Hari mu mpera z’icyumweru nasohokanye n’inshuti zanjye, mu gihe ngitegereje kwakirwa ngo mpabwe icyo mba mfata, haciyemo akanya ko kuganira n’uwari kujya kunzanira icyo nifuza. Nk’abahungu murabizi rero akenshi ibiganiro byacu ntibipfa kuburamo abakobwa, ari nabwo natungurwaga mubajije ku ngingo yo gukoresha agakingirizo, akambwira ko atajya akikoza.
Yambwiye ko yumva atagakunda mbega bimwe bikunda kuvugwa ngo ni nko kurira bombo mu ishashi ntiwumva uburyohe. Nagerageje kumwumvisha ukuntu iyo myumvire afite ku gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye atari mwiza, ariko birangira ari jye afashe nk’udasobanutse.
Nyuma y’uwo, nahise mbwira inshuti yanjye ya hafi ibyo naganiraga na we, iyo nshuti nayo irambwira iti “abantu twabashije kurokoka COVID-19 koko ubwo imibonano mpuzabitsina idakingiye yadutwara iki?”
Ibyo bombi bambwiye byazamuye ibibazo n’amatsiko muri njye nk’umusore ukiri muto wageze mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu 2022.
Naribajije nti “ese ni iki cyaba gituma urubyiruko rwo mu Rwanda rudakunda gukoresha agakingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina?”
Mu gihugu nkomokamo ho gukoresha agakingirizo ni nk’umuco. Mu gushaka gushira amatsiko rero, negereye za farumasi zitandukanye, inzu zicumbikira abantu, amavuriro n’ahandi kugira ngo mbone ibisubizo by’ibibazo nibazaga.
Imibare ya DHS yo mu 2019-20, yagaragaje ko mu mujyi wa Kigali, ubwandu bwa virusi itera SIDA bwiganje mu bantu bari mu kigero cy’imyaka 15 na 49 (ibishobora kuba bituruka kuri ya mvugo yadutse muri Kigali ivuga ngo i Kigali turasangira) “Kigali we Share.”
Ni imvugo n’imigirire ubona ko byanamaze kwambuka bikagera mu turere tw’u Burasirazuba nka Bugesera, Rwamagana, Kayonza na Gatsibo.
Mu gihe hatangazwaga iyo mibare, ubushakashatsi bwanagaragaje ko hari undi mubare munini w’abantu batazi aho bahagaze ku byerekeranye n’ubwandu bwa virusi itera SIDA.
Iyi mibare yerekanye ko hari ubumenyi buke kuri virusi itera SIDA mu rubyiruko ruri mu mu kigero cy’imyaka 15 kugeza kuri 24 aho nk’abakobwa bafiteho ubumenyi babarirwa muri 59% mu gihe abahungu bo ari 57%.
Ibinini bihagarika gusama
Ubwo naganiraga n’abakora muri za farumasi, bambwiye ko abakiliya benshi babona ari abaza kugura ibinini bihagarika gusama, kugura udukoresho dufasha gusuzuma ko umuntu atwite ndetse n’udufasha gupima mu buryo bwihuse ko umuntu yaba yanduye virusi itera SIDA.
Umukobwa umwe mu isura yuje agahinda muri abo bakora muri farumasi, yarambwiye ati “urubyiruko rutinya kuba rwasama kurusha uko rutinya kwandura SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”
Uyu wabimbwiye akorera muri imwe muri farumasi zikorera ku Gisozi ndetse yanambwiye ko “maze hano umwaka wose ariko sindabona umusore aza kugura biriya binini bibuza gusama, ariko abakobwa babigura nk’abagura amasuka.”
Navuye aho ku Gisozi nerekeza mu Kabuga Ka Nyarutarama, ariko naho amakuru nahavanye ntatandukanye n’ayo nari nabonye mbere, icyakora ho bambwiye ko abahungu bagerageza kugura udukingirizo nubwo atari ku bwinshi.
Mu mavuriro ho biba bigoye kuhavana amakuru bitewe n’ubunyamwuga bw’abaganga n’amahame awugenga, icyakora bake benyemereye kuba twaganira bambwiye ko urubyiruko rudakunda gukoresha agakingirizo.
Umwe mu baganga bakorera i Remera yambwiye ko buri mpera z’icyumweru cyangwa ukwezi, baba biteguye kwakira abarwayi benshi bivuza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Uburaya bwahinduye isura
SIDA ntiri mu baryamana bishimisha gusa, iraganje no mu babikora nk’uburyo bw’amaramuko bya buri munsi, bazwi nk’indaya.
Negereye na bamwe mu bakora umwuga wo kwigurisha ngerageza gukora uko nshoboye bemera kumvugisha, maze umwe ambwira ko amayeri yo kwicuruza yahindutse, kuko basigaye barayobotse imbuga nkoranyambaga.
Yavuze ko hari nk’abifashisha Snapchat ku buryo bahabonera abakiliya bashobora kwishyura ibihumbi 100 Frw ku ijoro rimwe.
Bavuga ko ifaranga ari ‘musemakweli’, aho rikubisa haroroha. Hari abitwaza amafaranga bafite, bagafatirana abo bakora uburaya kugeza ubwo bemeye kuryamana nta gakingirizo.
Uwo twaganiriye yambwiye ko hari abagabo bishyura amafaranga y’ikirenga ngo batikoza agakingirizo.
Nkurikije ibyo naganiriye n’ibyo byiciro byose by’abantu, bigaragara ko hakenewe imbaraga nyinshi mu kwigisha urubyiruko ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere, bakabwirwa ubukana n’ububi bw’icyorezo cya SIDA kugira ngo bajye babasha kwita ku magara yabo.
Umuyobozi w’Agashami gashinzwe gukumira Virusi itera SIDA muri RBC, Dr. Ikuzo Bazile, avuga ko icyongera ubwandu bushya bwa SIDA mu rubyiruko, ari uko rwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye no gukoresha ibiyobyabwenge.