Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Ubworozi bw’ibiguruka bwahinduriye ubuzima Uwimana

Uwimana Josiane ni umugore w’imyaka 35 utuye mu Kagari ka Nyakagezi, Umurenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe. Yateye imbere abikesheje amahugurwa yahawe mu mushinga JR RWEE ugamije kuzamura umugore wo mu cyaro.

Uyu mushinga wasanze Uwimana amaze imyaka isaga 12 arangije amashuri yisumbuye mu icungamutungo ariko atarigeze abona akazi.

Nyuma yo guhugurwa mu 2023, yatangiye kwifatanya n’abandi bagore mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya, ahereye ku ibiceri 200 Frw mu cyumweru, nyuma atekerereza uko yakwihangira umurimo.

Uwimana yahise asaba inguzanyo y’ibihumbi 25 Frw, agura imishwi 10 y’inkoko yari imaze ukwezi kumwe, ariko ntizamuhira zose kuko eshanu muri zo zapfuye, ariko ntibyamuca intege. Izasigaye yazigurishije ibihumbi 60 Frw.

Ati “Ariya mafaranga yahise antinyura, anyereka ko nongereye igishoro byatuma mva mu bushomeri. Nahise nguza andi 90k mu itsinda noneho ngura iminshwi 150 y’umunsi umwe, nkajya nzigurisha ari ibigwano, imwe kuri 5000 Frw, akazi kaba karabonetse, kuko abakiriya bazikunda hari n’ushobora gutwara inkoko ijana icya rimwe, Ubu maze kugurisha inkoko 90 mbere y’uko mugera aha.’’

Uwimana yakomeje kwagura ubworozi bwe, aho ubu akoresha abakozi batatu bashinzwe kumucururiza inkoko ze z’ibigwano, kandi urugendo rurakomeje, aho ubu noneho yatumije indi mishwi 500.

Uko yinjiye no mu bworozi bwa ‘dindons’

Uwimana yavumbuye irindi banga ryihishe mu bworozi bwa dendo (dindons), aho yabutangiye yorora ebyiri z’ingore, akajya kuzibanguriza ahari isake, akabishyura icyana kimwe zabyaye kuri buri yose.

Dendo zamubereye umugisha, zirororoka, ubu zigeze kuri 50. Ni umutungo ukomeye kuri Uwimana kuko zihagazeho ku isoko.

Ati “Icyo nkundira dendo ni uko zirira ibyatsi gusa zikanyurwa. Ubu icyana cyayo kimwe cy’ukwezi nkitangira ibihumbi 10 Frw. Iyo nazoroye zikagera ku mezi umunani bampa ibihumbi 40 Frw cyangwa 50 Frw kimwe nacuruje neza, kuko iba ifite ibite ibiro hafi umunani.’’

Uwimana afite intego yo kwagura ubworozi bwe yongera ibiraro, akagira dendo 100, kandi imwe ishobora kurarira amagi hagati ya 17 na 20, bivuze ko igihe azaba yagize dendo 100, zishobora guturaga imishwi 1700 yagurishiriza rimwe bikamuha asaga miliyoni 1,5 Fw mu gihe kitarenze amezi ane.

Uwimana yicuza kuba yaratinze mu bukene kubera kutabona amahugurwa amukangura ubwonko ngo yumve ko n’igiceri cyagira aho kimugeza, agahora ategereje akazi gusa.

Asaba abagore bagenzi be n’urubyiruko gutekereza cyane, bakareba amahirwe abakikije aho bari, bagashaka uko bayabyaza umusaruro bahereye kuri bike babona, kuko impunduka zishoboka nk’uko na we byamugendekeye.

Gahunda ya JP RWEE yafashije abagore bo mu cyaro kubona ubumenyi bwo gukora ndetse n’ubushobozi bushyigikira ibyo bakora. Biteganywa ko kuva mu 2023 kugeza mu 2028, izafasha 9000 bo muri Nyamasheke, Nyaruguru, Gisagara, Ngoma na Kirehe ikoresheje miliyari 9 Frw.

Ubufasha izaha abagore bo muri utu turere harimo kububakira ushobozi burimo amasoko aciriritse abafasha gucuruza ibyo beza, imashini zuhira, imashini zisya umusaruro, green houses zifasha mu buhinzi bugezweho n’ibindi.

Iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’inzego zishamikiye ku Muryango w’Abibumbye mu ntumbero yo guha abagore ubushobozi n’icyizere cyo kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo.

Uwimana yishimira ko ubu yabonye akazi kamufasha kubona iby’ibanze mu buzima

Straight out of Twitter