Search
Close this search box.

Uwamahoro Malaika yahishuye ibanga ryateza imbere uruganda ndangamuco mu Rwanda

Umuhanzikazi Uwamahoro Malaika yagaragaje ko ubufatanye hagati y’abafatanyabikorwa n’abahanzi ari bwo zingiro ryafasha kuziba icyuho kikiboneka mu ruganda ndangamuco mu Rwanda.

Yabigarutseho mu Iserukiramuco AIC 2023 ryateguwe na Africa in Colors, rihuza abantu baturutse impande zitandukanye ku Mugabane wa Afurika bahuriye ku kuba babarizwa mu ruganda rw’ubuhanzi n’ubugeni.

Iri serukiramuco ryahurije hamwe ba rwiyemezamirimo batandukanye bagiye batangiza ibikorwa n’ibigo by’ikoranabuhanga, ibishingiye ku muco, abavuga rikumvikana, abashoramari, abahanga udushya n’abandi.

Africa in Colors ifasha abahanzi kumenya uburyo bakwigobotora ibibazo n’imbogamizi bahura na zo mu kazi kabo ariko kandi inatanga amahirwe yo kumenya gahunda na politiki zihari zerekeye ubuhanzi, ibyo Leta yifuza, n’uko bashobora gutanga umusanzu mu by’ubuhanzi n’ubugeni.

Mu kiganiro n’uyu muhanzikazi umaze kugira izina rikomeye muri Sinema y’u Rwanda, Malaika yakomoje ku mbogamizi bahura na zo ashingiye no ku zo we yanyuzemo.

Yavuze ko kubona studio no kubona abatunganya indirimbo n’ibindi, bafungutse kandi bashaka gukorana neza n’abahanzi ku nyungu z’impande zombi mu gihe kirambye, bikiri ikibazo.

Ati “Uko ngiye muri studio akenshi, nakirizwa no kumbaza ngo ni iki ushobora gukora mu gihe gito? Ukabona ko nta mwuka wo gukorana mu buryo burambye uba uhari kandi hakabayeho gusobanukirwa ko hari ibintu runaka dushobora kugeraho bisabye igihe kirekire.”

Uyu muhanzi avuga ko igihe tugezemo gisaba kwitondera ibintu. Yanavuze ko ikindi kikigoranye ari ikijyanye na serivisi zo kugeza ibihangano ku bantu n’ahantu hatandukanye, kitaragera ku rugero ruhagije mu Rwanda.

Ati “Nibwira ko uburyo bwo kugeza ibihangano ku bantu tutarabasha kubugeraho kuko usanga uburyo buhari ubwinshi ari ubw’ibigo bikorera muri Amerika aho kuba mu Rwanda. Icyo gihe rero birankomerera iyo nshatse kuba hari urubuga runaka rw’ikoranabuhanga nashyiraho igihangano cyanjye ndetse no kubona amafaranga bikaba uko.”

Uruganda ndangamuco ruracyarimo ibyuho n’ahantu henshi rugifite intege nke ndetse abarubarizwamo bagaragaza ko politiki n’amategeko bihari birengera umuhanzi n’igihangano, bidahagije ndetse ko nta n’ingamba zihari zifatika ziteza imbere uru rwego.

Leta yatunzwe urutoki havugwa ko idashyira imbaraga zikenewe mu gushyigikira no gushyiraho amategeko afasha uruganda ndangamuco kurushaho kumera neza.

Uretse ibyo, hanakomojwe ku mikoro make atangwa n’ibigo bigerageza gushyigikira abahanzi, ibyo byose bigatuma uru rwego rurushaho kwirengagizwa, iby’umutungo mu by’ubwenge ntibihabwe agaciro maze uruganda rukadindira biturutse ku kuba Abanyarwanda b’abashoramari na bo barugana baseta ibirenge.

Malaika wakinnye muri Filime “Lady of the Nil” yavuze ko izo mbogamizi zose zikwiye kwitabwaho zikavanwa mu nzira. Yaboneyeho guhamagarira abafatanyabikorwa kwiyemeza mu buryo bwuzuye bagashaka ibisubizo bifitiye igihugu akamaro n’ababarizwamo muri rusange.

Ati “Ntekereza ko habaho kwitwara cyane nk’abari mu biro iyo bigeze ku bafatanyabikorwa, hakanabaho gukerereza ibintu cyane ku buryo bishobora guca intege abahanzi kubera kwizezwa ko bagiye gufashwa ariko iminsi igashira indi igataha bitarakorwa.”

Yasabye rero ko abo bafatanyabikorwa bagerageza gusa n’abaca bugufi bakiyoroshya ntibamere nk’abari mu biro kugira ngo byorohereze abahanzi kubisangaho maze imikoranire ibe nta makemwa.

Malaika wari watoranyijwe mu bahatanira ibihembo by’uwahize abandi kwitwara neza “Best Solo Performance” muri 2019 VVD Award kubera uko yitwaye mu Mukino “Miracle in Rwanda” ugaruka kun kuru y’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yizera ko ubuhanzi bushobora kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu by’u Rwanda.

Yagiriye inama abahanzi bakiri bato gushaka no kuyoboka uburyo bwose bwabafasha kubyaza amafaranga ibihangano byabo kuko byababera isoko yo kubona imibereho ndetse bikagirira akamaro ubikora n’igihugu muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter