Search
Close this search box.

Urugendo rwa Cyusa wiyemeje gufasha abana kudata ishuri ahereye kuri buruse yahabwaga

Cyusa Ian Berulo, ni umusore wo mu murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi, watangije gahunda yise ‘Murengere atararenga’ mu rwego rwo guharanira ko ikibazo yahuye nacyo kigatuma ava mu ishuri imyaka itatu kitakomeza kuba ku bandi.

Uyu musore uri kwiga amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye no kubaka amahoro no gukemura amakimbirane, yabwiye KURA ko mu mwaka wa 2000, ubwo yari ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza yabuze 100Frw y’ishuri bituma arivamo amara imyaka itatu atiga.

Ati “Namaze imyaka itatu ntiga ndagira inka ngakora n’indi mirimo yo mu rugo. Ndashimira Perezida Kagame washyizeho gahunda y’uburezi kuri bose, abana bakigira ubuntu kuko byatumye nsubira mu ishuri”.

Aya mahirwe yo kwigira ubuntu, uyu mwana w’umuhungu wari umukene ku buryo adashobora kubona amafaranga 100Frw yo kwishyura ishuri yayabyaje umusaruro, maze ageze mu mwaka wa kabiri wa kaminuza, atangira kuzirikana ko hari abana bari mu buzima nk’uko yakuriyemo, bituma atagira kwigomwa amafaranga make ku yo Leta igenera abanyeshuri biga muri kaminuza (bourse) kugira ngo agoboke abari mu buzima nk’ubwo yakuriyemo no guharurira amayira abashobora kuzabunyuramo.

Cyusa wataye ishuri imyaka itatu yarabuze 100Frw yatangije urugamba rwo kurinda abana guta ishuri

Icyo gihe amafaranga yo gutunga abanyeshuri biga muri Kaminuza yari akiri 25,000Frw ku kwezi. Nubwo icyo gihe hari abanyeshuri babonaga ko aya mafaranga adahagije, Cyusa we ibyo ntiyabyitagaho ahubwo buri kwezi yigomwaga 5000Frw akaguriramo inkwavu abana bane bo miryango itishoboye.

Aba bana abigisha gukorera ku ntego, ku buryo amafaranga make bakuye mu bworozi bw’inkwavu bayizigama, bakagura andi matungo magufi nk’ingurube, ihene n’intama ndetse bamwe muri bo ubu batunze inka bakuye muri ubu bworozi.

Iyi gahunda ituma aba bana bazamuka bafite ubushobozi bwo kwikemurira utubazo tumwe na tumwe bitabaye ngombwa ko bitabaza ababyeyi babo kuri buri kimwe.

Ati “Nagira ngo ndinde abana kuzababara nk’uko nababaye, kandi nubwo bitaragera aho twifuza ubona bigenda biza kuko mu bana nafashije harimo batanu baguze inka, harimo ufite ingurube eshanu, abandi bagiye bafite ihene, inkoko n’indi mitungo itandukanye”.

Iyi gahunda yo gufasha abatishoboye kwishakamo ubushobozi ayifashwamo n’umuryango yatangije witwa Berulo foundation umaze kubakira ubushobozi abagera 2050 barimo abarenga 100 bari barataye ishuri yafashije barisubiramo.

Abana bigishijwe korora inkwavu no gucunga neza amafaranga ava muri ubu bworozi biri kubafasha kwivana mu bukene

Murengere atararenga

Nyuma yo kubona ko ibikorwa akorera mu turere twa Karongi, Rulindo na Bugesera biri gutanga umusaruro yafashe umwanzuro wo kubyagura ariko noneho akibanda cyane kuri gahunda yo gusubiza mu ishuri abana baritaye.

Ku wa 20 Kanama 2023 nibwo Cyusa yatangije gahunda yise ‘Murengere atararenga’ ateganya ko izahera mu Karere ka Karongi ikazagenda igaba amashami hirya no hino mu gihugu.

Mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda biteganyijwe ko muri buri mudugugudu uzaba afite abantu babiri bitwa ‘Inshuti za Kunda ishuri’. Aba bazajya bakorana n’ubuyobozi bw’ishuri, hanyuma mu gihe hari umwana uri gusiba ishuri cyane cyangwa uwarivuyemo, ubuyobozi bw’ishuri bwiyambaze inshuti za kunda ishuri zibufashe gushaka amakuru ku mpamvu iri gutera abo bana kuva mu ishuri.

Cyusa arateganyaga kandi gushyira mu mashuri amatsinda y’abanyeshuri n’abarimu agamije guhangana n’ikibazo cyo guta ishuri (Zero dropout clubs).

Ati “Iyo club izaba ifite inshingano gukurikiranira hafi wa mwana wari warataye ishuri warigaruwemo kugira ngo atazongera kurita akagenda”.

Mu bizakorwa muri iyi gahunda ya Murengere atararenga harimo no gushyiraho ikigega cyo gufasha abana bizagaragara ko ubukene aribwo buri gutuma bata ishuri.

Ati “Inshuti za kunda ishuri zizajya zidufasha kumenya niba uwo mwana akeneye inkunga y’amafaranga cyangwa akeneye ubundi bufasha. Uwo bizajya bigaragara ko yataye ishuri kubera ubukene tuzajya dukura amafaranga muri Murengere atarenga fund afashwe gusubira mu ishuri”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi Mukase Valentine yashimye gahunda ya Murengere atararenga avuga ko ije kubunganira muri gahunda basanzwe bakora zo gusubiza abana mu ishuri.

Ati “Ni igikorwa twakiranye yombi kubera ko kigiye kudufasha mu bukangurambaga bwo gukundisha abana ishuri, ndetse no gukangurira ababyeyi kwitabira kujyana abana mu ishuri”.

Visi Meya Mukase yijeje Cyusa ubufatanye mu ishyirwamubikorwa ry’iyi gahunda ya Tumurengere atararenga avuga bazakomeza kugirana ibiganiro no gukorana bya hafi kuko gahunda ye ihuye neza n’inshingano z’ubuyobozi bw’akarere zo gusubiza abana mu ishuri no kubafasha kutarivamo.

Umwaka ushize w’amashuri warangiye mu karere ka Karongi habarurwa abana 706 bataye ishuri. Muri iki gihe cy’ibiruhuko aka karere karateganya kwifashisha gahunda y’intore mu biruhuko mu gushishikariza abana bataye ishuri kurigarukamo.

Bamwe mu babyeyi basanga umwana wataye ishuri akajya mu muhanda umubyeyi we nawe akwiye kujyanwa mu bigo by’inzererezi
Batanu mu bana Cyusa yafashije korora inkwavu bamaze kugura inka zabo bazikuye mu bworozi bw’inkwavu
Cyusa Ian Berulo agiye kuzenguruka mu mirenge yose y’akarere ka Karongi ashishikariza abana kutava mu ishuri no gufasha abarivuyemo kurigarukamo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter