Search
Close this search box.

Amafaranga yakuye mu gukoropa yamugejeje ku gushinga inzu y’imideli ‘Kwesa’

Nta muntu n’umwe ugera ku nzozi ze adatangiriye ku busa, ahantu rimwe na rimwe wumva ukibaza uburyo ibyo bintu byashobotse. Ni nako byagenze kuri Nsengiyumva Alain Abraham ufite inzu ihanga imideli yise “Kwesa”.

Imyenda akora yatangiye kumenyekana cyane mu mpera za 2022. Icyo gihe ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amafoto y’abakobwa n’abasore bambaye imyambaro ishushanyijeho imigongo cyangwa iyanditseho ijambo ‘Rwanda’.

Mu ntangiriro z’umwaka w’imikino mushya wa 2023/24, amata yabyaye amavuta kuri uyu musore, maze Kwesa iba umufatanyabikorwa uzambika Rayon Sports imyambaro yo mu kibuga n’iy’abafana.

Kwesa ni igitekerezo Nsengiyumva yakomoye mu Bushinwa aho yigaga Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga.

Uyu musore w’imyaka 25, ni umuntu ukunda imikino n’imideli. Yatangiye guhanga imideli yifashishije amafaranga yakuraga mu kazi ko gukoropa yakoraga mu Bushinwa, agakora imipira akandikaho ijambo Rwanda.

Buhoro buhoro, Abanyarwanda batuye mu Bushinwa bishimiraga iyi myambaro bikamuha imbaraga zo gukora indi.

Mu kiganiro yagiranye na Kura, Nsengiyumva yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo urugendo rwe mu gushinga inzu y’imideli yitwa ‘Kwesa’, kwambika Rayon Sports ndetse n’ibindi bitandukanye.

Kura: Igitekerezo cyo gushinga Kwesa cyaje gute?

Nsengiyumva: Mu 2018 ubwo najyaga kwiga mu Bushinwa kwiga ubucuruzi n’ubukungu mpuzamahanga mu Cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, nagezeyo ngira amahirwe yo kwitwara neza mu marushanwa nagiyemo muri Singapour, mbona ukuntu abantu baho baba bambaye imyenda yanditseho igihugu cyabo numva nanjye nabikora.

Ikindi ni ukuntu abantu bose muhuye bakubaza aho ukomoka, rimwe na rimwe nababwira u Rwanda nkumva ntarwo bazi bikambabaza, mfata icyemezo cyo gutangira gukora imipira yanditseho u Rwanda.

Muri rusange Kwesa bisobanura kugera ku muhigo cyangwa kwesa umuhigo. Tukaba duhanga imideli ndetse byinshi tubikorera mu Rwanda uretse bimwe tujyana mu Bushinwa kubera ko biba bikeneye ikoranabuhanga riri hejuru.

Ni uruhe rugendo rwawe kugeza aho wambika Rayon Sports?

Icyo gihe ndi mu Bushinwa ni bwo na gahunda ya Visit Rwanda yari itangiye kwamamara cyane bituma nanjye nibaza nti ‘ni iki nakora nkamenyekanisha Igihugu cyanjye?’

Natangiye nkora imyenda isanzwe nkafata imipira nkandikaho u Rwanda cyangwa nkashyiraho idarapo. Nyuma ni bwo naje gushyiraho n’imigongo nka kimwe mu birango by’umuco wacu.

Nyuma naje kubyerekeza muri siporo aho natangiye nkora imyenda yo hanze y’ikibuga n’indi yo mu kibuga wakorana siporo.

Wakuyehe igishoro?

Hariya (mu Bushinwa) tuba dukora akazi nakwita ko gaciriritse ariko kaguha amafaranga. Njye rero narakoropaga, maze amafaranga make nabonaga nkayabika kugira ngo nzaguremo imipira.

Iyi mipira narongeraga nkayikora nkayigurisha, inyungu mbonye ikamfasha mu bindi by’imbere.

Nibuka ko hari akazi nigeze gukora mbona nka 200$ ku kwezi, icyo gihe ni bwo natangiye gukora imipira isanzwe yanditseho ‘Rwanda’, mbona Abanyarwanda baba mu Bushinwa batangiye kuyikunda nanjye mbona byabyara amafaranga mfatiraho.

Watekereje gukorana na Rayon Sports ute?

Iyo ugiye gutangira ikintu ubanza kureba igisubizo uzanye ku isoko. Rero narebaga amakipe yacu nkabona imyambaro bambaye itariho ibirango byayo kandi burya kuba umunyamwuga bihera ku bintu bito gutyo.

Naje kwegera Rayon Sports nk’ikipe ifite abafana benshi, ikomeye ndetse iba inashaka kugurisha kugira ngo ibone inyungu, ngira amahirwe barabyumva.

Ku kijyanye n’amafaranga wari uvuze, mu bucuruzi kugira ngo ubone uburenganzira bwo gukoresha ibirango by’undi bigira agaciro. Ni muri urwo rwego rero ugomba kuyigura kugira ngo habeho iyo mikoranire y’impande zombi.

Kugira imyambaro bifasha Rayon Sports cyangwa indi kipe kugira ubundi buryo bwo kwinjiza amafaranga bitari gutegereza ava ku kibuga gusa bityo abakinnyi bagahemberwa igihe n’ibindi.

Imyambaro yawe yakiriwe ute nyuma yo gukorana na Rayon Sports?

Impinduka ni nyinshi cyane, wumve ko mba numva nishimye birenze urwego. Kugurisha imipira irenze ibihumbi bitandatu ni ibintu bikomeye cyane.

Mbariye mu cyumweru, mbere nagurishaga imipira nka 100 ariko ubu byikubye inshuro eshatu muri rusange, ariko by’umwihariko imyenda ya Rayon Sports yo iragurwa cyane.

Mu bijyanye n’abakozi, ubu mfite abakozi bahoraho 10 n’abandi bake babifatanya n’akandi kazi baza iyo tugiye gusohora imyambaro mishya.

Ni izihe mbogamizi zikomeye wahuye na zo mu rugendo rwawe?

Imbogamizi ikomeye ni ukuba abantu batakunze ikintu wakoze, iyo ugitangira bica intege cyane.

Indi nahuye na yo ni muri Covid-19 ubwo nari mu Bushinwa. Kugira ngo rero imyambaro igere mu Rwanda byari bigoye cyane.

Uko nigobotoye izo mbogamizi ni uko nakoraga amoko menshi y’imyenda kugira ngo umukiriya abone amahitamo menshi mu gihe adakunze umwe abone undi yishimira.

Hari andi makipe ushobora kuzambika?

Yego hari amakipe turi mu biganiro ndetse biri kugana ku musozo. Vuba muzabona indi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere. Iyi ni intangiriro.

Si mu mupira gusa kuko nshobora no gukora n’imyambaro ya Basketball, Volleyball n’indi mikino itandukanye.

Urabona he Kwesa mu myaka itanu iri imbere?

Inzozi za mbere numvaga mfite mu buzima nazigezeho. Numvaga nshaka kuzagira ikipe mu Rwanda yambara Kwesa, yambara imyenda yakorewe mu Rwanda.

Inzozi zagutse mfite ni ukubona Kwesa idakorera mu Rwanda gusa nk’uko tubona inganda zo mu Budage zikora imyambaro yo mu bindi bihugu. Umunsi umwe nanjye nkazabona Kwesa yambika ikipe yo mu kindi gihugu.

Ni iyihe nama wagira urubyiruko?

Inama ya mbere nabagira ni ukwikuramo ikintu cyo kumva ko ushaka amafaranga mbere kugira ubashe kugira icyo ukora. Kandi rimwe na rimwe aba afite n’ibitekerezo byiza.

Urubyiruko rwakwibumbira mu mahuriro igihugu cyashyizeho kugira ngo basangire ibyo bitekerezo bazamurane babashe kugera ku nzozi zabo.

Ikindi ni kumwe uvuga ngo aya mafaranga ni make ntacyo yamarira ukajya kuyanywera. Ariko buriya iyo urunze make make biragufasha. Nanjye natangiriye ku mafaranga make kandi rega ntabwo wavuga ngo ndatangira nambika Arsenal.

Ibintu byose ni uguhera hasi ukagenda uzamuka. Icyo gishoro gike ufite kirakuzamura ukagera ku nzozi zawe zikomeye ufite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter