Muri iki gihe, urwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli ni zimwe mu nzego ziri kuzamukana ingoga mu Rwanda ndetse nko mu 2019, abantu bagera ku 164 000 babonye akazi muri uru rwego, aba bakaba bangana na 4% mu rwego rw’umurimo mu gihugu ndetse usanga ari ho abagore benshi n’urubyiruko babonye akazi ugereranyije n’izindi nzego.
Uretse kubura abarushoramo imari, urwego rw’amahoteli mu Rwanda rwanagiye ruhura n’ibibazo byo kubura abakozi babifitemo ubumenyi, icyakora Sonia Iraguha kuri iyi nshuro aradusangiza inama n’uburyo atekereza ko bushobora gufasha mu gukuraho izo mbogamizi zose zagiye ziboneka muri urwo rwego.
Sonia Iraguha ni we nyiri Bicu Lounge iherereye rwagati mu mujyi wa Kigali. Afite ubunararibonye mu by’itumanaho no kwakira abakiliya na yombi aho yagiye akorana n’ibigo bikomeye mu Rwanda, muri Kenya, i Paris mu Bufaransa mbere y’uko atangiza ubucuruzi bwe mu Rwanda.
Kugira ubuhanga mu itumanaho n’ubumenyi mu kuvugana n’abantu ni bimwe mu by’ingenzi muri uru rwego ndetse uretse abo bafite ubumenyi bakuye mu kwiga amashuri, uru rwego runakenera ubumenyi bw’abantu basanzwe ndetse n’imbaraga zabo.
Icya mbere Iraguha abona nk’urufunguzo rw’ibanze muri uru rwego, ni ukumenya kuvugana n’abantu mu buryo buboneye.
Kuri iyi ngingo, Iraguha avuga ko “kugira ngo ubashe kuvugana n’abakiliya bawe, ugomba kuba ufite ubushobozi bwo kuvuga Icyongereza cyiza, rumwe mu ndimi zikoreshwa cyane mu bukerarugendo n’amahoteli.”
Mu nama atanga kugira ngo ubashe kwesa imihigo muri uru rwego, avuga ko ugikubita amaso umukiliya, icya mbere uba ukwiye gukora ari ukumuha ikaze umumwenyurira. Ahamya ko ako kamwenyu ari urufunguzo rwa byose kuko bigena uko umukiliya ari buryoherwe na serivisi ugiye kumuha.
Agaragaza ko umukiliya ashobora kukugana yiteze ibirenze ntabibone, ariko kandi akanatanga inama z’uko wakwitwara muri icyo gihe. Ati “shimira umukiliya hanyuma umubwire ko uvugisha Umuyobozi ibitamunyuze bigashyirwa mu buryo.”
Iraguha rero avuga ko mu kwakira umukiliya, uburyo umuvugishamo, uko umusubiza ari ho hahishemo ibanga kabone nubwo yaba atabonye byose uko yabyifuzaga.
Atanga kandi inama ko niba hari icyo utumvise neza cyangwa se niba hari icyo umukiliya adasobanukiwe, ntacyo bitwaye gusubiramo inshuro ebyiri.
Izera neza ko umukiliya asobanuriwe kandi nawe wumvise neza icyo akeneye kugira ngo uze kubasha kumuha serivisi nziza ishoboka. Ikindi kandi yibutsa ko ukwiye guhora witeguye gusubiza vuba kandi mu buryo buboneye. Aha ni nko mu gihe watswe fagitire, cyangwa indi serivisi. Kubikora vuba bituma bagaruka.
Kwita ku rurimi nab yo ukwiye kubifata nk’ikintu cy’ibanze, ndetse Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, ku bufatanye na MasterCard Foundation hamwe na Education First, bari gutanga ku buntu amasomo y’Icyongereza mu buryo bw’iya kure ku buryo ubasha gukeneka icyongereza gikoreshwa mu bukerarugendo n’iby’amahoteli.
Abakora mu rwego rwo kwakira abantu basabwa kumenya gufata neza ababagana
Kwakira umukiliya neza ni kimwe mu bishobora gutuma yiyumvamo ibyo ukora
Urwego rwo kwakira abantu ni rumwe mu zitanga akazi ku mubare munini w’urubyiruko
Sonia Iraguha washinze ‘Bicu Lounge’ avuga ko kwakira abakiliya neza bihera mu buryo ubavugisha