibitarakozwe neza. Ibidukikije ni ubuzima.”

Ineza yise ingagi izina rya Bigwi. Ivuka kuri Kurinda mu muryango wa Ntambara. Yavuze ko yifuza ko ingagi yise, yazakura yumva ko irinzwe neza, nta kintu cyayihungabanya.

Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yasangije abari bitabiriye uyu muhango uburyo ibidukikije ari umutungo ntagereranwa abantu batunze. Ati “Ibidukikije bishobora kubaho tudahari, ariko twe ntitwabaho bidahari. Nitwihutira gufata ingamba, tuzabasha guhindura urwo ruhererekane rw’ubuzima ntirukendere.”

Kalimpinya Queen wahataniye ikamba rya Miss Rwanda akaba n’umwe mu bakobwa basiganwa ku modoka mu gihugu, yabonye umwanya wo Kwita Izina ingagi.

Yasobanuye ko mu gihe urubyiruko rwagira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, hari icyizere ko ahazaza hazaba heza kurushaho.

Ati “Hari icyizere mu rubyiruko.”

Yise ingagi yo mu muryango wa Agashya ibyarwa na Inyenyeri. Izina yayihaye ni Impundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter