Search
Close this search box.

Impamvu zibumbatiye ubwiyongere bw’urubyiruko rwandura SIDA

Inzego z’Ubuzima mu Rwanda zivuga ko ikibazo cy’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu rubyiruko gihangayikishije cyane, kuko iki cyiciro ari cyo kigaragaramo ubwandu bushya bwinshi muri iyi myaka, bungana na 35% by’abandura bose.

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’Ingo, DHS, bwa 2020 bugaragaza ko 59% by’abakobwa bafite imyaka iri hagati ya 15 na 24 bafite ubumenyi buke ku gakoko gatera SIDA no kukipimisha, mu gihe abahungu ari 57% badafite ubwo bumenyi.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko mu bantu ibihumbi bitanu bandura ku mwaka, abangana na 35% ari urubyiruko.

Hapimwe abantu bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49, ubwandu bwinshi bugaragara mu batuye Umujyi wa Kigali n’uturere tumwe tw’Intara y’Iburasirazuba turimo Rwamagana, Bugesera, Kayonza na Gatsibo, hamwe na Nyamasheke na Kamonyi.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya Virusi itera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri RBC, Dr Ikuzo Basile, yabwiye Kura ko mu biri kwenyegeza agakoko gatera SIDA mu rubyiruko harimo abana bishora mu busambanyi bakiri bato no gukoresha ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Ikigaragara cyane gituma urubyiruko rwandura SIDA harimo ubumenyi buke ari na cyo muri iyi minsi duhanganye na cyo, ikindi usanga urubyiruko rwishora mu busambanyi bakiri bato ku buryo na byo bibongerera ibyago byo kwandura.”

“Hari kandi ibijyanye no kuyivuga haba mu ngo tuyibwira abana, usanga ababyeyi dusa nk’aho twadohotse ku kubaganiriza ku cyorezo cya SIDA, kimwe no gukoresha inzoga, ibiyobyabwenge bibongerera ibyago byo kwandura kuko bibashora mu ngeso z’ubusambanyi.”

Imibare igaragaza ko abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bagiye kwisuzumisha ku bigo nderabuzima n’ibitaro batwite, nibura Intara y’iburasirazuba ifite 12% mu gihe impuzandengo yo ku rwego rw’igihugu ari 7%, bivuze ko abakiri bato muri iyi Ntara bakora imibonano mpuzabitsina ku bwinshi ku buryo byabaviramo kwandura Virusi itera Sida.

Dr Ikuzo yatangaje ko hari n’urubyiruko usanga rufite ikibazo cy’ubukene rukararikira ubuzima rubona ku bandi bantu, na byo bikaza mu bituma rwishora mu mibonano mpuzabitsina ishobora gutuma rwandura agako gatera SIDA.

Yatangaje ko abahungu bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19 baba bafite ibyago bike byo kwandura, na ho abakobwa ngo kuko baba bafite ibyago byo gushukwa n’abo bangana kimwe n’abababaruta usanga bituma bibasirwa cyane

Ati “Twabonye abangavu ari bo bagira ibyago byinshi byo kuba bakwandura virusi itera SIDA kuko hari uguhura na bagenzi babo bangana, hari ugushukwa n’ababyeyi babaruta, urumva ni bo baba bafite ibyago.

“Hari gahunda yihariye ishinzwe abangavu, twarayitangiye kandi dukomeza kugenda dufatanya n’abafatanyabikorwa, mu turere twinshi tumaze kuyigezamo tugenda tureba rwa rubyiruko rw’abakobwa bagiye bafite ibibazo kurusha abandi tukabafasha kubagezaho serivisi zo kwirinda, zaba iz’imyororokere no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”

RBC ivuga ko gahunda yo gufasha abangavu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yatangiye mu 2018, itangirira mu turere tumwe ariko ubu imaze kugera mu Turere 23.

Hari kandi no kwita ku byiciro bikigaragaramo ubwandu cyane birimo abakora umwuga w’uburaya, abaryamana bahuje ibitsina n’abakobwa bari hagati y’imyaka 18 kugera kuri 24.

Hashyizwe imbaraga mu gusanga urubyiruko mu byo rukunda

Dr Ikuzo avuga ubukangurambaga bwakorwaga mu gihe SIDA yari ikica bantu mu bihe byashize atari bwo bugikoreshwa. Ubu basigaye bareba ibyiciro byibasiwe kurusha ibindi bakaba ari byo bakoraho ubukangurambaga.

Ku cyiciro cy’urubyiruko ho “tugerageza kureba urubyiruko aho ruri, tujye ku mbuga bahuriraho dushyireho ubutumwa, cyangwa tubasange mu bitaramo bakora. Turashaka no gushyira imbaraga muri bya bigo by’urubyiruko kuko biri henshi kandi bitanga serivisi nyinshi ku rubyiruko.”

Dr Ikuzo avuga ko mu bihe biri imbere bateganya gukorana n’inzego zishinzwe uburezi ku buryo mu mashuri hajya higishwa uburyo bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Kugeza umu Rwanda ubwandu bwa HIV mu Rwanda buri kuri 3%. Abantu bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida ari 218.314.

One Response

  1. Iyi nkuru yanditse neza cyane! Hari ikindi kibazo tumaze kubona iyo tuganira n’urubyiruko rutubwira ko imibonano mpuzabitsina idakingiye (badakoresheje agakingirizo) ariyo ibaryohera. Aka rero ni akaga gakomeye. Bazaturebere uko ikibazo cy’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina gihagaze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter