Search
Close this search box.

Ibitekerezo by’urubyiruko kuri gahunda ya #TunyweLess

Hashize amezi make Guverinoma y’u Rwanda itangije gahunda ya TunyweLess igamije kwibutsa no kwigisha abantu kwirinda kunywa inzoga nyinshi kuko kubikora bigira ingaruka nyinshi ku wabikoze no muri sosiyete muri rusange.

Twifuje kumenya uko iyi gahunda yakiriwe mu rubyiruko, bituma twegera urwo mu Mujyi wa Kigali mu bice bitandukanye  ngo rudusangize amarangamutima yarwo kuri ubu bukangurambaga.

Muri Kamena, imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ishingiye ku bushakashatsi bwakozwe ku rwego rw’igihugu, yagaragaje ko igipimo abantu banywaho inzoga mu Rwanda cyazamutse kikava kuri 41% mu 2013 kikagera kuri 48% mu 2022 kandi ni byo koko kuko abenshi mu rubyiruko bahuje ibirahure n’amacupa kenshi bagira bati “Ku buzima bwacu.”

Ubwo bwiyongere bwo hejuru buri mu byaganishije Minisiteri y’Ubuzima gutangiza gahunda y’ubukangurambaga bwa TunyweLess muri Nyakanga, igamije ahanini gukangurira urubyiruko kutanywa inzoga nyinshi.

Dore icyo urubyiruko rw’i Kigali rutekereza kuri ubu bukangurambaga

Innocent Gasingwa ufite imyaka 28, avuga ko imbuga nkoranyambaga zisa n’izitagatifuza ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse no kunywa inzoga izi mbuga zishobora gusunikira umuntu kwisanga muri ibyo binyobwa by’umwihariko urubyiruko.

Ku rundi ruhande, uretse kubisunikirwamo n’imbuga nkoranyambaga; ibibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe, ni indi mpamvu ikomeje gusunikira benshi kwishora mu kunywa inzoga nyinshi aho abantu bugarizwa n’ibibazo birimo n’ubukene ariko bakajya gushakira ubuhungiro mu ndiba y’icupa bavuga ngo “Nta myaka 100”, imvugo iranga uwamaze kwiheba nk’uko Gasingwa abivuga.

Mutesa Rosine we agira ati  “numva kunywa inzoga atari bibi, ahubwo ikibi ni ukuzinywa ukarenza urugero.”

Uyu mukobwa uvuga ko we anywa rimwe na rimwe agasoma ku gatama ariko iyo umubajije ku kunywa nyinshi ahita ahakana yivuye inyuma akavuga ko adashobora kunywa kugeza aho inzoga zimubuza kwigenzura.

Yemeza ko gahunda ya “TunyweLess igamije gutuma abantu banywa gake ku buryo badatakaza uburyo bwo kwigenzura.”

Enock Nsanzuwera ufite imyaka 20 we yiyemeje kudasomaho na gake avuga ko abo abona bakabaye bakangurira abandi kutanywa inzoga nyinshi mu rubyiruko, ari bo babaswe na zo ku buryo bigorana kubona uwo watuma muri ubwo bukangurambaga bwa TunyweLess.

Undi watanze igitekerezo kuri iyi gahunda, ni Muvunnyi Célestin aho agira ati “niba unywa ikirahure kimwe cyangwa bibiri ukanyurwa, aho ni sawa, ariko niba unywa kugera aho watekereza kwiba banki ngo utarirara, ni ikimenyetso cy’uko utakabaye unywa. Niba inzoga atari inshuti yawe, ibere inshuti y’urusengero.”

Ku bwe, avuga ko ukwiye kunywa mu rugero cyangwa se ugahitamo kutanywa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter