Search
Close this search box.

Ibaruwa ifunguye ku bakomeye ku ibanga ry’ubusugi

Nta wabura gukurira ingofero abagikomeye ku ibanga ry’ubusugi, si icyo gusa ahubwo binajyanye no kwemera kubaho bafite amatsiko y’uko kubutakaza bimera. Nta watera amabuye kandi abavuye muri icyo cyiciro kuko ni amahitamo y’umuntu.

Uyu munsi turakomoza kuri byinshi aho usanga hari abagiye bongorerwa ku byerekeye ubuzima bw’imyororokere by’umwihariko ibirebana n’ubusugi.

Hari abibwira ko gutakaza ubusugi ari byo bigaragaza umuntu usobanutse mu bandi ariko ukuri ni uko icyo kitaguhesha kuba umuntu w’indashyikirwa. Icy’ingenzi kuri iyi ngingo si ukugumana cyangwa gutakaza ubusugi na cyane ko bikwiye kuba amahitamo bwite y’umuntu ahubwo icya ngombwa ni ukugira amakuru ahagije ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Ukwiye kuzirikana ko ubusugi ari nk’ikarita kandi ko ari wowe uhitamo niba uri buyikine ndetse ukanihitiramo igihe uri bubikorere.

Icya kabiri ni ikijyanye no gutekereza ibintu ugendeye ku byo wabonye muri za filimi cyangwa andi mashusho ushobora kuba warakubitanye na yo harimo n’ay’urukozasoni. Aha cyane cyane ababwirwa ni abagikomeye ku ibanga ry’ubusugi.

Kugira ngo utazatungurwa ukaba wabona ibitandukanye n’ibyo wari witeze, ntugomba kugendera ku byo waboneye muri Hollywood cyangwa ku zindi mbuga runaka za internet, ahubwo ukwiye kuzirikana ko ibi bikora cyane ku marangamutima y’umuntu, bishobora no kuzamurira umuntu ubushagarira, buri wese bimubaho mu buryo bwe hamwe na mugenzi we.

Ganira byimbitse n’umukunzi ku ngingo y’imibonano mpuzabitsina

Mbere y’uko wisanga mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina na ka gaseke wari warapfundikiye igihe kagapfundurwa, fata umwanya wo kuganira n’umukunzi wawe mu buryo bwimbitse. Aha mushobora kwiha imbibi ntarengwa, mushobora gukomoza ku buryo bwo kwirinda mwakoresha, mukaba mwanakomoza kuri za ndwara mushobora guhurira na zo muri icyo gikorwa.

Wishingira ku byo ufata nk’ubumenyi ufite kuri iyi ngingo, ahubwo ha agaciro igishobora guturuka hagati yawe n’umukunzi wawe.

Irinde impuha zivugwa ku busugi

Hari igihe uzumva abakubwira ko umukobwa w’isugi iyo akoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere adashobora gusama. BARABESHYA! Uretse icyo, hari abavuga ko gukora imibonano mpuzabitsina hifashishijwe udukingirizo tubiri icyarimwe, ari byiza kurusha uko wakwifashisha kamwe; aha na ho BARABESHYA!

Gushaka gukoresha udukingirizo tubiri icyarimwe bishobora guteza ibyago kuko ubwatwo dushobora gukubanaho tugacika maze abashakaga kwikingira bagahura n’ibyago bari bahunze.

Hari n’izindi nkuru zivuga ko buri gihe iyo umuntu w’isugi akoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere ava amaraso. SI IHAME! Bamwe bishobora kubaho, abandi ntibibeho kuko imibiri y’abantu iba itandukanye.

Agakingirizo si ngombwa! Iki na cyo ni ikinyoma ntukabyakire. Uragakeneye, uzagakenera kandi ugomba kugakenera.

Dore ibyo guhora uzirikana

Hora uzirikana ko kwikingira ari ingenzi kandi ari ngombwa. Kwisuzumisha bihoraho ukareba uko ubuzima bwawe buhagaze na byo ni ngombwa cyane.

Abakiri amasugi cyane cyane nubwo n’abandi badahejwe, bakwiye gukora ibishoboka byose bakaba bafite ubumenyi n’amakuru ku ngingo yerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere kugira ngo n’igihe cy’amahitamo yabo yo kwirekura, kizagere bifitiye icyizere, badahuzagurika kandi banafite imyumvire yisumbuye kuri iyo ngingo.

Birashoboka ko wagira amatsiko ariko kandi ntibikubuze kugira amakuru y’ingenzi ku ngingo runaka kugira ngo no mu gihe cyo gufata umwanzuro, ubashe gufata ukwiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter